Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 98 cya ZABURI, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 98
[4] Mwa bari mu isi mwese mwe, Muvugirize Uwiteka impundu, Musandure muririmbishwe n’ibyishimo, Muririmbe ishimwe.
[5] Muririmbire Uwiteka ishimwe mubwira inanga, Mubwire inanga, muririmbe indirimbo.
[6] Muvugirize impundu imbere y’Umwami Uwiteka, N’impanda n’ijwi ry’ihembe.
[7] Inyanja ihorerane n’ibiyuzuye, N’isi n’abayibamo bose.
[8] Inzuzi zikome mu mashyi, Imisozi iririmbire hamwe, Iririmbishwe n’ibyishimo,
[9] Imbere y’Uwiteka kuko agiye kuza, Agacira abari mu isi imanza. Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azacira amahanga imanza zitunganye.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Muri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, ndasaba Imana ikubashishe kuwunezererwamo. Dukomeje kuryoherwa n’indirimbo za Zaburi. Niba ibyaremwe byose bihimbaza Uwiteka niki cyatuma wowe utamuhimbaza?

1️⃣ IMPUNDU ZIKWIRIYE
? Mu kinyarwanda baca umugani bati: “ Akari ku mutima gasesekara ku mubiri”. Nibyo koko, ni byiza kuvugiriza Uwiteka impundu ariko se inkomoko yo kuvuza impundu ni iyihe? Byarushaho kuba byiza tuvugije impundu ziturutse ku mutima watunganijwe na Soko y’umunezero!

♦️Ijambo ry’Imana muri Tito riravuga riti: “Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana. Nyamara kugira neza kw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ikunda abantu bibonetse, iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera, uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane, kugira ngo dutsindishirizwe n’ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho. (Tito 3: 3-7)

2️⃣ IMPUNDU Z’UBUPFAPFA
? Kubaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya, Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza.
(Imigani 1:7). Nta gushidikanya ahatavugurizwa impundu zuje ubwenge haba havugirizwa impundu z’ubupfapfa.

? Imitima ya benshi iyobejwe n’ibyifuzo byabo bwite bya kimuntu n’ibyo bagamije, kandi babyirunduriyemo ku buryo badashobora gusobanukirwa neza n’icyo ibyanditswe byerekezaho. Benshi bibwira yuko gukurikira Kristo bizababuza umunzero n’ibyishimo, kuko basabwa kureka ubwabo umunezero n’ubupfapfa ab’isi bakunda. Umukristo nyakuri azuzura umunezero n’amahoro kubera ko abeshejweho no kureba ku bitagaragara, kandi n’abantu bashaka Kristo mu mico ye y’ukuri bafite muri bo ibyangombwa by’ubugingo buhoraho iteka, kuko bafatanyije kugira kamere mvajuru, bakaba barateye umugongo iby’isi byonona biterwa n’irari ry’umubiri.

? Yesu yaravuze ati: “Kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w’imperuka. Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.” Yohana 6:39-40 (UB1 110.2)

⚠️ Ongera utekereze neza inkomoko y’ibyo wita ibyishimo hanyuma uzirikane icyo amagambo aboneka mu Mubwiriza 11:9 atubwira: Wa musore we, ishimire ubusore bwawe n’umutima wawe ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.
(Umubwiriza 11:9).

? IMANA MUREMYI W’ISI N’IJURU TUBASHISHE KUKUVUGIRIZA IMPUNDU ZIRIMO UBWENGE?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 98: MUVUGIRIZE UWITEKA IMPUNDU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *