Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 3 MATA 2025.

? IBYAHISHUWE 9
[1]Marayika wa gatanu avuza impanda. Mbona inyenyeri iguye mu isi ivuye mu ijuru, ihabwa urufunguzo rwo gufungura urwobo rw’ikuzimu.
[4]Ariko zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi byo mu isi, cyangwa ikintu cyose kibisi cyangwa igiti cyose, keretse abantu badafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo.
[5]Zihabwa kutabica keretse kubababaza amezi atanu. Kandi kubabaza kwazo gusa no kubabaza kwa sikorupiyo iyo iriye umuntu.
[13]Marayika wa gatandatu avuza impanda, numva ijwi riva ku mahembe ane y’igicaniro cy’izahabu kiri imbere y’Imana,
[14]ribwira marayika wa gatandatu ufite impanda riti “Bohora abamarayika bane baboheye ku ruzi runini Ufurate.”
[18]Kimwe cya gatatu cy’abantu cyicwa n’ibyo byago uko ari bitatu, ari byo umuriro n’umwotsi n’amazuku bivuye mu kanwa k’ayo mafarashi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Ibice bivuga ku mpanda (Ibyah 8,9) nibyo bice bigoye gusobanura mu Byahishuwe (nk’uko bivugwa na Prof Ranko Stefanovic wigisha iyobokamana muri Kaminuza ya Andrews)
Buri gihe impanda zajyanaga n’amasengesho y’abantu bayo (Kubara 10: 8-10). Ibyah 8:3-5 byihagitsemo mu kwibutsa ko amasengesho y’abera ajyana n’impanda (Ibyah8:3). Iki gicaniro marayika ahagazeho ni icy’ibitambo bivuze ko ari mu gikari (ku isi). Impanda rero zabaye nk’ibisubizo Imana yagiye itanga isubiza gutabaza kw’abantu bayo mu bihe bitandukanye.
Ibihe by’ibimenyetso 7, bihuye mu mateka n’iby’impanda 7. Byatangiriye rimwe mu kinyejana cya 1NK bizasozereza rimwe mu mpera z’intambara ikomeye. Ibindi bisobanuro bijyanye n’amateka y’intambara zagiye ziba nawe wabudusangiza. Twibanze ku bya Mwuka.
Mwuka Wera komeza utuyobore.

IMPANDA YA 5 (Ibyah 9: 1-12)
??Inyenyeri iguye iva mu ijuru (um 1) ni satani naho urwobo rw’ikuzimu ni inturo y’abamarayika ba satani (2 Pet 2:4; Yuda 1:6)
??UMWOTSI ucumba ni imyuka mibi ya satani ishuka abantu bose
??INZIGE : “Neretswe abamarayika babi (Luka 8:31) bazishushanya n’abantu bagakorera mu itorero bakarizanamo kutizera no gukerensa iby’Imana. ( Intambara I p582). Abo bantu nizo nzige.
??KUBABAZA ABANTU KW’IZO NZIGE: Abababazwa babazwa n’imirizo y’inzige imeze nk’iya skoropiyo. Umurizo werekana abahanuzi b’ibinyoma cg inyigisho z’ibinyoma (Yesaya 9: 13-15)
Ibi byabaye nyuma y’ubugorozi haduka inyigisho zitari iza Bibiliya, n’ubucurabwenge (philosophy, rationalism, securalism… ) zayobeje abantu cyane. Mu binyejana bya 17,18 na 19
??ABAZABABAZWA: Abafite ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga rwabo, aribo byatsi bibisi n’ibiti bazarindwa, ntacyo bazaba kuko abamarayika bafite imbaraga zirenze bazabahagararaho (Ibihamya vol 9, p. 17)
Kandi niko biri no Inyandiko za kera p. 34 no mu Bakurambere n’Abahanuzi p. 256)

AMEZI 5 (Itang 7:24): uko Nowa n’umuryango we barinzwe umwuzure iminsi 150 amazi nyagire icyo abatwara, niko n’abantu b’Imana bazarindwa igihe cyo kubabazwa n’izo nzige.

IMPANDA YA 6 (Ibyah 8: 13-21)
Uruzi runini rwa Efurate (Ibyah 9: 14)
Ubundi uruzi rwa Efurate ni ikimenyetso gitandukanya abantu b’Imana n’abanzi bayo.
Uruzi runini ni abantu benshi. Efurate yatembaga mu mugi wa Babuloni, niyo mpamvu igereranya abantu b’itorero babangikanya iby’ijuru n’iby’isi. (Ibyah 17:4-6)

INTAMBARA IZAKURIKIRAHO (Ibyah 9:15-19)
Yohana yabuze uko yita intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara bizakoreshwa.
Ubwo nibwo abanyapolitike bazahindukirira abakristu bati nimwe muduteje ibyago. Nibwo Mikayeli azatabara.

IMPANDA YA 7 Iby’impanda ya 7 tuzabibona mu gice cya 11:15, ubwo satani n’abamarayika be bazarimburwa. Mu ngoma ya Kristu yimwe, , amahoro aganze , ibyaremwe byose iyo biva bikagera bihe Imana icyubahiro cyayo.

Nshuti Muvandimwe uyu muburo uheruka nijye nawe ureba. Ni ishyano kumenya uko ibintu bizasoza, ukaguma mu mubare w’abanze guhinduka (Um 20,21). Bakazifuza guhinduka bitagishobotse. Ko agakiza ari ubuntu ni iki cyatuma ubarwa mu batiteguye kugaruka kwa Kristu? Kingurira Kristu, umutuze mu mutima wawe (mu bwenge bwawe), wemere akuyobore, akugeze ku rugero rw’igihagararo cye.

?MANA DUHE KUZABA MU RUHANDE RWAWE, MU GIHE NK’IKI, IKINYOMA CYAHAGURUKIYE GUTSEMBAHO UKURI??

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *