Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 145 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 145

[1]Zaburi iyi y’ishimwe ni iya Dawidi.Mana yanjye, Mwami wanjye ndagushyira hejuru,Nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.
[2]Nzajya nguhimbaza uko bukeye,Nzashima izina ryawe iteka ryose.
[3]Uwiteka arakomeye ni uwo gushimwa cyane,Gukomera kwe ntikurondoreka.
[4]Ab’igihe bazashimira ab’ikindi gihe imirimo yawe,Bababwire iby’imbaraga wakoze.
[5]Nzavuga ubwiza bw’icyubahiro cyo gukomera kwawe,N’imirimo itangaza wakoze.
[6]Abantu bazavuga imbaraga z’imirimo yawe iteye ubwoba,Nanjye nzavuga gukomera kwawe.
[16]Upfumbatura igipfunsi cyawe,Ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.
[18]Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose,Abamutakira mu by’ukuri bose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka akwiriye amashimwe,ibyo yadukoreye birahambaye.

1️⃣UKWIRIYE AMASHIMWE

Iyi Zaburi ni amashimwe gusa. Gusa ntabwo ishimwe ryacu ryatambuka ku rugero rukwiriye . Iratwereka ko Imana irangwa n’ububasha,ubuhangange, impuhwe,urukundo n’ubugwaneza kandi ikaba isoko y’ibyiza byose.

Ubaye ubibona kimwe n’uyu mwanditsi byagufasha gushima uwo Mwami.

?Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,Kandi musengere imbere y’intebe y’ibirenge bye,Ni we wera.(Zab 99:5)

▶️Gushima Imana kwacu gukwiriye gushingira ku cyubahiro cyayo ,no kunyurwa n’icyo yagukoreye.

Ku murongo wa 2 w’igice cya 48 cya Zaburi haravuga ngo “Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane,Mu rurembo rw’Imana yacu ku musozi wayo wera.

❇️Hejuru y’aho Imana yadukuye,ibyo yadukoreye, nta kindi cyakavuye mu kanwa kacu uretse gushima. Kandi koko dufite ibihamya kandi ugihamya cya mbere ni uko uriho.
⁉️None se ni iki kikubuza gushima?Ntacyo .nta mpamvu n’imwe keretse habayeho kuyobywa.

2️⃣INEZA YAWE NI IY’IBIHE BIDASHIRA

?Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nk’uko nkogeza uyu munsi, se w’abana azabigisha ukuri kwawe.(Yes 38:19)
Ab’igihe bazashimira ab’ikindi gihe imirimo yawe,bababwire iby’imbaraga wakoze.(Umur 4)
▶️Umuntu aravuka , akabaho ,agakora ibintu bitandukanye kuko ari muzima,igihe kiragera agapfa. Iminsi tumaze tuyibwirwa n’uko turiho. Gerageza uyikoremo ibyiza kandi wiringire Imana nayo izakurinda.

Dukwiriye kuvuga ineza y’Imana tukiriho,tukayibwira abana bacu nabo bakazayibwira abandi bityo bityo urukundo rw’Imana rwoye kwibagirana mu bana bayo.

?Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye, ibyo yaduhaye byose nzajya mbivuga uko bingana, muvuge n’ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereye ubuntu, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana.(Yes 63;7)

⁉️Wowe se ishimwe ryawe ni irihe? Ni iki Uwiteka yagukoreye cyagutera gushima? N’iki se yakoreye Isirayeli cyatuma uvuga ineza ye ukayibwira n’abandi bikabatera gushima ?

⚠️Nta mpamvu n’imwe yakubuza gushima kuko yaraturemye dukwiriye kuyinezererwa,ineza yayo ikamenwa n’abantu bose.
Garuka ushime.

? DATA WERA WADUKOREYE IBIKOMEYE NATWE TURISHIMYE. TUBASHISHE KUVUGA INEZA YAWE DUSHIMA??

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 145 :UWITEKA NI UWO GUSHIMWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *