Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi,iga igice cyose cya 1 Petero 3 usenga kandi uciye bugufi.

12 WERURWE 2025

? 1 PETERO 3
[1] Namwe bagore ni uko mugandukire abagabo banyu, kugira ngo nubwo abagabo bamwe batumvira ijambo ry’Imana bareshywe n’ingeso nziza z’abagore babo, nubwo baba ari nta jambo bavuze
[2] babonye ingeso zanyu zitunganye zifatanije no kūbaha.
[3] Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi cyangwa uwo kwambara izahabu cyangwa uwo gukānisha imyenda,
[4] ahubwo ube uw’imbere uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro ari wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.
[5] Abagore bera ba kera biringiraga Imana, ni ko birimbishaga bagandukira abagabo babo,
[6] nk’uko Sara yumviraga Aburahamu akamwita umutware we. Namwe muri abana b’uwo, niba mukora neza ntimugire ubwoba bubahamura.
[7] Namwe bagabo ni uko; mubane n’abagore banyu, mwerekane ubwenge mu byo mubagirira kuko bameze nk’inzabya zidahwanije namwe gukomera, kandi mubūbahe nk’abaraganwa namwe ubuntu bw’ubugingo, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Abagore bakwiriye kwakirana urukundo iyi nshingano yo kugandukira abagabo babo ariko kandi n’abagabo bagakunda cyane abagore babo ku rugero Kristo yakunze Itorero akaryitangira

1️⃣ UKO ABAGORE N’ABAGABO BAKWIRIYE KUMERA

?Iyi myifatire yavuzwe kenshi mu ijambo ry’Imana, Pawulo yabivuzeho muri Efeso 5:22, ndetse na Tito abivuga yeruye mu gice cya 2:4-5 havuga ngo : “kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n’abana babo, no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa”.

▶️Petero yahuguye abagore bizera kwirinda mu biganiro bagira no kudakabya mu myambarire no mu myifatire. Yatanze inama agira ati “Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha imisatsi, cg uwo kwambara izahabu, cg uwo gukanisha imyenda, ahubwo ube uw’imbere, uhishwe mu mutima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro, ni wo w’igiciro cyinshi mu maso y’Imana.(Umur 3,4)

▶️Iki cyigisho kireba abizera bo mu bihe byose. “Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo (Matayo 7:20). Umurimbo w’imbere urangwa n’umwuka wo kwiyoroshya no gutuza ni uw’igiciro gihebuje.
Mu mibereho y’umukristo nyakuri, umurimbo w’inyuma iteka uba ujyaniranye n’amahoro no gutungana imbere mu mutima. Kristo yaravuze ati : “Umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere umusaraba we, ankurikire.” (Mat 16;24).
Kwiyanga no kwitanga bizaranga imibereho ya Gikristo. Igihamya cy’uko ibyo umuntu ashyira imbere byahindutse kizagaragarira mu myambarire y’abantu bose bagendera mu nzira yaharuriwe abacunguwe n’Uwiteka.

▶️Birakwiriye gukunda ibyiza no kubyifuza, ariko Imana yifuza ko dukunda kandi tugashaka ubwiza burutaho aribwo butangirika. Nta murimbo w’inyuma ushobora kugereranwa mu gaciro cg ubwiza n’umutima w’ubugwaneza n’amahoro, imyenda y’ibitare myiza, yera, kandi itanduye, iyo abera bo ku isi bazambara (Ibyah 19:14).

▶️Uyu mwambaro uzatuma bagaragara neza kandi bagira igikundiro, kandi hanyuma uzababera ikimenyetso kibahesha kwinjira mu ngoro y’Umwami. Isezerano rye ni iri ngo: “Bazagendana nanjye bambaye imyenda yera, kuko babikwiriye (Ibyah 3:4, Ibyakozwe n’intumwa 306)

2️⃣URUKUNDO RWA KIVANDIMWE NO KWIHANGANIRA AKARENGANE

? Muhuze imitima, ntimukararikire ibikomeye ahubwo mwemere kubana n’ibyoroheje. Ntimukiyite abanyabwenge.
Ntimukīture umuntu inabi yabagiriye. Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.(Rom 12:16-17)

▶️Pawulo akomeza kugira inama abakristo uburyo bakwiriye kwitwara mu bihe bitandukanye, arabasaba kugira urukundo rwa kivandimwe kabone n’ubwo haba hari umubabaro, mu ibyakozwe n’inyumwa 2:1, haravuga ngo : “Umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima”.

⏯️Ahari urukundo n’ubumwe Imana irabasanga ikabaha imbaraga zo gukora kandi ibyo bakora byose Mwuka Wera akabashoboza kubigeraho, niyo mpamvu byavuzweho cyane mu ijambo ry’Imana kuko Kristo cyitegererezo cyacu ni Rukundo, Umwami w’amahoro. Urwo rukundo rero nirwo na Petero yasubiyemo aturarikira gukundana agira ati: “Ibisigaye, mwese muhuze imitima, mubabarane kandi mukundane nk’abavandimwe, mugirirane imbabazi mwicisha bugufi mu mitima.
Ntimukiture umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse, ahubwo mumwiture kumusabira umugisha kuko ari byo mwahamagariwe, kugira ngo namwe muragwe umugisha.(Umur 8-9)

? DATA MWIZA DUHE KUGIRA URUKUNDO NYAKURI RUTUBASHISHE KUGUSHIKAMAHO KABONE N’UBWO TWARENGANWA

Wicogora Mugenzi.

One thought on “1 PETERO 3 : INSHINGANO Z’ABAGORE N’ABAGABO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *