Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 138 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 138

[1]Zaburi ya Dawidi.Ndagushimisha umutima wose,Imbere y’ibigirwamana ndakuririmbira ishimwe.
[2]Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera,Nshimira izina ryawe imbabazi zawe n’umurava wawe,Kuko washyirishije hejuru ijambo ryawe kurisohoza,Ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringije.
[3]Umunsi nagutakiyeho waransubije,Umpumurisha guha umutima wanjye imbaraga.
[4]Uwiteka, abami bo mu isi bose bazagushima,Kuko bumvise amagambo yo mu kanwa kawe.
[5]Ni koko bazaririmba inzira z’Uwiteka,Kuko icyubahiro cy’Uwiteka ari cyinshi.
[6]Kuko nubwo Uwiteka akomeye,Yita ku bicisha bugufi n’aboroheje,Ariko abibone abamenyera kure.
[7]Nubwo ngendera hagati y’amakuba n’ibyago uzanzura,Uzaramburira ukuboko kwawe kurwanya umujinya w’abanzi banjye,Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzankiza.
[8]Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose,Uwiteka, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose,Ntureke imirimo y’intoki zawe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Reka tuyishimire imirimo y’intoki zayo irahambaye.

1️⃣SHIMIRA UWITEKA N’UMUTIMA WAWE WOSE

?Haleluya. Nzashimisha Uwiteka umutima wanjye wose,Mu rukiko rw’abatunganye no mu iteraniro ryabo.(Zab 111:1)

Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye,Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose.(Zab
95:3)
▶️Umunyezaburi arashima Imana kuko yayitakiye ikamwumva ,ishimwe rye riragaragara nk’ubuhamya atanga ndetse arasaba n’abami bo ku isi bose kuyishimira ku bw’uko umutima we wanyuzwe n’icyo Imana yamukoreye nk’uko abigaragaza mu murongo wa 3 agira ati
“Umunsi nagutakiyeho waransubije,Umpumurisha guha umutima wanjye imbaraga”.(Umur 3)

⁉️Ese ujya wibuka gushimira iyo Mana yagukuye mu buhanya bw’icyaha,ikagukiza uburwayi n’inzara byari bikugarije, uyu munsi ukaba uguwe neza mu mutima?

Jya ushima Imana nk’imwe mu ndangagaciro zo kunyurwa n’ibyo yagukoreye cyane ko ari byinshi rwose.

2️⃣IJAMBO RY’IMANA RIRANEZEZA

?Uwiteka abami bo mu isi bazagushima kuko bumvise amagambo yo mu kanwa kawe.(Umur 4)

▶️Ijambo ry’Uwiteka rirahumuriza ,riromora kandi rirakiza .

?Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye,Ni umucyo umurikira inzira yanjye.(Zab 119;105)

?Igihe ijambo ry’Imana rizaba ryizwe,rigasobanuka kandi rikumvirwa,umucyo waka uzamurikira isi;ukuri gushya nikwakirwa kandi kugakurikizwa,kuzatuzirikira kuri Yesu hakoreshejwe imirunga ikomeye.

Bibiliya kandi yonyine,niyo ikwiriye kuba ishingiro ry’imyizerere yacu,umurunga w’ubumwe;abubaha iri jambo ryera bose ,bazahuza.

Intekerezo zacu bwite n’uko tubona ibintu ntibikwiriye kuyobora imihati yacu.
Umuntu aribeshya ariko ijambo ry’Imana ryo ntiryibeshya.(Ubutumwa bwatoranijwe 1;333)

▶️Ndabararikira gukunda iri jambo,kuko ni ryo mucyo umurikira abagenzi ntibayobe. Nawe rero niba uri umugenzi ujya i Siyoni kunda ijambo ry’Imana rizakuyobora.

3️⃣UWITEKA YITA KU BICISHA BUGUFI N’ABOROHEJE

?Ariko nubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”(Yak 4;6)

▶️Imana ikunda abicisha bugufi cyane ko ari yo rugero rwacu mu guca bugufi

Yesu yaje ku isi , avukira mu kiraro cy’inka. Ntiyitaye ku cyubahiro yari asize mu ijuru kwa se. Ariko kugira ngo aronke njye na we yaremeye yisiga ubusa avukira habi mu bukene ,nyamara ni we cyubahiro cyacu kandi uwicisha bugufi aramwemera.

?Akura uworoheje mu mukungugu,Ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro,(Zab 113;7)

▶️Kwishyira hajuru bibanziriza kugwa.Luciferi yari umumarayika mwiza wari warahawe icyubahiro gisumba iby’abandi bose,afatanya n’abandi kuramya Imana.
Ariko mu mutima we yajemo intambara isasanzwe kandi ikaze,maze irari ry’intebe yo hejuru riragaruka agirira Kristo ishyari,icyubahiro yari yarahawe ntiyigeze agishimira Umuremyi we.

Yishimiraga ubuhanga bwe agatekereza no kwireshyeshyanya n’umuremyi. Abamarayika bishimiraga gukora ibyo abategetse,kandi yari yambaye ubwiza buruta ubwabo bwose.
Uwo marayika ukomeye arabaza ati “Ni kuki Kristo yadusumba twese? “(A A.16)

Byarangiye aciwe mu ijuru,n’umugabane wahisemo gufatanya nawe,bajugunanwa hasi.

?Benshi bashoboraga kwicuza ubwigomeke bwabo,maze bagasaba kongera kwakirwa na Data wa twese n’Umwana we .
Ariko Liciferi yavuze ko abamarayika bafatanije nawe bari bamaze gutera intambwe ndende ko bitakibashobokeye gusubira inyuma;ngo Imana ntiyajyaga kubababarira.
We ku giti cye yari yarahisemo kutazongera kwemera kuyoboka Kristo.(AA 17)

⁉️Waba ugeze kure kungana iki byatuma wumva ko utababarirwa? Ese waba ugendera mu kigare cyangwa mu itsinda ry’abiyemeje kugomera Imana?
Rekera aho,garukira Yesu ateze ibiganza yiteguye kukubabarira no kukwakira kandi yiteguye kugituza aheza ari naho yagiye kudutegurira ngo tuzabaneyo.

? DATA WERA WADUKOREYE IBIKOMEYE NATWE TURISHIMYE. ABAKWEMEYE BAKIZERA IZINA RYAWE, AKIRA ISHIMWE RYACU ??

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *