Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’igitabo cy’IMIGANI, usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 4 UKWAKIRA 2023
? IMIGANI 1
[1]Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w’Abisirayeli.
[2]Ni iyo kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa,Ni iyo gusobanura amagambo y’ubuhanga.
[3]Ni yo ihesha ubwenge bw’imigenzereze,No gukiranuka no gutunganya no kutabera.
[7]Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya,Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza.
[10]Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere.
[20]Bwenge arangururira mu nzira,Yumvikanisha ijwi rye mu miharuro,
[22]“Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari?Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi, N’abapfu mukanga kumenya ubwenge?
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iki gitabo cy’Imigani cyanditswe n’uwo Imana yahaye ubwenge n’ubuhanga bitagira akagero, wanditse imigani 3000yose (1 Abami 5:9,12). Ahumekewemo na Mwuka Wera yanditse inama zituma umuntu amenya ubwenge kandi ajijuka, yubaha Uwiteka kandi ava mu byaha. Mugenzi, mu rugendo rw’ukwezi kose mu migani ya Salomo ntuzasigare.
1️⃣HITAMO WATABAJE IJURU
?Ugisabwa gukora ikibi, ohereza bwangu isengesho mu ijuru, ikigeragezo cyo koroshya amahame ijambo ry’Imana ritemera ukinanire ushikamye (3BC 1155.3)
➡️Imirongo 10-19, iratubuza kwemera koshywa gukora nabi, nyamara mbere yo kugira icyo usubiza banza ugishe Imana inama, kuko nabo satani aba yabatumye. Kuri buri kigeragezo tabaza ijuru, rigufashe gufata icyemezo. Kandi ryiteguye kugutabara (Yer 33:3)
2️⃣KUTAVUGA NABYO NI IGISUBIZO
?Igihe wakumva udashoboye kugira icyo ubwira abagendera mu mahame mabi bahunge. Kugenda kwawe no guceceka bishobora gufasha kurusha amagambo. (3BC 1155.4)
➡️Hari igihe kwemeza ukuri ushaka kukuroha mu byaha bitakorohera, cg akaba afite ubuhanga bwo kwemeza buri hejuru. Kumuhunga no kwicecekera bikaba byarushaho gukora umurimo wo kumwereka ukuri ugenderamo. Musengere.
3️⃣IBY’IMANA BIRUSHA AGACIRO IBY’ISI.
?Isezerano ry’Imana rirusha agaciro zahabu na feza ku bakora ibyo ijambo ryayo rivuga. Nitubone icyubahiro gikomeye kiri mu kwemerwa n’Imana nk’abana bayo (The Review and Herald, May 9, 1899). – 3BC 1155.6
➡️Kuva ku murongo wa 20, haratwereka Bwenge (Kristu) ahamagarira abantu bose kumusanga akabaha ubwenge mvajuru. Ariko bakomeje kwinangira kuzageza igihe ingaruka z’ibikorwa byabo zibabereye nk’igihano.
⏯️Muvandimwe, iby’isi wirirwana ntubirarane, ntabwo byanganya agaciro n’iby’iteka ryose biva ku Mana. Menya rero ko “Kūbaha Uwiteka ari ishingiro ryo kumenya, kandi ko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza.
??Uwiteka atubashishe kumvira Bwenge.??
?MANA TUGUSHIMIYE KO USHAKA KUDUKURA MU BUJIJI, DUHE AMATWI YUMVA N’UBWENGE BWEMERA KWAKIRA UKURI.??
WICOGORA MUGENZI
Amen 🙏
Amena. Uwiteka atubashishe gutekereza no kuzirikana amagambo ari muri iki gice buri kanya uko umutima uteye.