Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
05 UKWAKIRA 2023
? IMIGANI 2?
[1] Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye,
[2] Bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka,
[3] Niba uririra ubwenge bwo guhitamo, kandi ijwi ryawe ukarangurura urihamagaza kujijuka,
[4] Ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe,
[5] Ni bwo uzamenya kubaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana.
[6] Uwiteka ni we utanga ubwenge, mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.
[7] Abikira abakiranutsi agakiza, abagendana umurava ababera ingabo,
[8] Kugira ngo arinde amayira y’imanza zitabera, kandi atunganye inzira z’abera be.
[9] Ni bwo uzamenya gukiranuka n’imanza zitabera, no gutungana ndetse n’inzira zose zitunganye.
[10] Nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe, kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe.
[14] Banezezwa no gukora ibibi, kandi bakishimira ubugoryi bw’abanyabyaha.
[22] Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya batttttttzayirandurwamo.œ
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Niwumvira Bwenge uzaba umunyabwenge.
1️⃣ UWITEKA NIWE UTANGA UBWENGE
? Bwenge arakubwira ati: niwemera amagambo yanjye, ukumvira amategeko yanjye, ugahugukira kujijuka, ubwenge buzinjira mu mutima wawe.
➡️ Yesu uko yavutse n’uko yakuze, yabyirutse kandi akura agwiza ubwenge.
❇️ Ibivugwa ku mibereho ye akiri umwana biratangaje: ‘‘Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge: kandi ubuntu bw’Imana bwari muri we.’’ Mu mucyo w’ubuntu bw’Imana,‘‘Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu.’’ Luka 2 :52. Ibitekerezo bye byarakoraga ndetse bikagera kure, afite ubushishozi n’ubwenge burenze imyaka Ye. Kandi imico ye yari myiza yose. Imbaraga z’ibitekerezo bye n’igihagararo bigenda bikura ku rugero, bikurikije amategeko agenga imikurire y’abana. (UIB 37.2)
Uhereye mu itangiriro ry’ubwenge bwe, yakomeje gukurira mu buntu bw’Imana n’ubwenge bw’ukuri. (UIB 38.3)
➡️ Niwe sooko y’ubwenge. Kugira isano nawe buri munsi uvoma ubwenge kandi ukabitoza abagukomokaho. Mu kwiga Ijambo ry’Imana no gusenga bizagukuza muri byose.
❇️ Umwana wese abasha kunguka ubwenge nk’uko Yesu yabwungukaga. Uko dukomeza guharanira kumenyerana na Data wo mu ijuru binyuze mu ijambo Rye, abamalayika bazatwiyegereza, intekerezo zacu zikomezwe, n’imico yacu yererezwe kandi itunganywe. Tuzarushaho gusa n’Umukiza wacu. Kandi uko turushaho kwitegereza ubwiza n’ibitangaza byo mu byaremwe, intekerezo zacu zerekezwa ku Mana. Igihe umwuka ukanguwe, ubugingo buterwa imbaraga no kwegerezwa Uhoraho binyuze mu mirimo Ye itangaje. Gusabana n’Imana binyuze mu masengesho bituma ubushobozi bwacu mu by’ubwenge n’intekerezo byiyongera, kandi imbaraga z’umwuka zigakomera, uko dukomeza gutekereza ku by’umwuka. (UIB 38.4)
2️⃣ IRINDE UMUGORE W’INZADUKA
? Um. 16- Nuko uzakizwa umugore w’inzaduka, ndetse uw’inzaduka ushyeshyengesha amagambo ye.
?? Ibihabanye n’ubwenge ni ubupfapfa. Nutubaha Bwenge, uzahura n’umugore w’inzaduka ushyeshyengesha amagambo ye. Umugore ashushanya Itorero! Hari amatorero y’inzaduka ibirangaza; bati : ngwino urahabwa ubukire, urakira indwara n’ibindi. (Yesaya 41:1) – Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.”
Mu gitabo cy’Umugenzi, igice cya 26, Ntabwenge ntiyashakaga kugirwa inama. Yibwiraga ko ibyo yibwira aribyo by’ukuri, yiringira ibyiza akora, akurikiza ibyo kamere ye yifuza, nyamara akavuga ko Yesu azamutsindishiriza. Mukristo yagerageje kimusobanurira byose, nyamara ntashake kumva! Dore inama Mukristo yamugiriye??
?? Nta bwenge ufite bwo kumenya gukiranuka Imana yemera ngo itsindishirize umuntu, uko gusa n’uko kungana. Nta bwenge ufite bwo kumenya yuko wowe ubwawe udafite uko ukiranuka gushakwa n’Imana kandi yuko, nutakubona, utazakira umujinya w’inkazi w’Imana yera. Kandi rero nta bwenge ufite bwo kumenya yuko umuntu wizeye Kristo muri ubwo buryo, agakizwa koko, akambara umwambaro wera wo gukiranuka kwe, uwo nguwo aba ahindutse icyaremye gishya! Ibyo yizera bigomba kunesha umutima we, bikawugomororera Imana yiyerekaniye muri Kristo, bigatuma akunda izina ryayo n’Ijambo ryayo n’inzira yayo n’abantu bayo. Icyakora, ibyo byose, ntaho bihuriye n’ibyo wowe wemejwe n’ubwo buswa bwawe! (Umugenzi, P. 147)
⚠️ Saba Mwuka Wera, akuyobore kuri Yesu Sooko y’ubwenge nyakuri, aguhe ubwenge mvajuru. (Yohana 4:14) – Unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.”
? .YESU MWIZA DUHE KUVOMA KURI WOWE SOKO Y’UBWENGE.??
Wicogora Mugenzi
Ndabashimira ubusesenguzi mukora bigatuka twumva kurushaho icyo ijambo ry’Imana ritwigisha. Imana ikomeze kubana namwe iduhabe umugisha.
Imana iduhe ubwenge nyakuri aribwo bwo kugira Yesu mu mibereho yacu.