Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 11
[3] Gutungana kw’abakiranutsi kuzabayobora, ariko ubugoryi bw’abariganya buzabarimbura.
[5] Gukiranuka k’umuntu uboneye kuzamutunganyiriza inzira, ariko umunyabyaha azagushwa n’ibyaha bye.
[6] Gukiranuka kw’abatunganye kuzabarokora, ariko abariganya bazategwa no kugira nabi kwabo.
[16] Umugore ugira ubuntu ahorana icyubahiro, kandi abagabo b’abanyamaboko babona ubutunzi.
[17] Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza. Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we.
[19] Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo, kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu.
[21] Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa, ariko urubyaro rw’umukiranutsi ruzakizwa.
[24] Hari umuntu utanga akwiragiza, Nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, ariko we bizamutera ubukene gusa.
[25] Umunyabuntu azabyibuha, kandi uvomera abandi na we azavomerwa.
[30] Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo, kandi umunyabwenge agarura imitima.
Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Iyaba buri wese uri hano yamenyaga ibyiza byo kuba umukiranutsi yavuye mu bibi arimo! Imana ibidushoboze ?
1️⃣ IRINDE UMUNZANI WAGORETSWE
?Urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka, Ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza. (Im11:1)
?Ibyo dukora byose, dukorana n’abizera cg abatizera, bigomba gukorwa mu bunyangamugayo, n’amahame yo gukiranuka. Ibintu byose bireberwe mu mucyo w’amategeko y’Imana, buri kintu gikorwe nta buriganya, nta kazinga na gato k’ikinyoma. (3BC 1158.4)
➡️Kubeshya cg kubeshyera, uburiganya, gukabiriza ikintu, kugoreka iminzani, gukorera ijisho….ni ibintu Imana yanga, bitaranga abanyabwenge, biranga abapfapfa. Um1-6, iratuburira, ufite amatwi yumva yumve ibyo ijambo ry’Imana rivuga.
2️⃣ UMUNYABYAHA NTA KIZA AKORA
? Umunyabyaha azagushwa n’ibyaha bye; azariganya, nta byiringiro agira, ntiyubaha Imana, asenya umudugudu ndetse ntazabura guhanwa!
Yesu aracyari ku ntebe y’imbabazi, gira umwete wihane. (Ibyahishuwe 3:19) – Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane. Niwihana ibyaha byawe arabihindura umweru. (Yesaya 1:18)- Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.
3️⃣ KIRANUKIRA IMANA UKIRI MU ISI
? Ukiranuka aharanira gukora ibyiza, uzatunganirizwa inzira, azabera umugisha umudugudu abamo, agira ubuntu agatanga akwiragiza.
Ikiruta byose abikiwe ubugimgo buhoraho.
➡️ Tubona abakiranutse muri bibliya:
Yobu
Yobu 1:1 – Mu gihugu cya Usi hari umuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yari umukiranutsi utunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi.
Yosefu, ubwo yangaga gukora icyaha, igihe muka Potifalo yashakaga kumusambanya ati : (Itangiriro 39:9) – Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”
Daniyeli na bagenzi be nabo bakiranukiye Imana igihe bari mu gihugu cy’i Babuloni. Ubwo bangaga gupfukamura igishushanyo ndetse no gusenga umwami. Daniyeli igice cya 3 n’icya 6.
➡️ Hari n’abandi benshi bahagaze ku ruhande rw’Imana, bayubashye kandi barayikiranukira. Basinziriye bizeye kuzahabwa ubugingo buhoraho. Abahenurayo 11:39-40 – (39) Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe
(40) kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.
Duharanire kuzaba mu bazahamywa neza kubwo kwizera.
? MANA DUHINDURIRE AMATEKA, TUBABARIRE IBYAHA BYACU, UDUHE GUKIRANUKA ITEKA RYOSE.??
Wicogora Mugenzi!
Amena