Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 132 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 132
[1] Indirimbo y’Amazamuka. Uwiteka, ibukira Dawidi imibabaro ye yose,
[2] Yuko yarahiye Uwiteka indahiro, Yahize Intwari ya Yakobo umuhigo,
[3] Ati”Ni ukuri sinzinjira munsi y’ipfundo ry’inzu yanjye, Sinzurira urutara rwanjye.
[4] Sinzaha amaso yanjye ibitotsi, N’ibihene byanjye sinzabiha gusinzira,
[5] Ntarabonera Uwiteka ahantu, Ntarabonera Intwari ya Yakobo ubuturo.”
[11] Uwiteka yarahiye Dawidi indahiro y’ukuri, Ntazivuguruza ati”Nzashyira uwo mu mbuto z’umubiri wawe ku ntebe yawe y’ubwami.
[12] Abana bawe nibitondera isezerano ryanjye, N’ibyo nzahamya nkabigisha, N’abana babo bazicara ku ntebe yawe y’ubwami iteka ryose.”
[13] Kuko Uwiteka yatoranije Siyoni, Yahashakiye kuba ubuturo bwe.
14] Ati”Aha ni ho buruhukiro bwanjye iteka ryose, Aha ni ho nzaba kuko nahashatse.
[15] Nzaha ibyokurya byaho umugisha mwinshi, Nzahaza abakene baho umutsima.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umenezero. Kuri uyu munsi w’Isabato Imana yejeje igaha umugisha, ndasaba Imana ikubashishe guhindura amateka mabi yakuranze.

1️⃣ ISEZERANO RY’IMANA

? Umunyezaburi ati: “Uwiteka yarahiye Dawidi indahiro y’ukuri, Ntazivuguruza ati”Nzashyira uwo mu mbuto z’umubiri wawe ku ntebe yawe y’ubwami. [11]

⏯️ Isomo rya mbere dukura muri iyi Zaburi nuko Isezerano ry’Imana ritajya rihera ahubwo icyo yasezeranye iragisohoza.

⏯️ Mu bantu benshi cyane bari batuye ku isi mbere y’Umwuzure, umunani gusa nibo bizeye kandi bemera Ijambo ry’Imana binyuze muri Nowa. Mu myaka ijana na makumyabiri , umubwiriza wo gukiranuka yaburiye isi ko igiye kurimbuka, nyamara ubutumwa bwe burirengagizwa ndetse burasuzugurwa. Niko n’ubu bimeze. Mbere y’uko Uwatanze amategeko agaruka guhana abatayumviye, abanyabyaha baraburirwa ngo bihane; bareke inzira zabo mbi; ariko iyo miburo ntacyo ivuze kuri benshi.

♦️Intumwa Petero aravuga ati, “Mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati: Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa ku isi.” 2 Petero 3:3,4. Mbese aya magambo ntituyabwirwa buri gihe, kandi adaturutse ku batubaha Imana, ahubwo tuyabwirwa na benshi bo muri twe bafite inshingano mu itorero. ” Bavuga ko nta mpamvu babona ituma habaho impuruza.” AA 60.1

⁉️⁉️⁉️Ikibazo: Urahitamo kuba mu ruhande rw’abakobanyi cyangwa urahitamo ku ba mu ruhande rw’abakomeza amasezerano y’Imana? Byaba byiza uhisemo nka Yosuwa wabwiye Abisiraheli ati:
“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” (“Yosuwa 24:15)

2️⃣ UMURWA WOTORANIJWE
? [13] Kuko Uwiteka yatoranije Siyoni, Yahashakiye kuba ubuturo bwe.
⏯️ Abantu benshi bararimba Siyoni badasobanukiwe ibyayo! Mbese wowe waba uyisobanukiwe? Reka turebe incamake ya Siyoni ya hano mu isi.
Dawidi akimara kwimikwa ngo abe umwami w’Abisiraheli bose yahise atangira gushaka ahantu hakwiriye umurwa mukuru w’ubwami bwe. Hatoranyijwe ahantu hari ku birometero mirongo itatu uvuye i Heburoni kugira ngo hazabe umurwa mukuru w’ubwami. Hahoze hitwa i Salemu mbere y’uko Yosuwa ayobora Abisiraheli bakambuka Yorodani. Hafi y’aho hantu niho Aburahamu yari yaragaragarije ko ari indahemuka ku Mana. Mu myaka magana inani mbere y’uko Dawidi yimikwa, aho ni ho Melikisedeki, umutambyi w’Imana isumba byose, yari atuye. Hari hagati mu gihugu kandi hari ubutumburuke bitoroshye kuhatera kubera hari hakikijwe n’imisozi. Kubera ko hari ku rubibi rutandukanya Ababenyamini n’Abayuda, hari hafi y’Abefurayimu kandi kuhagera uturutse mu yindi miryango byari byoroshye. (AA. 490.1)

⚠️ Kugira ngo Abaheburayo babone aho hantu bagombaga kwirukana Abanyakanani basigaye bari bahafite igihome ku misozi ya Siyoni na Moriya. Icyo gihome cyitwaga Yebusi, kandi abari bagituyemo bitwaga Abayebusi. Mu binyejana byinshi byari bishize, abantu babonaga Yebusi ari igihome cy’intamenwa; ariko cyagoswe kandi cyigarurirwa n’Abaheburayo bayobowe na Yowabu waje kugororerwa kugirwa umugaba w’ingabo za Isiraheli bitewe n’ubutwari bwe. Yebusi iba umurwa mukuru w’igihugu cyose maze izina ryawo rya gipagani rihindurwa Yerusalemu. (AA.490.2)

? Nubwo amagambo agaragajwe hejuru ari menshi uyasomye witonze wakuramo icyigisho gikomeye. Kimwe muribyo nuko utazabasha kwinjira muri Siyoni yo mu ijuru igihe utabashije kwirukana cyangwa gusenya ibiri mu mutima wawe.

Ngaho saba Mwuka Wera akubashishe kurimbura imisozi y’ibyaha iri mu mutima wawe.

? DATA WERA DUHINDURIRE AMATEKA KUKO TWE TUTABYIBASHISHA

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *