Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 25: ABATORANYIRIJWE KURIRIMBA. – Wicogora Mugenzi

Tariki 12 Mutarama 2023

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖1 NGOMA 25

(1)Kandi Dawidi n’abatware b’ingabo, batoraniriza uwo murimo bamwe bo muri bene Asafu n’aba Hemani n’aba Yedutuni, ngo BAHANUZE INANGA NA NEBELU N’IBYUMA BIVUGA. Amazina y’abakoraga uwo murimo uko bajyaga ibihe ni aya:
(2)Abo muri bene Asafu ni Zakuri na Yosefu ,na Netaniya na Asarela abahungu ba Asafu,batwarwaga na Asafu wahanuraga uko itegeko itegeko ry’umwami ryari riri.
(6)Abo bose batwarwaga na se,bakaririmbira mu nzu y’Uwiteka babwira inyuma bivuga na Nebelu n’inanga, ngo bakore umurimo wo mu nzu y’Imana, kandi Asafu na Yedutuni na Hemani bategekwaga n’umwami.
(7)Nuko umubare wabo hamwe na bene wabo, abari bigishijwe kuririmbira Uwiteka, abahanga bose bari magana abili na mirongo inani n’umunani.
(8)Maze bafindira imirimo yabo ubufindo bose baranganya, aboroheje n’abakomeye, umwigisha n’umwigishwa.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Kuririmba ntibiherekeza indi mirimo yo mu nzu y’Imana, ni umwe mu mirimo yejejwe y’abatambyi

1️⃣UMURIMO NI MUGARI

🔰Imana itegereje yuko buri wese mu bo yahaye kumenya ukuri ko muri iki gihe agira umurimo ayikorera. Ntabwo abantu bose baba ababwirizabutumwa mu bihugu by’amahanga, nyamara bose bashobora kuba ababwirizabutumwa mu miryango yabo no mu baturanyi babo (umur.wa Gikr pge 11.4)

➡️Abaririmbyi nibamenye ko ari abatambyi mu nzu ya Data. Umurimo bakora niwubahwe. Nabo kandi nibiyubahe.
Ntibikwiye ko abatambyi bakomeye nkabo, baririmba biyumvamo isumbwe, ubwibone cg gushaka kwigaragaza no kurushanwa. Umwami wabahaye inshingano ntabishima. Icyubahiro nikibe icy’Imana gusa, ku ruhimbi, mu bitaramo, ku mbuga nkoranyambaga, ku nsakazamashusho…

2️⃣MENYA INSHINGANO YAWE

🎶 Mu ndirimbo ya 253 mu zo guhimbaza Imana ,igice cya 4 havuga ngo “Uvug’ibya Yesu, ntupfushe igihe ubusa, kutita ku nshingano bitesha agaciro.”

⏯️Uretse no gutesha agaciro, ibaze kuba ukiriho hari impamvu. Zirikana ko ubuntu wagiriwe hari benshi bwabera ubuhamya, kora ibyiza, korera Imana.
📖Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde,ni inde watugendera?”Maze ndavuga nti “Ni njye ba ari jye utuma. “(Yesaya 6:8)

➡️Nk’uko Dawidi yakomeje agabanya Abalewi imirimo niko no ku matorero iwacu imirimo ikomeza gutangwa
Birashoboka ko uyu mwaka nta nshingano watorewe, zirikana ko watoranirijwe kwirinda ngo udashyira ubugingo bwawe mu kaga, ndetse no kugenza neza ngo umuryango wawe uhore ku gicaniro kubwo kuramya no kunezererwa Umwami wacu.

▶️Buri mwigishwa nyakuri avukira mu bwami bw’Imana ari umubwirizabutumwa. Unywa ku mazi y’ubugingo ,ahinduka isoko y’ubugingo. Uwakiriye agahinduka utanga. Ubuntu bwa Kristo buri mu muntu ni n’isoko iri mu butayu, idudubiriza guhaza bose, kandi ituma abari bagiye kurimbuka bifuza kunywa ku mazi y’ubugingo. (Umur wa gikris pge 11.3)

⚠️Haguruka ukore inshingano yawe, koresha impano wahawe, ntawe utaratihawe.

🛐 MWUKA WERA DUHE KUBA ISOKO BURI WESE YAVOMAHO AKARYOHERWA NAYO🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 25: ABATORANYIRIJWE KURIRIMBA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *