Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 5 MATA 2025.
? IBYAHISHUWE 11
[1]Bampa urubingo rusa n’inkoni bati “Haguruka ugere urusengero rw’Imana n’igicaniro n’abasengeramo,
[2]ariko urugo rw’urusengero urureke nturugere kuko rwahawe abanyamahanga, kandi umudugudu wera bazamara amezi mirongo ine n’abiri bawukandagira.
[3]Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu bambaye ibigunira.”
[7]Kandi nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu irwane na bo, ibaneshe ibīce.
[9]Nuko abo mu moko n’imiryango n’indimi n’amahanga, bazamara iminsi itatu n’igice bareba intumbi zabo, ntibazazikundira guhambwa mu mva.
[11]Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo baherako barahaguruka, ubwoba bwinshi butera ababibonye.
[14]Ishyano rya kabiri rirashize, dore irya gatatu riraza vuba.
[15]Marayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru havuga amajwi arenga ngo “Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”
[19]Urusengero rw’Imana rwo mu ijuru rurakingurwa, mu rusengero rwayo habonekamo isanduku y’isezerano ryayo, habaho imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba, n’igishyitsi n’urubura rwinshi.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero.
Iyerekwa ryo mu Byah 10 aho Yohani noneho yasabwe kugira icyo akora atari ukureba gusa, rikomereje mu gice cya 11. Abaciye ibice n’imirongo muri Bibiliya batandukanyije ibyagombye kuba hamwe.
Tugiye kwigira hamwe iby’abahamya babiri. Ese ni abahe? Bishwe nande kandi ryari? Bazutse gute kandi ryari?
Mwuka Wera atuboneshereze, ni We ufite ubusobanuro bushyitse.
1️⃣KUGERA URUSENGERO, IGICANIRO N’ABARUSENGERAMO (Ibyah 11:1)
Urusengero twakomeje kubona ko ari mu ijuru, mu rugo mu ari ku isi.
Iri yerekwa ryo gupima urusengero rirasa n’iryo Ezekiyeli yahawe muri Ezek 40:3-43:12. Aho bahabwaga ubwishingizi bw’uko bagiye gusubira iwabo.
Mu isezerano rya kera, ibi bintu bitatu (urusengero, igicaniro n’abarusengeramo) byagaragaraga icyarimwe ku munsi w’impongano. Imana ica imanza, ibabarira ubwoko bwayo.
➡Uku gupima gusobanura rero guca imanza (2 Abakor 10:12, 2 Samweli 8:2, Yesaya 65:7)
Soma Mat 7:2, Mu Kigereki havuga ngo “uburyo upima abandi nibwo nawe uzapimwamo”.
Kuba binaje nyuma yo kwezwa k’ubuturo bwera bwo mu ijuru, twabonye mu gatabo yaconshomeye, iri PIMWA NI URUBANZA KAGENZUZI, umurimo Kristo arimo kuva (1844NK…).
2️⃣KUDAPIMA URUGO RW’URUSENGERO(Ibyah 11:2), kuko rwahawe abanyamahanga.
Abantu b’Imana n’ubwo batuye ku isi bibarwa nk’abari mu ijuru bicaranye na Yesu (Abefeso 2:6). Abasigaye nibo biswe abanyamahanga (ab’isi).
KUZAKANDAGIRA UMUDUGUDU WERA , twabyumva dusomye Luka 21:24 “…i Yerusalemu hazasiribangwa kugeza ubwo ibihe by’abanyamahanga bizashirira. Aha ibyo bihe ntibivuzwe ariko mu Byahishuwe 11:2 ni amezi 42 cg iminsi 1260.
(Kimwe no muri Matayo 24, Yesu ahanura ibimenyetso bizabanziriza isenywa rya Yerusaremu ntiyabitandukanyije n’iby’ibihe by’imperuka y’isi).
➡Kuwukandagira ni ukuzana inyisho zipfuye, bagahinyura igitambo cya Kristu (cyatambwe rimwe na rizima), bagisimbuza ibitambo bya misa, bya buri gihe… Kuva muri 538 Abastrogoti birukanwa i Roma kugera mu 1798NK Papa Piyo VI anyagwa, agafatwa kandi agafungwa na General Bertier w’umufaransa, woherejwe na Napolewo.
3️⃣ABAHAMYA 2:(Ibyah 11:3-13)
Ni ISEZERANO RYA KERA N’IRISHYA ya Bibiliya; ni nayo irimo ubuhanuzi. Ni itabaza (Zaburi 119:105, 13)
Kandi ni n abaritwara barigeza ku bantu (Zekariya 4:1-5 na 4:12-14). Ingero : Zerubabeli na Yoshuwa, Pawulo na Sila, Petero na Yohana….kuko inkuru ivugwa n’abahamya 2 irizerwa)
Ibigunira byakundaga kwambarwa n’abahanuzi cg abantu bari mu kiriyo. Bisobanura kandi Bibiliya yabaga ihishe idakoreshwa mu bwisanzure.
Igihe cy’ubuhanuzi cyo k’um 3 ni kimwe n’icyo k’uwa 2(Imyaka 1260).
Imirongo ikurikiyeho irerekana ibibaranga abahamya bahagarariye ijambo ry’Imana. Ingero: Eliya (umuriro wotsa, guhagarika imvura, …) na Mose (amazi ahinduka amaraso, guteza ibyago…)
➡ ABA BAHAMYA (Isezerano rishya n’irya kera ya Bibiliya ):
Imyaka 1260 yose Bibiliya yaraciwe ntawemerewe kuyisoma, ariko umurimo wabo ukora cyane kuko uko hicwaga umukristu niko benshi bahindukaga bo.
Habaho amazina yo gutuka Imana. Urugero: Umuntu akitwa Nyirubutungane kandi abantu bose barakoze ibyaha, mu myemerere Data wa twese akaba ari umwe wo mu ijuru nta wundi dukwiye kwita Papa. (Mat 23:8-10).
Abakristu babyanze bakanamba ku Mana bishwemo abasaga miliyoni 50 muri iriya myaka 1260.
?? ABAHAMYA BICWA N’INYAMASWA IVUYE IKUZIMU (Ibyah 11:7).
Bamaze gufungira Papa Piyo VI i Valence agapfirayo,
Ihinduramatwara y’Abafaransa (Révolution Française) ryahise rikuraho burundu Bibiliya no gusenga Imana mu buryo ubwo aribwo bwose.
➡Inyamaswa hano rero ni Leta y’Ubufaransa, ikoreshwa satani. NI UKO ABAHAMYA BISHWE Bibiliya ihinduka ikizira.
Uyu mudugudu minini bapfiriyemo Paris, yiswe Sodoma (kubera ubusambanyi), Egiputa (ubupagani) kandi unagereranywa n’aho umwami yabamwe i Yerusalemu (kwigomeka ku Mana banga kwemera Kristu baramubamba, i Paris hari ubwo bwigomeke).
BAZAMARA IMINSI 3 N’IGICE (=imyaka 3 n’igice). Nicyo gihe itegeko ryamaze ryaciye Bibiliya. Maze Napoleon abonye Bibiliya zongeye kwisuka ari nyinshi atazi aho ziturutse, ati iby’Imana ntawabishobora buri wese ajye mu idini ashaka (1802 NK ).
Mu 1804 NK habaho icapiro rikomeye rya Bibiliya mu Bwongereza, mu 1816 NK (Amerika). Abahamya babiri baba BARAZUTSE .
Bazamuka mu ijuru : Bibiliya ziragwira cyane, zandikwa no mu ndimi nyinshi (zirenga 1100), Bibiliya iva ibuzimu ijya ibuntu.
Um 13, werekana UBUTUMWA BUHAMAGARIRA ABANTU KUREKA UBUSAMBANYI : kureka inyigisho z’ibinyoma mu bakristo no ku isi yose.
Binasura kandi imivurungano n’intambara byabereye I Paris barwanira idini.
Nshuti Muvandimwe, satani yakomeje kurwanya Imana ibihe byinshi ariko buri gihe bikarangira Imana itsinze satani atsinzwe. Kandi no mu bihe satani ababaza abantu bayo, byose bisohora uko Imana yabivuze imyaka myinshi mbere y’uko biba. Biragaraza ko Imana igenzura byose, nta kiba itacyemeye. Inemera ko abantu bayo bageragezwa ndetse cyane, kuko kuri yo icyangombwa ari ubugingo bw’iteka. (Nitugatinye ikica umubiri, ahubwo ikica ubugingo). Ijambo ry’Imana satani yashatse kurimbura Imana ikarirengera, turikomereho, twemere rituyobore. N’uyu munsi riragorekwa, rigakerenswa ndetse bimwe mu byo ryigisha bigateshwa agaciro abantu bakihitiramo bimwe. Abo nabo bari kwica abahamya 2. Menya ukuri, kuzakubatura.
?MANA DUHE KUKUBERA ABAHAMYA B’UKURI KWAWE. ??
Wicogora Mugenzi
Amena.