Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’urwandiko rwa 2 rwa PETERO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 15 WERURWE 2025.
? 2 PETERO 1
[1] Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n’Umukiza.
[5] Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya,
[6] kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana,
[7] kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.
[9] Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera.
[13] Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando,
[14] kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje.
[19] Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Mu rwandiko rwe rwa 2 Petero aributsa Abakristo ubuheruka ko bafashijwe n’ubuntu bw’Imana bagomba kubaho banezeza Imana, bategereza kandi bakanatebutsa Yesu Kristo.
1️⃣ INGESO ZA GIKIRISTO
✴️ Um 2-8 Petero arashyira imbere y’abakristo ingazi z’urugendo rw’agakiza bagomba kuzamuka kugeza ubwo Kristo agaragarira muri bo byuzuye.
? “Aya magambo yuzuyemo guhugura kandi atanga urufunguzo rw’insinzi. Intumwa Petero ashyira imbere y’abizera urwego rw’amajyambere ya Gikristo aho buri ntambwe yarwo ihagarariye kujya mbere mu kumenya Imana kandi mu kuruzamuka akaba ari nta hantu ho guhagarara hahari. Kwizera, ingeso nziza, kumenya, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda bene Data n’urukundo byose ni ingazi zigize uru rwego. Dukizwa no kuzamuka ingazi ku yindi, tuzamuka intambwe ku ntambwe kugeza tugeze ku rugero Kristo atwifuriza. Bityo Kristo arema muri twe ubwenge, ubutungane, kwezwa no gucungurwa .” INI 327.4
➡️Muvandimwe turi inzandiko zifunguye zisamwa na buri wese. Twishingikirize ku Mana kugira ngo abatubona, badusangemo ingeso za gikristu.
2️⃣ TANGA UMUBURO UKIRIHO
? [13] “Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando, [14] kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje.”
➡️ Petero yari azi ko amahirwe ye yo kuvugira Imana ari hafi kurangira kuko yari hafi kwicwa. Hari indirimbo ivuga ngo “Sanga inshuti yawe igihumeka umwuka w’abazima. Muburire akibasha kwihana. Mutaratandukana wamubwiye iki? ” Aya magambo arerekana ko amahirwe yo guhamiriza abandi Kristo atazahoraho. Niba ufite abakumva uyu munsi babwire inkuru nziza y’agakiza. Abo ushinzwe, abo ukuriye, abakumva bose ni uruhimbi Imana yaguhaye ngo ubwiririzeho iby’Umukiza wawe. Wipfusha uruhimbi ubusa kuko igihe kizagera isinzirire cyangwa ubure ayo mahirwe. Kora ugifite uburyo utegereze Kandi utebutse ukuza k’Umwami Yesu.
? MANA DUHE GUHINDUKA BYUZUYE KANDI UTUBASHISHE DUKORE HAKIBONA. ?
Wicogora Mugenzi
Amena