Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 118 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 118
[4]Abubaha Uwiteka bavuge bati“Imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”
[6]Uwiteka ari mu ruhande rwanjye sinzatinya,Umuntu yabasha kuntwara iki?
[8]Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro,Kuruta kwiringira abantu.
[ 17]Sinzapfa ahubwo nzarama ,Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze.
[ 22]Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka .
[24]Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye, Turawishimiramo turawunezererwamo.
[25]Uwiteka, turakwinginze udukize,Uwiteka, turakwinginze uduhe kugubwa neza.
[26]Hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka,Tubasabiriye umugisha mu nzu y’Uwiteka.
[29]Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza,Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Ukundwa, gira umunsi w’umunezero. Iyi Zaburi ni mwe muri za zindi zo guhimbaza Imana (Hallel), yaririmbwaga mu gusoza iminsi mikuru ya Pasika, aho bashimiraga Imana yabakuye mu nzu y’uburetwa. Ese natwe tuyishimira aho yatuvanye? Cg twaba twarabaye nk’uko baje kuba tukirengagiza ibuye rikomeza imfuruka? Yaba ari amakuba.

1️⃣NIBA UWITEKA ARI KU RUHANDE RWAWE, WITINYA

?Sinzapfa ahubwo nzarama,Ntekerereze abantu imirimo Uwiteka yakoze. (Zab 118:17).
➡️Muri uyu murongo, wongeyeho uwa 6 n’uwa 8; ndetse n’Abaroma 8:31; tubona ko nta gutinya ku bari ku ruhande rw’Uwiteka. Bazarindwa kandi kubera kubera ko bari muri Kristo Yesu no ku mperuka y’isi ntibazacirwaho iteka (Abaroma 8:1).
➡️Muvandimwe ntuzigere utinya icyo aricyo cyose keretse kutaba muri Kristu. Kuko ku isi nta cyakubaho Imana itakemeye, kandi byose bigafatanyiriza hamwe kukuzanira ibyiza. Wowe niba uri muri Kristu neza, ugumemo.

2️⃣ UWANGA CG AGAKERENSA INSHINGANO IZAHABWA ABANDI

?Matayo 21:42 Yesu arababaza ati “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo‘Ibuye abubatsi banze,Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka!Ibyo byavuye ku Uwiteka,Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’ Aya magambo rero Yesu yavuze ngaya muri Zaburi 118:22.
?Umugani wa Nyiriruzabibu abahinzi biciye intumwa yabatumyeho, n’Umwana we yahagera bakamwica uratureba (Matayo 21:33-43). Uko batambyi bivugiye bati uruzabibu rwahabwa abandi bahinzi barukora neza, niko byagenze bituma ubutumwa bujyanwa mu banyamahanga, natwe tuba abaragwa mu kwizera.
➡️Amateka ahora yisubiramo, ababikijwe ukuri bakagumya kugukerensa, bazabererekera abandi bahinzi bemeye intumwa zabatumweho (ijambo ry’Imana), ni Umwana wa Nyiruruzabibu ari We Yesu Kristu. Uramenye icyo ufite utazacyakwa.
??Uyu ni wo munsi Uwiteka yaremye, Turawishimiramo turawunezererwamo. (Zab 118:24).
Ni uw’umunezero kuko usabana nta birantega n’Umuremyi kandi Umucunguzi wawe kandi utuma ugihumeka. Saba akwezeho ubujura wagaragaje mu bucuruzi bwawe, inzangano wabitse mu mutima, amatiku, igomwa…n’indi myanda yose yakwanduje muri iki cyumweru, maze uruhukane n’Umwami w’uyu munsi. Atwumve.

? MANA URAKOZE KUBA MU RUHANDE RWACU TUGASHIRA UBWOBA. DUHE KUBA ABAHINZI BASHIMWA NAWE MU RUZABIBU RWAWE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 118: NIMUSHIMIRE UWITEKA YUKO ARI MWIZA, KUKO IMBABAZI ZE ZIHORAHO ITEKA RYOSE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *