Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 134 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 134
[1] Indirimbo y’Amazamuka. Nimuhimbaze Uwiteka, mwa bagaragu b’Uwiteka mwese mwe, Bahagarara nijoro mu nzu y’Uwiteka.
[2] Mumanike amaboko yanyu muyatunze ahera, Muhimbaze Uwiteka.
[3] Uwiteka aguhe umugisha uva i Siyoni, Ni we waremye ijuru n’isi.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe kuri wowe. Twongeye kugaruka kuri Zaburi ifite imirongo mike cyane (itatu). Nubwo ari imike iduhishiye byinshi. Muri Zaburi 131 twabonye Umwami w’Amahoro, none tugiye kureba Umwami uri ku ngoma.
1️⃣ UMWAMI URI KU NGOMA
? Zaburi ya 131 twabonye Umwami w’Amahoro, Zaburi 132 tubona umurwa watoranijwe; twabonye amateka ya Siyoni ariyo yaje kubakwamo umurwa Yerusalemu. Ahahoze hatuye Abayebusi haje guturwa n’ubwoko bw’Imana. Ubu rero tugiye kureba Umwami uri ku ngoma.
⏯️ Ku murongo wa 3 w’iyi Zaburi ya 134, umunyezaburi yaravuze ati: “Uwiteka aguhe umugisha uva i Siyoni, Ni we waremye ijuru n’isi”.
⁉️Ikibazo? Umugisha uva i Siyoni ni uwuhe? umeze ute? Ijambo ry’Imana ryaravuze riti: “Imana izimika Mesiya kandi imwicaze ku ntebe yayo binyuze mu itegeko”; «Ni jye wimikiye umwami wanjye kuri Siyoni, umusozi wanjye wera!» Yaravuze ati«Uri umwana wanjye,uyu munsi ndakubyaye.»(Zaburi 2:6,7; Abaheburayo1:5.) Izina ry’umwami ugomba kwicara mu ntebe ya Dawidi ni «Uwiteka gukiranuka kwacu» (Yeremiya 23:5). Umurimo we ni umwe, kuko akora inshingano ye ku ntebe yo mu ijuru nk’umutambyi n’umwami (Zakariya 6:13).
Malayika yabwiye Mariya ko Yesu yagombaga guhinduka Mesiya umutware, yaravuze ati «Azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira» (Luka1:33). Ubutware bwe busobanurwa n’intebe ebyiri zishushanya ubwami bwe bubiri.«Intebe y’ubuntu» (Abaheburayo4:16) ishushanya ubwami bw’ubuntu; «Intebe y’ubwiza bwe»(Matayo25:31) ishushanya ubwami bw’ubwiza.
2️⃣ KRISTO UMWAMI
? «Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru: ubwami bwe butegeka byose»(Zaburi 103:19). Umwana w’Imana, nk’umwe mu butatu, afite ubushobozi ku isi yose.
✅ Umugisha uva i Siyoni ni umugisha uva ku Mwami uri ku ngoma kandi uwo Mwami ni Yesu Christ niwe Nyirimigisha yose.
♦️Kudusabira kwa Kristo ni inkomezi cyane ku bwoko bwe : Ashobora «Gukiza abegerezwa Imana nawe kuko ahoraho iteka ngo abasabire.»(Abaheburayo 7:25). Kuko Kristo asabira ubwoko bwe, ibirego bya Satani byose ni imfabusa(1yohana 2:1;Zakariya 3:1).Pawulo abaza iki kibazo«ni nde uzaziciraho iteka ?»Yemeza ko Kristo ubwe ari iruhande rw’Imana,kandi adusabira(Abaroma 8:34).
Mu kwemeza umurimo we nk’umuhuza Kristo aravuga ati«Ni ukuri ni ukuri ndababwira yuko icyo muzasaba Data mu izina ryanjye azakibaha» (Yohana16:23.)
? DATA WERA UBWO TUBONYE KO KRISTU ARI KU NGOMA, TUBASHISHE KUZIMANA NA WE MURI BWA BWAMI BUTAZAHANGUKA?
Wicogora Mugenzi.