Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 5
[1] Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye, tegera ugutwi ubuhanga bwanjye,
[2] Kugira ngo uhore witonda, kandi iminwa yawe ikomeze ubwenge.
[3] Kuko iminwa y’umugore w’inzaduka itonyanga ubuki, kandi akanwa ke karusha amavuta koroha,
[4] Ariko hanyuma asharīra nk’umuravumba, agira ubugi nk’ubw’inkota ityaye.
[7] Noneho bahungu banjye, nimunyumvire, kandi ntimwirengagize amagambo yo mu kanwa kanjye.
[9] Cisha inzira yawe kure y’uwo mugore, kandi ntiwegere umuryango w’inzu ye.
[18] Isōko yawe ihirwe, Kandi wishimire umugore w’ubusore bwawe.
[19] Nk’imparakazi ikundwa n’isirabo nziza, amabere ye ahore akunezeza, kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe.
[20] Mwana wanjye, kuki wakwishimira umugore w’inzaduka, ukagira ngo uhoberane na we?

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ubwenge bwo muri iki gice bujyanye no kwirinda ubusambanyi. Dusome ibyabaye ku Bisirayeri i Shitimu (Kubara 25), turamenya impamvu Abisirayeri mu by’umwuka bakwiye kwirinda, bashobojwe na Kristu.

1️⃣UBUSAMBANYI BW’UMUBIRI
?Ujye unywa amazi y’iriba ryawe, Amazi ava mu isōko wifukuriye. (Imig 5:15)

⚠️ (1 Abikorinto 6:18)- Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

?Bavuga ko bahagaze ku rugero rwo hejuru rw’ukuri kw’iteka ryose, bakomeza amategeko y’Imana yose; niyo mpamvu nibijandika mu cyaha, nibakora iby’isoni nke n’ubusambanyi, icyaha cyabo kizaba kibi inshuro cumi kurusha icy’abo navuze, batemera ko amategeko y’Imana (CH 567.2)
➡️Ubusambanyi butangirira mu ntekerezo, bukagera mu gikorwa cg ntibikunde ariko icyaha kiba cyakozwe.
??Birasaba rero umukristu gutoranya ibyo asoma, amashusho areba, ibiganiro yumva, kandi akirinda no mu byo avuga. Abamenye byinshi bazabazwa byinshi. Uwiteka arengere abantu be.

2️⃣UBUSAMBANYI MU BY’UMWUKA
?“Jyewe Uwiteka ndi Imana ifuha”. Umubano ukomeye Imana ifitanye n’abantu bayo ugereranywa no gushyingirwa (hagati y’umugabo n’umugore). Kugira ibigirwamana ni ubusambanyi mu by’umwuka, uburyo Imana itabyishimira nibwo bwitwa uko bikwiye “gufuha”. (EP 211.4)
➡️Ikintu cyose gifata umwanya wa mbere w’Imana mu bugingo bwawe kiba kikubereye ikigirwamana. Ahari ni amafaranga, akazi, ikipe y’umupira, gupfukamira igishushanyo…yewe ushobora no kugira abo ukunda cyane ukabarutisha Imana. Ibyo byose n’ibindi buri wese azi byakubera ibigirwamana.
??Kwemera izindi nyigisho zitari iza Bibiliya ni ubusambanyi Imana yanga igasaba ubwoko bwayo kubusohokamo (Ibyahishuwe 18:4).
??Dusabe Uwiteka aduhe ubwenge butahura ubusambanyi, atuyobore mu nzira y’ukuri, inzira yo gukiranuka, tuve mu bitotsi, tuve mu busambanyi, Yesu adushoboze kubahiriza amategeko ye harimo n’Isabato.

? MANA DUHE KUVA MU RUDUBI RW’IBYAHA, UDUTSINDISHIRIZE MU IZINA RYA YESU??

Wicogora Mugenzi

One thought on “IMIGANI 5: IBYO KWIRINDA UBUSAMBANYI.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *