Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 38 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 38
[2] Uwiteka ntumpanishe umujinya wawe, Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa.
[3] Kuko imyambi yawe impamye, Ukuboko kwawe kukanshikamira.
[4] Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw’umujinya wawe, Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw’ibyaha byanjye.
[5] Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye, Bihwanye n’umutwaro uremereye unanira.
[6] Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze, Ku bw’ubupfu bwanjye.
[7] Ndahetamye nunamye cyane, Ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira.
[8] Kuko ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye umuriro, Kandi nta hazima mu mubiri wanjye.
[9] Ndahondobereye ndavunaguritse, Nanihishijwe no guhagarika umutima.
[10] Mwami, ibyo nshaka byose biri imbere yawe, Kuniha kwanjye ntuguhishwa.
[15] Ni ukuri meze nk’umuntu utumva, Udafite mu kanwa ibyo asubiza undi.
[16] Kuko Uwiteka ari wowe niringiye, Mwami Imana yanjye ni wowe uzansubiza.
[17] Kuko navuze nti”Be kunyishima hejuru, Iyo ikirenge cyanjye kinyereye banyirata hejuru.”
[18] Kuko ndi bugufi bwo gucumbagira, Kandi umubabaro wanjye uri imbere yanjye iteka.
[22] Uwiteka ntundeke, Mana yanjye ntumbe kure.
[23] Mwami gakiza kanjye, Tebuka untabare.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Reka umwanzi yo kukwihebesha ngo uhere mu bwigunge ahubwo vuga nka Mika uti: “Wa mwanzi wanjye we, we kunyishima hejuru ningwa nzabyuka, ninicara mu mwijima Uwiteka azambera umucyo”.

1️⃣ KWIMENYA
?Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?

⏯️ Iyi zaburi ya 38 kuva ku murongo 4 kuzamura Umunyezaburi aragaragaza ko arembejwe n’ibyaha! [4] Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw’umujinya wawe, Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw’ibyaha byanjye. [5] Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye, Bihwanye n’umutwaro uremereye unanira. Iyi ni inzira nziza iganisha ku kwitanga no kwizinukwa. Kwitanga ntibivuga kuzinukwa ibyaha byacu, ahubwo ni ukwizinukwa ubwacu. Kuzinukwa ibyaha byacu ni ingaruka yo kwizinukwa ubwacu no gushaka Imana. Abaroma 9:31, 32. Kwihatira kuzinukwa ibyaha byacu, bishobora kutubuza kwizinukwa ubwacu Abaroma 9:31, 32 19. Nta we ubasha kwibamba cyangwa kwitanga ubwacu. Hagomba undi muntu wo kubidukorera. Abagalatiya2: 20

2️⃣ KWIZINUKWA
? Umurongo wa 5 n’uwa 6 w’iyi Zaburi iragaragaza neza inzira yo kwizinukwa! [6] Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze, Ku bw’ubupfu bwanjye. [7] Ndahetamye nunamye cyane, Ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira.

⏯️ Uburyo rukumbi bwo kuzinukwa byose ni ukwizinukwa ubwawe. Kwizinukwa, twakwita mu mvugo yahuranije “kwivanaho amaboko”, biza kumwanya wa mbere.
Mu irangira ry’intambara ya kabiri y’isi yose Abadage n’Abataliyani baratsinzwe bamanika amaboko. Ibyo baretse ni ibiki? Batanze imbunda zabo, amabombe, ibisasu bya rutura, amaburende (ibifaru), amagerenade,imyenda ya gisilikare n’ibyabatungaga ku rugamba byonyine? Cyangwa byabaye ngombwa ko bitanga ubwabo? Ubwo bitangaga bahise batanga ibibunda byose bya rutura, amabombe, amaburende n’ibindi byose.

⏯️ Ntabwo umuntu agenda yizinukwa buhoro buhoro. Umusilikare watsinzwe ntiyitanga igice. Kandi nk’uko umubyeyi adashobora gutwita igice, niko no kwitanga igice bidashoboka. Yaba atwite cyangwa adatwite, nta ruhande rwo hagati rubaho.[ Amahame 95, Morris L. VENDEN pag. 33]

⚠️ Ikibazo? Wowe ugeze he wizinukwa? Abazinjira mu murwa w’Imana bazanyura mu marembo y’imaragarita nziza, bazinjira ari abaneshi kandi kunesha kwabo n’uko bazaba barinesheje ubwabo. Kwitanga no kwizera ntibibasha gutandukanwa. Iyo twiringiye Imana ubwo nibwo tubasha kuyiyegurira gusa, tukishingikiriza kuri yo aho kwishingikiriza kuri twe ubwacu. Mu kuyiyegurira, turareka ikayobora imibereho yacu. Ubwo rero ibasha kudutera gukunda no gukora nk’uko ibyo yishimira. Abafilipi 2:13.

? DATA WERA TUBASHISHE KWIZINUKWA.?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 38: KWIZINUKWA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *