Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 133 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 16 Nzeli 2023
? ZABURI 133
[1] Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka. Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje!
[2] Bimeze nk’amavuta y’igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe, Agatembera mu bwanwa, Mu bwanwa bwa Aroni, Agatembera ku misozo y’imyenda ye.
[3] Kandi bimeze nk’ikime cyo kuri Herumoni, Kimanukira ku misozi y’i Siyoni, Kuko aho ari ho Uwiteka yategekeye umugisha, Ari wo bugingo bw’iteka ryose.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umenezero. Kuri uyu munsi w’Isabato Imana yejeje igaha umugisha, ndasaba Imana kugirango abo Kristo yahamagaye akabakura mu mwijima, tube umwe nkuko yabidusabiye. “Data Wera, ubarindire mu izina ryawe wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe”(Yohana 17:11)
1️⃣ KWITANGIRA ABAVANDIMWE
? Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, Ko abavandimwe baturana bahuje!
⏯️ Isomo rya mbere dukura muri iyi Zaburi nuko urukundo rw’ukuri rushobora gutuma umuntu ahari ibyari indamu ye kugirango yitangire bagenzi be. Pawulo aragira ati: “Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo, kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye. (Abafilipi 3:7-11)
⏯️ Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo, ahubwo agahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha, kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa.
⁉️Ikibazo? Umaze kwitangira bangahe? Umaze kwitanga ku ruhe rugero? Niba bahari ubikora kubera izihe mpamvu. Impamvu nyakuri yakagombye kuba ari urukundo rwa Kristo.
2️⃣ GUHAGARARA MU KURI
? Mu Butumwa Kristo yahaye Itorero rya Efeso harimo n’umugayo. Yaravuze ati: “Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere”. (Ibyahishuwe 2:4).
⏯️ Munyemerere turebe ibyaranze urukundo rwa Dawidi n’abavandimwe be nubwo bari bari mu bihe bitaboroheye; ibi biradufasha gusobanukirwa neza n’ubuvandimwe nyakuri.
♦️ Dawidi yahungiye Sawuli mu misozi y’i Buyuda, ahitamo ubuhungiro bwiza mu buvumo bwa Adulamu, aho yashoboraga kurwanyiriza ingabo nyinshi we afite abantu bake. “Bukeye bakuru be na bene wabo babyumvise baramanuka bamusangayo.” Ab’umuryango wa Dawidi ntibajyaga kumva batekanye, bazi yuko igihe icyo ari cyo cyose umujinya wa Sawuli udafite ishingiro wabasukwaho bitewe n’isano bafitanye na Dawidi. Icyo gihe bari bazi ibyari bigiye kumenyekana hose muri Isiraheli yuko Imana yari yarahisemo Dawidi ngo azabe umutegetsi w’ubwoko bwayo. Bizeraga kandi ko bazagira amahoro bari kumwe na Dawidi nubwo yari impunzi ari wenyine mu buvumo kuruta ayo bajyaga kugira igihe bari kuba bahanganye n’uburakari bukaze bw’umwami w’umunyeshyari. (AA 458.1)
♦️ Uwo muryango wahuriye mu buvumo bwa Adulamu uhujwe n’impuhwe n’urukundo bagiriranaga. Umuhungu wa Yesayi yacurangaga inanga kandi akabaririmbira ati: “Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro, ko abavandimwe baturana bahuje.” (Zaburi 133:1). Yari yarasogongeye ku nabi yaterwaga n’uko abavandimwe be batamwizeraga, noneho kumvikana kwari gusimbuye uko kutumvikana, byazanye umunezero mu mutima w’uwari mu buhungiro. Muri ubwo buvumo niho Dawidi yahimbiye Zaburi ya 57. AA 458.2
⚠️ Byashoboka ko inshuti n’abavandimwe baguhana ariko hari inshuti y’ukuri itajya ihana abayisunga, niwe Yesu Kristo witangiye abari mu isi bose.
? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUBA ABAVANDIMWE MURI KRISTO YESU?
Wicogora Mugenzi.