Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 9
[1] Bwenge yubatse inzu ye, Yabaje inkingi zayo ndwi,
[2] Abaga amatungo ye, Akangaza vino ye, Aringaniza n’ameza ye.
[3] Maze atuma abaja be, Arangurura ijwi ari aharengeye hose ho mu murwa,
[4] Ati”Umuswa wese nagaruke hano.” Abwira utagira umutima ati
[5] “Ngwino urye ku mutsima wanjye, Kandi unywe kuri vino nakangaje.
[6] Mureke ubupfapfa mubeho, mwa baswa mwe, Kandi mugendere mu nzira y’ubuhanga.
[10] “Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.
[13] Umugore upfapfana arasakuza, Ni ikirimarima kandi nta cyo amenya,
[14]Yicara mu muryango w’inzu ye, Ari ku ntebe aharengeye ho mu murwa,
[15] Agira ngo ahamagare abahita, Baromboreje mu nzira zabo ati
[16] “Umuswa wese agaruke hano.” Abwira utagira umutima ati
[17] “Amazi yibwe araryoshye, Kandi umutsima urirwa ahihishe uranyura.”
Ukundwa n’Imana, amahoro abe kuri wowe. Bwenge na Bwengebuke bombi barahamagara; tega amatwi kandi utekereze mbere yo kwitaba. Byaba byiza witabye Bwenge.
1️⃣ BWENGE NA BWENGEBUKE
?Bwenge ni umunyagahunda wuzuza inshingano ze mu buryo bukwiriye akaba yagize uruhare mu gikorwa cy’irema: hakoreshejwe inshinga indwi zisobanura ibikorwa bye ( imirongo 1-3) zirengurira ku minsi irindwi igize icyumweru cy’irema.
♦️Ibinyuranye n’ibyo, umupfapfa we yiyicarira imbere y’inzu ye, agerageza kwigira ukuntu usobanukiwe ariko mu kuri ari umupfapfa kandi w’igicucu (umurongo wa 13).
Nubwo bwenge na bwengebuke bahamagara abantu bamwe (reba ku murongo wa 4 na 16), ibyo batanga birahabanye.
?Bwenge arararikira abashyitsi kuza bakarya bakananywa ibyo yabateguriye (umurongo 5)
? Bwengebucye we ntacyo abaha cyo kurya cg kunywa, ahubwo ariratana ibyibano ababwira ko aribyo ari bubahe (umurongo wa 17).
2️⃣ KUGENDERA MU NZIRA Y’UBUHANGA
?Ntabwo ubwoba bwo gutinya guhanwa, cyangwa ibyiringiro by’ingororano izahoraho ari byo bituma abayoboke ba Kristo bamukurikira. Ahubwo bitegereza urukundo rw’umukiza rutagereranywa rwagaragarijwe mu rugendo rwe rwa hano ku isi, kuva igihe yari mu muvure w’inka i Betelehemu kugeza ubwo yapfiraga ku musaraba w’i Kaluvari, kandi kumwitegereza birabareshya, byoroshya umutima kandi bikawigarurira. Urukundo rukanguka mu mutima w’abamuhanga amaso. Bumva ijwi rye maze bakamukurikira. (UIB 327.1)
?Um 8 ngo nuhana umukobanyi azakwanga, nuhana umunyabwenge azagukunda.
➡️Umunyabwenge niyumva umuburo wa Kristu, azishimira ubutumwa atari ukubera inyungu cg igihombo birimo ahubwo kubera urukundo rwa Kristu, yahanze amaso rukamworoshya umutima, rukamwigarurira. Aba ahirwa.
⏯️Nububwira umukobanyi, azagufata nk’umwanzi ati ibyo nzi birampagije utampindura nkawe. Urukundo rwa Kristu rukabura aho rumenera, akazazira kwanga kumva icyo ijambo ry’Imana rivuga. Akazabona ishyano.
3️⃣ URUFUNGUZO RWO KUBA UMUNYABWENGE
? Urufunguzo rwo kuba umunyabwenge ni ukwicisha bugufi. Umunyabwenge ni umuntu ushobora kwigishwa kandi agakurikiza amabwiriza ahawe n’umutima we wose.
♦️ Ubwenge buhabwa gusa ufite imico nk’iy’umwana muto, wumva akeneye gukura. Iyo akaba ariyo mpamvu Yesu yakunze kwigisha avuga ati: “Niba mudahindutse ngo mumere nk’abana bato, ntimuzinjira mu bwami bw’ijuru” (Matayo 18:3).
♦️Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.
(Abaroma 12:2)
⚠️ Ijambo ry’Imana riradukangurira guhitamo uwo tugomba gukorera ni ba. “Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by’ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.
(Yosuwa 24:14)
⏯️ Byaba byiza uhisemo nka Yosuwa
? MANA MUREMYI WACU TUBASHISHE GUHITAMO GUKWIRIYE.??
Wicogora mugenzi!
Amena