Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 4
[5]Shaka ubwenge shaka n’ubuhanga, Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye.
[6]Ntubureke buzakurinda,Ubukunde buzagukiza.
[12]Nugenda intambwe zawe ntizizateba,Kandi niwiruka ntuzasitara.
[14]Ntukajye mu nzira y’inkozi z’ibibi,Kandi ntukagendere mu migenzereze y’abantu babi.
[15]Ujye uyitaza ntuyinyuremo,Uyiteshuke uce mu yindi.
[18]Ariko inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse,Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.
[20]Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye,Tegere ugutwi ibyo mvuga.
[22]Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye,Bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose.
[23]Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.

Ukundwa y’Imana, amahoro abe muri wowe. Igice cya none kiratubwira imigisha ijyana n’ubwenge. Ese ubwenge mvajuru butuma koko tuba umucyo w’isi?

1️⃣URI UMUCYO W’ISI
?Ariko inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse,Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu. (Imig 4:18)
?Ubugingo bw’umuntu wuzuye urukundo rwa Yesu,…bugaragaza umwuka wa Kristu… bukangura icyifuzo cy’ubuzima burushijeho kuba bwiza, abendaga kugwa igihumura bagaterwa imbaraga; abagundaguranaga n’ibigeragezo bakagira imbaraga kandi bagahumurizwa. Amagambo n’uburyo avugwa bituma agera hanze ari nk’imirasire y’izuba, agasiga aharuye inzira igana mu ijuru, ku isoko y’umucyo wose. Buri wese muri twe afite amahirwe yo gufasha abandi. (Manuscript 24, 1887). 3BC 1156.6
➡️Uyu murongo wa 18 utweretse ko twese dufite amahirwe yo kuba umucyo w’isi, abatubonye bakabasha kugana kuri Kristu isoko y’umucyo wose. Iyi nshingano ntitwayishoboza, twemerere Mwuka Wera atuyobore.

2️⃣RINDA INTEKEREZO ZAWE
?Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho. Imig 4:23
?Umukiza yatubwiye gusenga ubudasiba. Ntibivuze ko umukristu agomba guhora apfukamye asenga, ahubwo intekerezo ze n’ibyifuzo bye bishobora guhora byerekeye mu ijuru. Kwiyiringira byagashize, turamutse tugabanyije kuvuga, tukarushaho gusenga. (The Youth’s Instructor, March 5, 1903). – 3BC 1157.4
➡️Muri kamere yacu, mu ntekerezo twifuza ibibi, turikunda…bisaba rero ko dusaba Kristu kandi tukamwemerera akazitunganya akazeza, kuko ntiyabikora ku ngufu.
??Kandi tukanashobozwa guhora duhanze amaso ijuru mu byo dukora byose. Ntitwiyumvemo ko hari ibyo twakwishoboza, Kristu tumwegurire ubuyobozi bw’ibyacu byose. Ntazadutenguha.

?MANA DUHE UBWENGE BUTUMA ABATUBONA BARUSHAHO KUGUSHAKA, KANDI BUTUMA DUHORA TUGUHANZE AMASO.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “IMIGANI 4: INZIRA Y’UMUKIRANUTSI NI NK’UMUSEKE UTAMBITSE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *