Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 13
[3]Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe,Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka.
[5]Umukiranutsi yanga ibinyoma,Ariko umunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni.
[10]Ubwibone butera intonganya gusa,Ariko ubwenge bufitwe n’abagirwa inama nziza.
[12]Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara,Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy’ubugingo.
[16]Umunyamakenga wese akorana ubwenge,Ariko umupfapfa agaragaza ubupfu bwe.
[17]Intumwa mbi igwa mu kaga,Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza.
[22]Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be,Kandi ubutunzi bw’abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi.
[24]Urinda umwana inkoni aba amwanze,Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.
Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Iyaba buri wese uri hano yamenyaga ibyiza byo kuba umukiranutsi yavuye mu bibi arimo! Imana ibidushoboze.
1️⃣ GUCA BUGUFI
?Ubwibone butera intonganya gusa,Ariko ubwenge bufitwe n’abagirwa inama nziza. (Imig 13:10)
?Mu bwami bwanjye amahame yo guhitamo umwanya w’imbere no gusumba abandi nta gaciro bifite. Ubukuru buharangwa ni ubukuru bwo KWICISHA BUGUFI. Agaciro nyakuri kaboneka gusa mu kwitangira gukorera abandi. (UI 441.6)
➡️Umugenzi ugana ibudapfa agira guca bugufi. Bimurinda intonganya, bimufasha kumva n’abandi akabaha agaciro. Umwibone si umunyabwenge.
2️⃣KUBA UMUGARAGU MWIZA
?Intumwa mbi igwa mu kaga, Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza. (Imig 13:17)
?Umugaragu mubi asangira n’abasinzi ibyo kurya n’ibyo kunywa, kandi akifatanya n’ab’isi mu kwinezeza. Agirira nabi abakozi bagenzi be, akarega ibinyoma ndetse agaciraho iteka abakorera neza Shebuja.
➡️Iminsi tugezemo ni ukwisuzuma cyane. Ibikorwa, amagambo, imyitwarire, by’umugaragu mubi bituma abandi bantu batitegura Shebuja uzaza vuva mu cyubahiro.
??Kutifatanya n’ab’isi si ukutabana nabo, ni ukudakora ibibi bakora no kuberera imbuto bakatureberaho ibikwiye. Ntacyo dushobora gukora tudafite Yesu. Atubashishe.
? MANA NZIZA DUKENEYE IMPANO YO GUCA BUGUFI, YO KUBAHA IBY’ABANDI NO KUBABERA UMUCYO. DUSHOBOZE??
Wicogora Mugenzi!
Amena.