Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi, iga igice cyose cya 1 Petero 2 usenga kandi uciye bugufi
? 1 PETERO 2
[1] Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose, n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose,
[2] mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza,
[3] niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.
[4] Nimumwegere ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi,
[5] namwe mwubakwe nk’amabuye mazima kugira ngo mube inzu y’umwuka, n’ubwoko bw’abatambyi bwera bwo gutamba ibitambo by’umwuka bishimwa n’Imana ku bwa Yesu Kristo.
[6] Kuko mu byanditswe harimo aya magambo ngo “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye rikomeza impfuruka, ryatoranijwe kandi ry’igiciro cyinshi, kandi uryizera ntazakorwa n’isoni.”
[7] Nuko rero, mwebwe ubwo mwizeye, muzi ko ari iby’igiciro cyinshi koko, naho ku banga kwizera, “Ibuye abubatsi banze ni ryo ryahindutse irikomeza impfuruka,
[8] Ni ibuye risitaza n’urutare rugusha.” Basitara ku ijambo ry’Imana ntibaryumvire kandi ari bo ryagenewe.
[9] Ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera n’abantu Imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’Iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza.
[10] Kera ntimwari ubwoko ariko none muri ubwoko bw’Imana. Kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igice cya none kiraduhishurira intsinzi y’ubukristo. Kristo ni We buye rizima nyamara abitirirwa izina rye benshi baramwanze. Ntukabe muri abo. Imana yacu ni nziza yadukuye mu mworera w’iyo umwanzi yari yaratunazemo ikatubabarira, ikatugira ubwoko yironkeye ubwo tukaba Benemana.
1️⃣ IBUYE ABUBATSI BANZE RYAHINDUTSE IRIKOMEZA IMFURUKA
? “Abayahudi n’abanyamahanga bashobora kubaka kuri iri Buye rizima. Uru nirwo rufatiro rwonyine dushobora kubakiraho mu mutuzo. Ni rugari kandi rurakomeye bihagije ku buryo rwakwikorera uburemere n’imitwaro y’abatuye isi yose. Kandi kubwo kwifatanya na Kristo, we Buye rizima, abubaka kuri uru rufatiro nabo bahinduka amabuye mazima. Abantu benshi bakoresheje umuhati wabo maze bamera nk’amabuye aconze neza, kandi asa neza; ariko ntibashobora kuba ‘amabuye mazima,’ kuko badashamikiye kuri Kristo. Hatabayeho uku komatana na Kristo, nta muntu ushobora gukizwa. Tudafite Kristo muri twe, ntabwo dushobora gutsinda umugaru w’ibigeragezo. Umutekano wacu w’iteka ushingiye ku kubaka ku rufatiro rushikamye.” UIB 403.5
?Nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose, n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza, 1 Petero 2:3. Na Zaburi 119:105 haravuga ngo Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.
?Abenshi mu bizera Petero yandikiye bari batuye mu bapagani, kandi benshi bishingikirizaga ku kuba indahemuka ku muhamagaro bakomeye k’ukwizera kwabo. Petero yabamenyesheje amahirwe bafite nk’abayoboke ba Kristo Yesu. Yaravuze ati :”Ariko mwebwe muri ubwoko bwatoranijwe,…….”(Ongera usome umurongo wa 9-12 n’Ibyak.n’int. 305)
⏯️Ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami bakwiriye kubaho mu buryo butandukanye n’ubw’abandi bantu batasogongeye kugira neza kw’Imana. Ariko nk’uko Yesu yaje ku isi akangwa n’abe n’ijambo rye rigaterwa umugongo n’abo ryandikiwe, baje kunyagwa ibanga ry’uko uzemera, akizera iryo jambo azakizwa ndetse atazakorwa n’isoni. Ndakurarikira kuba mu batoranijwe, babandi batagira uburiganya, uburyarya, ishyari no gusebanya kugira ngo ubone uko wamamaza ishimwe ry’Iyaguhamagaye.
2️⃣ KURARIKIRWA KUGIRA INGESO NZIZA NO KUGANDUKIRA ABATEGETSI
? Intumwa Petero yavuze yeruye uko abizera bakwiriye kwifata imbere y’ubutegetsi bw’isi avuga ati: Mugandukire ubutware bwose bw’abantu ku bw’Umwami wacu. Abari abagaragu bagiriwe inama yo gukomeza kugandukira ba shebuja babubashye rwose, atari abeza n’abagira neza gusa ahubwo n’ibigoryi.(Ibyakozwe n’intumwa 305)
▶️Ni imwe mu mico iranga abakristo. Na Tito yabitanzeho impuguro agira ati:” Ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose. (Tit 1:1-2)
⏯️Kuba umukristo ushimwa ntibivuze kugomera abategetsi nk’uko bamwe babitekereza, kuko ubutegetsi bwose bushyirwaho n’Imana, ahubwo bakwiriye kubumvira bagira neza, berekana ubugwaneza ku bantu bose kugira ngo nibabona imirimo yabo myiza bahereko bahimbaze Data wa twese uri mu ijuru.
? DATA MWIZA FASHA IMPAGARIKE YACU KWAMAMAZA ISHIMWE RYAWE NK’ABAKWIZERA
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka abidushoboze.
Amen 🙏