Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 97 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 97
[1]Uwiteka ari ku ngoma, isi yishime,Ibirwa binezerwe uko bingana.
[4]Imirabyo ye yamurikiye isi,Ubutaka burabireba buhinda umushyitsi.
[10]Mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi,Arinda ubugingo bw’abakunzi be,Abakiza amaboko y’abanyabyaha.
[11]Umucyo ubibirwa umukiranutsi,Umunezero ubibirwa abafite imitima itunganye.
[12]Mwa bakiranutsi mwe, mwishimire Uwiteka,Kandi mushime izina rye, ari ryo rwibutso rwo kwera kwe.

Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. Iyi Zaburi irerekana Uwiteka Imana ikomeye iza mu cyubahiro cyinshi, amahanga yose akamenya gukomera kwayo, abasenga ibishushanyo bagacirwaho iteka, abakunda Uwiteka bakanga ibibi bakabaho mu mucyo n’umunezero biva ku Mana.

❇️MENYESHA AMAHANGA YOSE KO UWITEKA AKOMEYE.
? Imisozi iyagira nk’ibimamāra imbere y’Uwiteka,Imbere y’Umwami w’isi yose. Ijuru rivuga gukiranuka kwe,Amahanga yose yarebye ubwiza bwe. (Zab 97:5-6)
➡Hari abantu benshi bataramenya ko urukundo, gukiranuka no guca imanza zitabera ari imfatiro z’intebe Yayo.
Ko yaremye umuntu imukunda, yacumura ntimureke ikamucungura. Imaze kuducungura ntirekere aho ahubwo igakomeza kubana natwe kuzageza ku mperuka y’isi (Mat 28:20).
Iyi nkuru yibwire bose bayimenye, wibiceceka. Abakubona kandi babone ko ijambo ry’Imana na Mwuka Wera byaguhinduye, abakumva nabo bagire inyota yo kwivomera ku isōko y’amazi y’ubugingo.
⏯Kristu ubwo agiye kugaruka gutwara umugeni we wambaye ikanzu y’ubukwe ariyo gukiranuka kwa Kristu, azatubwire ati ni uko ni uko bagaragu beza, mwakiranutse muri bike, mwinjjire mu munezero wa shobuja.

?Kuri uyu munsi nawe uzamure ijwi nk’umunyezaburi uti “Uwiteka ari ku ngoma, isi yishime, Ibirwa binezerwe uko bingana.”
Ugire umunezero wuzuye, wibuka ko Imana yakuremye, yagucunguye kandi ikubeshejeho.

?MANA NZIZA WARAKOZE KUDUHA UBURUHUKIRO MURI KRISTU UMWAMI W’ISABATO. DUHE IMIGISHA WASEZERANIYE ABAREKA IBYO BISHAKIYE BAKARAMYA WOWE GUSA.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 97: MWA BAKIRANUTSI MWE, MWISHIMIRE UWITEKA,KANDI MUSHIME IZINA RYE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *