Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 96 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 96
[1] Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Mwa bari mu isi mwese mwe, Muririmbire Uwiteka.
[3] Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.
[7] Mwa miryango y’amahanga mwe, mwaturire Uwiteka, Mwaturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga.
[8] Mwaturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, Muze mu bikari bye muzanye ituro.
[9] Musenge Uwiteka mwambaye ibyera, Mwa bari mu isi mwese mwe, Muhindire umushyitsi imbere ye.
[10] Muvugire mu mahanga muti”Uwiteka ari ku ngoma.” Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega, Azacira amahanga imanza zitabera.
[11] Ijuru rinezerwe, isi yishime, Inyanja ihorerane n’ibiyuzuye,
[12] Ikigarama cyishimane n’ibikirimo byose, Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n’ibyishimo.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ririmbira Uwiteka arabikwiye kandi ntukibagirwe kumuhimbaza.
1️⃣ KURIRIMBIRA UWITEKA
? Igihe Dawidi yabaga ari mu bihe byamubujije umutuzo mu buzima bwe bwahoraga buhindagurika, mu ndirimbo ni ho yasabaniraga n’ijuru. Mbega uburyohe buri mu magambo avuga ibyo yanyuzemo ari umushumba w’umusore! (Uburezi 169.4)
⏯️ Iyi zaburi ya 96 iratwereka neza ko kuririmbira Uwiteka ari kimwe mu migabane yo kuramya. Umurongo wa 2 uragira uti: “Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye, Mwerekane agakiza ke uko bukeye”. Agakiza k’Uwiteka gakwiye kuririmbwa iminsi yose.
⏯️ Umwami Yehoshafati ni ikitegererezo cyiza cy’uburyo indirimbo zibasha kurimbura ibihome zigatsinda umwanzi. Igihe kimwe yabwiye abantu be ati: “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n’abahanuzi bayo mubone kugubwa neza.” “Nuko amaze kujya inama n’abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe.” (2Ngoma 20:14-21). Abo baririmbyi barangaje imbere y’ingabo, bavuga n’ijwi rirenga basingiriza Imana isezerano ryo kunesha yari yabahaye. (Abakurambere n’Abahanuzi P. 182.2)
⏯️Gusingiza Uwiteka baririmba, no kwerereza Imana ya Isirayeli ni bwo bwari uburyo bwabo rukumbi bwo kujya ku rugamba guhangana n’ingabo z’abanzi. Iyo ni yo yari indirimbo yabo yo ku rugamba. Bari bafite ubwiza bwo gukiranuka.
♦️Iyaba muri iki gihe habagaho gusingiza Uwiteka kuruseho, ibyiringiro, ubutwari no kwizera byakwiyongera cyane. Mbese ibi ntibyakomeza amaboko y’abasirikari b’intwari bahagaze barengera ukuri muri iki gihe? (Abakurambere n’Abahanuzi P. 182.2)
2️⃣ IMANZA ZITABERA
? Imurongo wa 13 urahira uti: “Uwiteka agiye kuza, agiye kuza agacira abari mu isi imanza, azacira abari mu isi imanza zitabera, azacira amahanga imanza zihwanye n’umurava we.
? Utegeka ibiri mu ijuru byose ni We ubonera iherezo mu itangiriro — uwo kuri we iby’ubwiru bw’ibyabaye n’ibizaba bimeze kimwe, kandi kuri we ibyago n’umwijima no kurimbuka byazanywe n’icyaha, dore umugambi we w’urukundo n’imigisha uruzuye. N’ubwo “ibicu n’umwijima bimukikije, ubutegetsi bwe bushingiye ku butungane.” (Zaburi 97:2, B.I.I.)
? Kandi abatuye ku isi no mu ijuru bose, ari abamwubaha n’abatamwubaha, umunsi umwe bazamenya ko “ibyo akora bitunganye: kuko imigenzereze ye yose yuje ubutabera, ni Imana y’ukuri kandi itagira amakemwa, Imana ica imanza zitabera kandi itunganye.”( Gutegeka ni kwa Kabiri 32:4.)
? DATA TUBASHISHE GUHAGARARA TUDATSINZWE?
Wicogora Mugenzi
Kuririmbira Uwiteka nibyo bidukwiriye kuko ibyo Adukorera birenze cyane ibyo twibwira. Uwiteka Mana yacu duhe kuguhimbaza uko bikwiye. Amen!
Amena. Uwiteka dufashe utunganye imitima yacu hamwe n’impagarike yacu ngo bijye bihora biguhimbaza.