Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 135 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 18 Nzeli 2023
? ZABURI 135
[1] Haleluya. Nimumushime, mwa bagaragu b’Uwiteka mwe,
[2] Bahagarara mu nzu y’Uwiteka, Mu bikari by’inzu y’Imana yacu.
[3] Mushimire Uwiteka yuko Uwiteka ari mwiza, Muririmbire izina rye ishimwe, Kuko ari iry’igikundiro.
[4] Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo, Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye.
[15] Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n’izahabu, Umurimo w’intoki z’abantu.
[16] Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora,
[17] Bifite amatwi ntibyumva, Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo.
[19] Wa nzu y’Abisirayeli we, muhimbaze Uwiteka, Wa nzu y’aba Aroni we, muhimbaze Uwiteka.
[20] Wa nzu y’aba Lewi we, muhimbaze Uwiteka, Mwa bubaha Uwiteka mwe, muhimbaze Uwiteka.
[21] Bahimbarize i Siyoni Uwiteka, Utuye i Yerusalemu. Haleluya.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Iyi Zaburi ya 135 twayikuramo amasomo menshi ariko kuko tutayavuga yose turareba amasomo atatu (3) gusa. Turifashisha umurongo wa 4: “Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo, Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye”.
1️⃣ ABATORANIJWE
? Abo tubana buri munsi kandi magukurikirana buri gice ndizera ko mwibuka ibyo tumaze iminsi tubona: Muri Zaburi 131 twabonye Umwami w’Amahoro, Zaburi 132, twabonye Umurwa watoranyijwe Zaburi 134 twabonye Umwami uri ku ngoma none tugiye kureba abatoranijwe kuzimana n’Uwo mwami muri uwo murwa wera.
?Haleluya. Nimumushime, mwa bagaragu b’Uwiteka mwe, Bahagarara mu nzu y’Uwiteka, Mu bikari by’inzu y’Imana yacu (1-2)
⏯️ Imana yari yaratoranije Abayuda bo kugira ngo babere Uwiteka amaronko ye; ariko se hanyuma byaje kugenda gute? Ubwo abayuda bangaga kwakira Yesu Kristo nka Mesiya, bari bishe isezerano ry’umubano wabo n’Imana, bashyira iherezo ku mwihariko wabo nk’ubwoko bwatoranijwe (Danieli9:24-27, reba igicye cya 4 cyiki gitabo). Nubwo isezerano ry’Imana n’ibyasezeranijwe bitahindutse, yatoranije ubundi bwoko bushya. Mu by’umwuka Isirayeli yasimbuye ishyanga ry’Abayuda. (Abagaratiya 3:27-29; 6:15-16).
2️⃣ UBUTAMBYI BW’ABIZERA BOSE.
? Kuby’umurimo Kristo akorera mu buturo bwera bwo mu ijuru, ubutambyi bw’abalewi buhinduka ubwarangije igihe cyabwo. Ubungubu Itorero“ryabaye ubutambyi bwera” (1Petero 2:5). Pawulo yaravuze ati: “Ariko mwebwe ho muri ubwoko bwatoranijwe ishyanga ryera abatabyi b’ubwami abantu Imana yaronse kugirango mwamaze ishimwe ry’iy’abahamagaye ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo w’itangaza” (1Petero 2:9).
Iri tegeko rishya ariryo ubutambyi bw’abizera bose ntabwo ryemerera umwizera wese ku giti cye gutekereza, kwizera, no kwigisha nkuko yishakiye. Bivuga ko buri mwizera wese w’itorero afite inshingano yo gukorera abandi mu izina ry’Imana kandi ko ashobora kugirana umushyikirano n’Imana ye nta muntu ubahuje.
♦️ Imana ishimangira ubufatanye bw’abizera b’Itorero nubwo bafite ubwigenge. Ubwo butambyi ntabwo bushyira itandukaniro hagati y’abayobozi b’Itorero n’abarayiki nubwo hari itandukaniro ry’imirimo bakora (Amahame P.164).
3️⃣ GUHUSHA INTEGO
? Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini (Rom 11:1)
None se uyu murongo ntiwaba uvuguruza ibyavuzwe hejuru? Iyo wize neza usanga uyu murongo utavuguruza ibyavuzwe hejuru. Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera (Rom 11:2)
Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima, nk’uko byanditswe ngo”Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n’amaso atabona, n’amatwi atumva.” Uko ni ko bikimeze na bugingo n’ubu. Nuko ndabaza nti”Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari. (Rom 11: 7-11)
⚠️ Ndabizi neza si umuntu wese ubasha gusobanukirwa n’ubu bwiru w’Imana ariko Mwuka wera nicyo abereyeho ku bafite inzara n’inyota byo gukiranuka. Ahari waba ukibaza iherezo ryacu ab’iki gihe ariko turabwirwa ngo: “ kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.
Nuko urebe kugira neza kw’Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa. Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse. Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo”Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”
(Abaroma 11:21-26)
? DATA WERA TUBASHISHE GUKOMERERA MU ITORERO RYAWE UTURINDE GUHUSHA INTEGO
Wicogora Mugenzi.