Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 111 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 111
[4]Yahaye imirimo ye itangaza urwibutso,Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe.
[7]Imirimo y’intoki ze ni umurava no kutabera,Amategeko ye yose arahamye.
[8]Yakomerejwe guhama iteka ryose,Yategekeshejwe umurava no gutunganya.
[9]Yoherereje ubwoko bwe gucungurwa,Yategetse isezerano rye kuba iry’iteka,Izina rye ni iryera n’iryo kubahwa.
[10]Kubaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge,Abakora ibyo bafite ubwenge nyakuri,Ishimwe rye rihoraho iteka ryose.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi Zaburi ni iyo gushima UWITEKA ku bw’imirimo itangaje yadukoreye. Ariko ikanatwibutsa ko kumwumvira biruta ibitambo, kandi ari ishingiro ry’ubwenge. Mugenzi kuramo impamba.
1️⃣ ZAMURA ISHIMWE KU MANA
?Kuva ku murongo wa 1 kugera ku wa 6, ni ugushima Uwiteka Imana ku bw’imirimo yayo itangaza yakoze.
➡️Kuzirikana amasezerano y’Imana, ukabara neza imigisha yagiye iguha niba ibarika, ukibuka uko yagiye igutabara; n’ubwo icyorezo giteye ubwoba, n’ubwo ubukene buhangayikishije, n’indwara bikaba uko; Uwiteka Imana ntihinduka, imirimo yayo itangaje irakomeje, urukundo rwayo niyo kamere yayo.
⏯️Icyo kibazo kikuremereye kizane ku birenge by’Umuremyi, Umucunguzi kandi Ukubeshejeho agikemure, nawe ntuceceke uzamure ishimwe n’abandi bamenye kugira neza kwe kwinshi.
2️⃣KUBAHA UWITEKA NI ISHINGIRO RY’UBWENGE
?Nubwo iri sezerano ryahawe Adamu rikongera guhabwa Aburahamu, ntiryashoboraga guhama bitaragera igihe Kristo yapfiriye. Ryari ryarabayeho kubw’isezerano ry’Imana uhereye igihe itangazo rya mbere ryo gucungurwa ryatangwaga. Ryari ryaremewe kubwo kwizera, nyamara ubwo Kristo yarihamyaga akarishimangira, ryiswe isezerano rishya. Iryo sezerano rishya ryari rishingiye ku mategeko y’Imana, kandi bwari uburyo bwo gutuma abantu bongera guhuza n’ubushake bw’Imana, bagashyirwa aho babasha kumvira amategeko y’Imana. (Abakurambere n’Abahanuzi, igice 32, pp 250.1)
? Imirimo y’intoki ze ni umurava no kutabera, Amategeko ye yose arahamye. Yakomerejwe guhama iteka ryose,Yategekeshejwe umurava no gutunganya.(Zab 111:7,8)
➡️Ngo amategeko Ye yose arahamye, ngo kandi agomba guhama iteka ryose. Nta gihe kutumvira ababyeyi bawe, kwica, kwiba, gusambana, kutibuka kweza umunsi wa 7, …bizaba atari icyaha. Zaburi iti yose udakuyemo na rimwe arahamye kandi niko bizahora.
??Ku bw’igitambo cy’i Karuvali, uwemeye akizera Kristu, ahabwa ubushobozi bwo kuba umwana w’Imana, agshyirwa aho abasha kumvira amategeko y’Imana, ariyo mico yayo.
??Umunsi nk’uy, uje ufata amasaha 24 buri cyumweru uzirikane Umuremyi wawe, uzirikane agakiza Kristu yakuronkeye uhererwa ubuntu, uzirikane uko ugomba kuba muri We ijambo rye rikaba muri wowe, hanyuma akagutuma kandi akagushoboza kuba umucyo w’isi.
??Nkwifurije uburuhukiro bwuzuye bw’impagarike yawe yose mu Mwami wacu.??
?MANA UTWIBUKIJE KUGUSHIMA NO KUKUMVIRA. GUKIRANUKA KWA KRISTO NIKO KONYINE TWISHINGIKIRIJEHO, TUBASHISHE KANDI KUBA N’UMUCYO N’UMUNYU W’ISI. ??
Wicogora Mugenzi
Amena