Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi. Ifasha igice cya 5 cya Yakobo usenga kandi uciye bugufi.

? YAKOBO 5
[1] Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n’ibyago mugiye kuzabona.
[2] Ubutunzi bwanyu buraboze, n’imyenda yanyu iriwe n’inyenzi,
[3] izahabu zanyu n’ifeza zanyu ziriwe n’ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk’umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y’imperuka.
[4] Dore, ibihembo by’abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka, kandi umuborogo w’abo basaruzi winjiye mu matwi y’Uwiteka Nyiringabo.
[7] Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba.
[8] Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye.
[10] Abahanuzi bahanuye mu izina ry’Umwami Imana mubakureho icyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana.
[13] Mbese muri mwe hariho ubabaye? Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana.
[14] Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b’Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry’Umwami.
[15] Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe.
[16] Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.

Ukundwa n’Imana amahoro ya Kristo abe muri wowe. Abafite ibibazo; uburwayi, guhangayika n’ibindi dukwiye kubaba hafi, baradukeneye ngo tubahumurize.

1️⃣ GUKIRA BINYUZE MU BURIGANYA
? Yakobo araburira abatunzi babona ibintu babibonesheje uburiganya.

➡️ Gukunda amafaranga no kwigaragaza byahinduye iyi si isenga ry’ibisambo n’abambuzi. Ibyanditswe bigaragaza umururumba no gukandamiza bizaba biganje mbere yo kugaruka kwa Kristo. Yakobo yaranditse ati: “Ngaho, yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n’ibyago mugiye kuzabona. [. . . .] izahabu zanyu n’ifeza zanyu ziriwe n’ingese. Ingese yazo ni yo izaba umugabo wo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk’umuriro. Mwabitse ubutunzi bwanyu mu minsi y’imperuka. Dore, ibihembo by’abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishije uburiganya birataka; kandi umuborogo w’abo basaruzi winjiye mu matwi y’Uwiteka Nyiringabo. Mwadamarariye mu isi, mwishimira ibibanezeza bibi: mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka. Umukiranutsi mwamuciriyeho iteka, muramwica, atabarwanya.” Yakobo 5:1, 3-6. (AnA 607.1)

➡️ Ndetse no mu bavuga ko bagenda bubaha Imana, harimo bamwe bongera gukora nk’uko abakomeye bo mu Bisirayeli bakoze. Bitewe n’uko babifitiye ububasha bwo kubikora, basaba inyungu zirenze izikwiriye bityo bagahinduka abakandamiza. Kandi bitewe n’uko umururumba n’uburiganya bigaragara mu mibereho y’abitirirwa izina rya Kristo, bitewe n’uko itorero rifite mu bitabo byaryo amazina y’abageze ku butunzi bafite babukuye mu kurenganya, idini ya Kristo ishyirwaho igisuzuguriro. Gusesagura, kugwiza imitungo bivuye mu buriganya, kwaka inyungu z’ikirenga bigenda byangiza ukwizera kwa benshi kandi bigasenya imibereho yabo y’iby’umwuka. Ku rwego rukomeye, itorero ribarwaho ibyaha by’abarigize. Iyo rinaniwe kwatura rivuga ngo ryamagane ikibi, riba rigiha intebe. (AnA 607.2)

➡️ Kuba umutunzi si icyaha ahubwo icyaha ni ugushaka ubutunzi mu nzira zabuzanijwe kandi ubwo butunzi ukabuhēzamo Imana. Hari abatunzi bazajya mu ijuru kuko bahaye ikaze Imana mu butunzi bwabo bwinshi cg buke ikabereka uko babukoresha. Mbese ibi bireba nde? Nawe birakureba kuko ukiranuka ku cyoroheje yakiranuka no ku gikomeye (Luka 16:10).

2️⃣ KWIHANGANA, GUSENGA NO GUKIRA INDWARA
? Kwihangana ni imwe mu mbuto z’umwuka ziboneka mu Bagalatiya 5:22. Wihangana mu bigeragezo, mu burwayi n’ibindi. Zaburi 103:3 – Ni we ubabarira ibyo wakiraniwe byose, Agakiza indwara zawe zose. Mu gusenga no gusabana n’Imana, gusabira abarwayi, abababaye n’abafite ibibazo ni inshingano yacu nk’abakristo.

➡️ “Kimwe n’igihe Umwuka Wera yavugaga ayo magambo abinyujije ku munyezaburi, muri iki gihe Imana yifuza cyane gusubiza abarwayi amagara mazima. Kandi Kristo ni umuganga w’umunyempuhwe nk’uko yari ameze mu gihe cy’umurimo we wo ku isi. Muri We harimo umuti uvura buri ndwara, ukagarura imbaraga kuri buri bumuga bwose. Abigishwa be bo muri iki gihe bagomba gusengera abarwayi nkuko abigishwa bo mu gihe cya kera babigenzaga. Kandi bazakira; kuko ‘isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi.’ Dufite imbaraga z’Umwuka Wera, ubwishingizi buhamye bw’ukwizera, bushobora kwishyuza amasezerano y’Imana. Isezerano ry’Umwami ni iri ngiri: ‘Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.’ (Mariko 16:18), ni iryo kwiringirwa muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa.” (Umurimo wo Gukiza, p.226.)

Iby’isi biradukurura cyane bikadushuka, nyamara ni iby’igihe gito. Twizere Imana, dukore ugushaka kwayo, tuzabane mu ijuru.

? MANA TURINDE UBURIGANYA, UBUGUGU N’IBINDI BYATUBUZA KUZABANA NAWE UBUZIRAHEREZO

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “YAKOBO 5: AMARIRA Y’ABATUNZI, NO KWIHANGANA KW’ABERA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *