Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.

? IMIGANI 3
[1] Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye, Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye,
[2] Kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, ukazarama ndetse ukagira n’amahoro.
[3] Imbabazi n’umurava bye kukuvaho, ubyambare mu ijosi, ubyandike ku nkingi z’umutima wawe.
[4] Ni bwo uzagira umugisha n’ubwenge nyakuri, mu maso y’Imana n’abantu.
[5] Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe.
[6] Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.
[7] Ntiwishime ubwenge bwawe, ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.
[8] Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, ukagira imisokoro mu magufwa yawe.
[9] Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, N’umuganura w’ibyo wunguka byose.
[10] Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, kandi imivure yawe izasendera imitobe.
[11] Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy’Uwiteka, Kandi ntiwinubire n’uko yagucyashye,
[12] Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda, Nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.
[13] Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, N’umuntu wiyungura kujijuka.

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’umunezero. Umubyeyi mwiza ahanura umwana we. Dukomeje kumva Uko twagera ku bwenge mvajuru.

1️⃣ MWANA WANJYE NTUKIBAGIRWE IBYIGISHO BYANJYE
? Imigani 22:6 “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo”. Ingero z’ababyeyi bareze abana bagakura bubaha Imana; harimo Aburahamu, Elizabeti, Mariya nyina wa Yesu, Yokebedi nyina wa Mose,…

? Imana yumvise amasengesho y’uwo mubyeyi; kwizera kwe kwabonye ingororano. Afite gushima kwinshi yahereyeko atangira inshingano ye atekanye kandi anezerewe. Yavugururye uburyo bwo kurerera umwana we Imana akiranutse. Yari azi neza ko icyatumye arokoka ari uko hari umurimo ukomeye yagombaga kuzakora, kandi ko bidatinze agomba kumuha nyina ariwe mukobwa w’umwami, akabaho mu buryo butuma ajya kure y’Imana. Ibyo byose byatumye amuhozaho ijisho kandi amwitaho bidasanzwe mu buryo yamwigishaga kuruta uko yitaga ku bandi bana be. Yihatiye kumushyiramo ibitekerezo byimbitse byo kubaha Imana no gukunda ukuri n’ubutabera, kandi agasenga asaba ko uwo mwana we yajya kure y’ibishobora kwangiza imibereho ye. Yamweretse ubugoryi n’icyaha byo gusenga ibigirwamana, kandi amwigisha akiri muto kwicisha bugufi agasenga Imana nzima, yo yonyine ishobora kumwumva kandi ikamufasha igihe cyose ayitakiye. AA 161.1

? Ibyo yigishijwe na nyina ntiyabyibagiwe. Byari ingabo imukingira ubwibone, ubuhemu, n’ingeso mbi byari byarahawe intebe aho ibwami. (AA 161.2)

? Uburezi nyakuri… Ni uburezi bugenewe gutegura umuntu n’impagarike ye yose kandi bukagira icyo bukora ku gihe cyose cyo kubaho kwe. Ni iterambere mu bwuzuzanye ry’imbaraga z’umubiri, iz’ubwenge n’iz’umwuka. Ubwo burezi butegurira umwigishwa kwishimira umurimo akora kuri iyi si no kurangamira umunezero w’agahebuzo azagira mu murimo mugari, mu isi izaza. (Ub 13.1)

➡️ Isōko ya bene ubwo burezi nyakuri tuyisanga mu magambo y’Ibyanditswe Byera byerekana “Imana Ihoraho.” “Muri we ni mo ubutunzi bw’ubwenge no kumenya bwahishwe.” (Abakolosayi 2.3). “Ubwenge n’imbaraga bifitwe n’Imana. Igira inama no kumenya.” (Yobu 12.13.) (Ub 13.2)

➡️Mubyeyi ha igihe Abana Imana yaguhaye ngo uyirerere. Maze ubigishe, ubahanure, ubateshe, bamenye ubwenge nyakuri aribwo kubaha no kumvira Uwiteka. Mwana zirikana impanuro z’ababyeyi bawe zitavuguruza ukuri kw’Imana, uzagira iherezo ryiza.

2️⃣AMAKENGA NO KUJIJUKA BYEREKANA AMAHEREZO MEZA
?Igihe umuntu asobanukiwe inshingano neza, ntakiyoberanye ngo ajye imbere y’Imana asaba ko itamuhora kutayikora. Ahubwo, n’umutima wicisha bugufi kandi wumvira, yari akwiriye GUSABA IMBARAGA N’UBWENGE bikomoka ku Mana kugira ngo akore iby’iyo nshingano. (AA igice 40, pp 302.1)

?Amakenga azakubera umurinzi,Kujijuka kuzagukiza. (Imig 2:11)
➡️Abakiranutsi bazatura mu isi nshya, inkozi z’ibibi ntizizahagera. Ubwenge mvajuru rero burakiza.
??Umunyabwenge agira amakenga, ntiyemera ibyo abwiwe atabigenjuje ijambo ry’Imana. Abigisha ijambo ry’Imana barimo abahanuzi b’ibinyoma n’ab’ukuri. Amakenga ni ukuzirikana ko nibatavuga ibijyanye n’ijambo ry’Imana nta museke uzabatambikira, nta mucyo uri muri bo, baragenda mu mwijima (Yesaya 8:20). Abo bantu birinde, bashyeshyengesha amagambo aryoheye amatwi, ariko ntibakubwire ukuri kubatura, ngo umuntu akabona ubugingo bw’iteka.
⏯️Imana dukomeze kuyishakaho ubwenge.

? MANA DUHE KWIGIRAKU BIRENGE BYAWE, MAZE TUVOME KU ISOKO Y’UBUGINGO IBYO TUZAHA ABANA BACU.??

Wicogora Mugenzi

3 thoughts on “IMIGANI 3: IMIBANIRE Y’ABANTU N’IMANA UKO IKWIYE KUMERA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *