Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 137 cya Zaburi, uciye bugufi Kandi usenga.

? ZABURI 137
[1]Twicaraga ku migezi y’i Babuloni,Tukarira twibutse i Siyoni.
[2]Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni, Twari tumanitseho inanga zacu.
[3]Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu, Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati“Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni.”
[4]Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga?
[5]Yerusalemu, ninkwibagirwa, Ukuboko kwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora.
[6]Ururimi rwanjye rufatane n’urusenge rw’akanwa kanjye, Nintakwibuka,Nintakunda i Yerusalemu, Nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Umunyezaburi ati ntibyoroshye kuririmbira kure y’iwanyu kandi uhakumbuye. Ese mugenzi, nawe waba ukumbuye ururembo Yerusalemu tubona ibyarwo neza mu Byahishuwe 21?

1️⃣KUMBURA SIYONI NSHYA
?Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga? (Zab 137:4)
➡️Iyi si dutuyeho siho iwacu, tuhamara igihe gito abandi gito cyane. Kristu yagiye kudutegurira aho tuzaba iteka ryose (Yohani 14:1-3).
??Niba ubabaye cg unabogoza amarira none, mu ijuru nta kizakubabaza; urapfusha n’urupfu rukagutinyisha, narwo ntiruzabayo; ushobora kuba urwaye, iwacu nta ndwara; ushobora kuba ukora ukananirwa, mu ijuru nta kunanirwa kuzabayo; ushobora kuba udafite aho ucumbika, Kristu yamaze kugutegurira inzu yawe. Kumbura iwacu heza. Iyegurire Kristu none, kugira ngo naza gutwara intore ze ntuzasigare.

✳️Aho mu isi nshya, abacunguwe mu bwenge bwabo butajijwa bazanezererwa ibitangaza by’imbaraga yo kurema n’amabanga y’urukundo rw’Umucunguzi. Nta mugizi wa nabi uzaba ahari, nta mwanzi wo kwoshya abantu kwibagirwa Imana. Ubwenge n’impano zose bizakomeza gukura…. Ariko bazahora batera intambwe zo kuzamuka mu rwego rw’ubumenyi, bazahora bunguka ibishya byo kubatangaza, ukuri gushya bazaba bagomba kumenya, kandi imbaraga z’ubwenge, umutima, n’umubiri, bizahora bivugururwa. (II, igice 42, p 651.2)

2️⃣ WIKWIBAGIRWA IWACU

?Yerusalemu, ninkwibagirwa,Ukuboko kwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora. (Zab 137:5)
➡️Abenshi bazi ibya Yerusalemu nshya bakumva bifuza kuzabayo, nyamara imihati y’iyi si ikabima umwanya wo kwibuka gutegura urugendo rujyayo. Wenda bakumva ko hari undi munsi bazafata icyemezo bagafatira aho bigeze. Oya ejo hahora ari ejo, kandi ibyacu tuzi ni ibya none.
??Wihuga ngo wibagirwe Yerusalemu Nshya, wimera nk’uwageze iwabo. Ibyo tutubakira kuri Kristu Rutare none, turabyubakira ku musenyi. Uwiteka adushoboze gushikama mu rugendo rugana mu isi nshya.

?DATA WA TWESE TURINDE KWIBAGIRWA IWACU KANDI UDUHE KUHAKUMBURA.??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *