Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 100 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 100
[1] Zaburi yo gushima. Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Uwiteka impundu,
[2] Mukorere Uwiteka munezerewe, Muze mu maso ye muririmba.
[3] Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, Ni we waturemye natwe turi abe, Turi ubwoko bwe, Turi intama zo mu cyanya cye.
[4] Mwinjire mu marembo ye mushima, No mu bikari bye muhimbaza, Mumushime, musingize izina rye.
[5] Kuko Uwiteka ari mwiza, Imbabazi ze zihoraho iteka ryose, Umurava we uhoraho ibihe byose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Zaburi yi 100 ni Zaburi yo gushima. Ibyo gushima ni byinshi, harimo icyo twagizwecyo (agaciro gacu) tugiheshejwe n’amaraso ya Yesu Kristu.

1️⃣ GUKORERA UWITEKA UNEZEREWE.

?Iyi zaburi twakuramo amasomo menshi, ariko turareba 2 yonyine. Isomo rya mbere turaribona ku murongo wa 2: Mukorere Uwiteka munezerewe, Muze mu maso ye muririmba.
(Zaburi 100:2)

⏯️ Muri iyi minsi hari abavugako bakorera Uwiteka ariko bakamukorera batishimye (bijujuta).
⚠️Gukorera Uwiteka utishimye biragatsindwa. Ni ugufungura amarembo yo kuvumwa wa muvumo:
♦️Umuvumo wa mbere wavuzwe muri Yeremiya 48:10 “Havumwe ukora umurimo w’Uwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso.

♦️ Umuvumo wa 2 uboneka muri Malaki 3: 6-9:
“Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza banyu muhora muteshuka, mukareka amategeko yanjye ntimuyitondere. Nimungarukire, nanjye ndabagarukira. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Nyamara murabaza muti ‘Tuzagaruka dute?’
Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo,
muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye.

⚠️ Muri iyi minsi abenshi barimo kwitiranya gukorera Uwiteka no gukorera abayobozikugeza ubwo basigaye babijujutira; nyamara Ijambo ry’Imana riravuga riti: “Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.
(Abaheburayo 13:17)”

2️⃣ AGACIRO KACU N’AMAHEREZO YACU
? Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, Ni we waturemye natwe turi abe, Turi ubwoko bwe, Turi intama zo mu cyanya cye.
(Zaburi 100:3)

?Uko ubumenyi buzakomeza kugwira, niko n’urukundo, kubaha Imana, n’umunezero bizakomeza kugwira. Uko abacunguwe bazarushaho kwiga kumenya Imana, niko bazakomeza gutangazwa n’imico yayo…. Umunezero ukomeye ubatere gufata inanga zabo z’izahabu, maze abacunguwe ibihumbi cumi ka bihumbi cumi n’ibihumbi ka bihumbi bahanikire rimwe amajwi yabo baririmba indirimbo yo gusingiza. (II igice 42, pp 652.1)

? “Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe (1 Petero 2:9,10)
➡️Turi ab’agaciro gahebuje, twaguzwe amaraso y’Umwana w’Imana. Turi kandi abaragwa b’ubwami butazahanguka, abatambyi muri bwo, Aho tuzaba mu munezero w’indirimbo zihimbaza Imana y’urukundo ruhebuje.
⚠️Niba warakiriye Yesu, menya ko uri uw’agaciro kandi ufite iherezo ryiza.

? DATA WERA TUBASHISHE KUMENYA AGACIRO KACU NO KUGAKOMERAHO?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “ZABURI 100: AGACIRO KACU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *