Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 150 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 150
[1] Haleluya. Mushimire Imana ahera hayo, muyishimire mu isanzure ry’imbaraga zayo.
[2] Muyishimire iby’imbaraga yakoze, muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi.
[3] Muyishimishe ijwi ry’impanda, muyishimishe nebelu n’inanga.
[4] Muyishimishe ishako n’imbyino, muyishimishe ibifite imirya n’imyironge.
[5] Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato, muyishimishe ibyuma birenga.
[6] Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi ni Zaburi isoza igitabo cya Zaburi. Amezi 5 ashize twiga indirimbo za Zaburi, wavanyemo iki, navanyemo iki? Ubutunzi buhambaye burimo tubukomereho, kuko buzarushaho kutwegereza Imana.

1️⃣ MUSHIMIRE AHERA HAYO
? Kuva Isi yaremwa kugeza ubu Imana ni iyo gushimwa ibihe byose. Kandi no mu ijuru tuzahora turirimba kuko urukundo no kuririmba bizahoraho iteka ryose.

➡️ Uwo munsi iyi ndirimbo izaririmbirwa mu gihugu cya Yuda ngo “Dufite umurwa ukomeye; Imana izashyiraho agakiza kabe inkike n’ibihome. Nimwugurure amarembo kugira ngo Ishyanga rikiranuka, rigakomeza iby’ukuri, ryinjire . Ugushikamijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa kuko akwiriye.
Mujye mwiringira Umwami iminsi yose,
Kuko Umwami Yehova nyine ari we
Rutare ruhoraho iteka ryose” Ub 173.2 (Yesaya 26:1-4.)
“Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka, bagere i Siyoni baririmba; ibyishimo bihoraho bizaba’ kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo, kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga.” Yesaya 35:10. “Nabo bazaza baririmbire mu mpinga y’i Siyoni, bashikiye ubuntu bw’Uwiteka… ubugingo bwabo buzamera nk’umurima wavomewe; kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro.” (Yeremiya 31:12.) (Ub 173.3)

2️⃣ MU NDIRIMBO HABAMO IMBARAGA
?Muyishimire iby’imbaraga yakoze, muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi (Um. 2)

➡️ Indirimbo ni bumwe mu buryo bwiza cyane bukoreshwa mu gucengeza ukuri kw’iby’umwuka mu mutima. Mbega ukuntu akenshi kwibuka indirimbo yo mu bwana umuntu aba amaze igihe yaribagiwe bihumuriza umutima usobetse amaganya ndetse wihebye, bityo ibigeragezo bigahinduka ubusa! Ubuzima burahembuka, bukagira imigambi mishya kandi ubutwari n’umunezero bikagera ku bandi. (Ub 174.2)

➡️ Ubwo Umucunguzi wacu atuyobora mu nzira itujyana ku rurembo rw’Imana ihoraho, tukagenda tumurikiwe n’ubwiza bwayo, natwe dukwiriye gufatanya n’abamarayika bakikije intebe y’ubwami kuririmba indirimbo zo gusingiza no gushima. Bityo ubwo kwirangira kw’amajwi y’indirimbo z’abamarayika kuzasakara mu ngo zacu hano ku isi, imitima yacu izarushaho kwegerezwa abaririmbyi bo mu ijuru. Erega gusabana n’ijuru bitangirira hano ku isi! Aha ku isi ni ho twigira gusingiza Imana kubera mu ijuru. (Ub 175.2)

Dufatanye gushima no guhimbaza Uwiteka mu kubaho kwacu.

? MANA YACU TURAGUSHIYE UKO WABANYE NATWE MU GITABO CYA ZABURI, DUSHOBOZE IBYO TWIGIYEMO NTIBIZATUVEMO, IBYO TUTASOBANUKIWE MWUKA AKOMEZE KUBITWIGISHA. TURAGUHIMBAJE KUKO UBIKWIYE. HALELUYA.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 150: MUSHIMIRE IMANA AHERA HAYO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *