Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 12
[1] Ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge, ariko uwanga guhanwa aba asa n’inka.
[2] Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka, ariko azatsinda ugambirira ibibi.
[3] Nta muntu ukomezwa no gukora ibibi, kandi umuzi w’umukiranutsi ntuzarandurwa.
[4] Umugore w’ingeso nziza abera umugabo we ikamba, ariko ukoza isoni ni nk’ikimungu kiri mu magufwa ye.
[11] Uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije, ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima.
[17] Uvuga iby’ukuri yerekana gukiranuka, Ariko umugabo w’indarikwa avuga ibinyoma.
[18] Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.
[19] Ikivuzwe cy’ukuri kiraramba, ariko iby’ururimi rubeshya bishira vuba.
[23] Mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo, no mu mayira yako nta rupfu rubamo.
?Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe kuri wowe, Bwenge akomeje gutanga impuguro zitandukanye.
1️⃣ UVUGA IBY’UKURI YEREKANA GUKIRANUKA
? Uvuga iby’ukuri yerekana gukiranuka, ariko umugabo w’indarikwa avuga ibinyoma.
(Imigani 12:17).
⏯️ Muri iyi minsi ba Magambo babaye benshi: ndavuga abavuga ababa mu by’Imana nyamara Iby’Imana ntibibabemo! Birababaje cyane.
⏯️Umuhishuzi John Bunyane hari uburyo yeretswemo Magambo: Yari umugabo muremure w’igikundiro, agituruka kure; wamwegera igikundiro cye kikagabanuka ho hato. Impamvu nawe wayibwira. Ijambo ry’Imana rigira riti: “kuko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo, ahubwo ari ubw’imbaraga.”
(1 Abakorinto 4:20)
11 “Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza.”Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene.
12 . Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo?
- Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z’amezi n’amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho.
(Yesaya 1:11;13)
2️⃣ UMUKIRANUTSI ARAYOBORA
? (Imigani 11:9) – Iyo umukiranutsi amerewe neza umudugudu urishima. Erega ni mu gihe, niwe ugishwa inama mu mudugudu, niwe ntangarugero, niwe bashakiraho ubufasha butandukanye. Naho haba abatakwishimiye, kuko ntibabura, ariko nuguma mu ruhande rw’Imana izaguma mu ruhande rwawe. Tekereza wisuzume, urebe uko wubahisha Imana mu mudugudu! (Abaroma 12:18)- Niba bishoboka, mu rwanyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose. (Matayo 6:8) – Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye.
➡️ Dusabwa gukundana nk’uko Kristo yadukunze. Yerekanye urukundo adukunda atanga ubugingo bwe ngo abashe kuducungura. Uyu mwigishwa ukundwa avuga ko dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubwa bagenzi bacu. Kuko, “kandi ukunda wese iyabyaye akunda n’uwabyawe na yo” (1 Yohana 5:1). Niba dukunda Kristo, tuzakunda n’abasa na We mu mico n’imibereho yabo. Kandi s’ibyo gusa, ahubwo tuzakunda n’abadafite “ibyiringiro” kandi badafite Imana Rurema muri iyi si” (Abefeso2:12). Gucungura umuntu nibyo byavanye Kristo mu rugo rwe rwo mu ijuru akaza kuri iyi si akababazwa ndetse akanicwa. Ibi ni byo byatumye akora ibishoboka ndetse akagira agahinda kandi agasenga, kugeza ubwo, ashengurwa umutima no gutereranwa n’abo yaje gucungura, Yatanze ubugingo bwe i Karuvari. (IY 53.1).
? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUGARAGARA UKO TURI.??
Wicogora Mugenzi
Amena. Uwiteka atubashishe guhinduka by’ukuri kugira ngo tumugaragarize abandi.