Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 109 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 109
[1]Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Mana njya mpimbaza ntuceceke,
[2]Kuko banyasamiye akanwa k’umunyabyaha,Akanwa k’uburiganya,Bambwirishije ururimi rw’ibinyoma.
[3]Bangotesheje amagambo y’urwango,Bandwanije nta mpamvu.
[4]Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya,Ariko jyeweho nitangira gusenga.
[28]Bavume ariko wowe ho umpe umugisha,Nibahagaruka bazakorwa n’isoni,Ariko umugaragu wawe nzishima.
[29]Abanzi banjye bambikwe igisuzugiriro,Bambare isoni zabo nk’umwitero.
[31]Kuko azahagararira iburyo bw’umukene, Kumukiza abacira ho iteka ubugingo bwe.

Ukundwa, amahoro y’Imana abe muri wowe. Dawidi yongeye gutakambira Imana ngo imukize abanzi be. Abona n’umwanya wo kugeza ku Mana amarangamutima ye yose, atayiryarya. Ni isomo rikomeye ku mugenzi.

1️⃣ USENGA, BWIZA IMANA UKURI.
?Imirongo 6-20, 28-29, irerekana amarangamutima y’urwango ya Dawidi. Nibyo biranga kamere yacu muri rusange. Umuntu akumva umwanzi yabaho nabi, yagirwaho n’ibyago, yarimbuka ariko we agakira.
➡️Abenshi iyo dusenga turashima, tukayisingiza Imana, tukayisaba n’ibindi ariko si kenshi duhishurira Imana inzagano ziri mu mitima, amashyari, igomwa, amatiku, uburyarya… Dukunze kugaragara imbere yayo nkaho turi beza abandi ari babi, batumereye nabi tukayisaba ngo ibaturinde. Ibyago byabageraho ngo awa. Ibi bituma umugenzi yibeshya ko ari mu rugendo kandi atarazana uwo mwanda wose uri mu mutima ngo Yesu Kristu awumukize (Mt 11:28).

2️⃣ ANGA UMWANZI WAWE.
?Dawidi ati abanzi banjye barakagira ibyago by’uburyo bwose.
?Nyamara Yesu adusaba kubakunda no kubasabira (Mat 5:44). Yohani ati uzaba ukiri mu mwijima utari muri Kristu (1 Yoh 2:9,28). Petero we akatubwira umwanzi uwo ari we, ko ari satani ariwe dukwiye kurwanya dushikamye kandi mu kwizera(1 Pet 5:8,9).
➡️Umwanzi wawe ni satani n’icyaha. Bange rwose. Ariko undi muntu wita umwanzi ni we mugenzi wawe Bibiliya ivuga, va ku giti dore umuntu.
??Uwo wita umwanzi nutamukunda ngo umusabire ntaho uzaba utaniye n’abataramenye urukundo rw’Imana. Bibiriya iravuga iti niwisuzuma ugasanga hari umuntu n’umwe wanga, uracyari mu mwijima. Waracogoye mu rugendo, umwanzi w’abantu yatumye utabona umucyo.
⏯️Aha ntiwahivana, tabaza ijuru. Imbaraga zikunda zigasabira abakugirira nabi ziva ku Mana si mu muntu, imbaraga zihitamo icyiza zikanga ikibi ni mvajuru, yewe n’imbaraga zitsinda iyo myuka mibi yo hejuru mu kirere (satani n’abamarayika be) ni mvajuru.
Ishingikirize kuri Kristu agushoboze gukunda abo witaga abanzi bawe wibeshya.

?MANA IBIDASHOBOKERA ABANTU URABISHOBOYE, DUHE URUKUNDO UTANGA, TURINDE URWANGO SATANI ATANGA.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 109: MANA NJYA MPIMBAZA NTUCECEKE, BANDWANIJE NTA MPAMVU.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *