Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi. Ifasha igice cya 4 cya Yakobo usenga kandi uciye bugufi.

? YAKOBO 4
[5] Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo “Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n’ishyari”?
[7] Ariko nubwo bimeze bityo6 irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”
[7 Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.
[8] Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima.
[9] Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda.
[10] Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru.
[15] Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvuga ni ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.”
[16] Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi.
[17] Nuko uzi gukora neza ntabikore, bimubereye icyaha.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Saba Imana kwezwa nayo, uruhukire muri Yo kandi uhabwe umugisha Imana yageneye abayikunda bakaruhuka isabato.

1️⃣ GUSABA NABI
? [3] murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.”
? “Turi abantu bayobye kandi bahumye, nicyo gituma kenshi cyane dusaba ibyatugwa nabi, nuko rero Data wo mu ijuru udukunda, akatwumvira mu buryo tudatekereza, akaduha ibirushijeho kutubera byiza, ari byo tuba twarasabye iyo tugira amaso ahumuwe n’lmana, abasha kubona ibintu byose uko biri koko. Iyo dutekereje ko amasengesho yacu adashubijwe, dukwiriye kugundira isezerano, kuko igihe cyo gusubizwa kizaza koko, kandi tuzahabwa wa mugisha twarushagaho gukena. Ariko kwibwira yuko amasengesho yacu yose azasubizwa uko dushaka, ibyo ni ukwishuka no kwigerezaho. Imana ni inyabwenge ntiyoba, kandi ineza yayo nyinshi ituma itagira icyiza yima abagenda batunganye rwose. Nuko rero, ntugatinye kuyiringira, nubwo gusenga kwawe kutasubizwa uwo mwanya. Ujye wiringira isezerano ryayo rikomeye ngo: ‘Musabe, muzahabwa .’ Matayo 7:7.” KY 47.6
➡️ Gusaba uwo wimye bitera ipfunwe. Imana iti: “Mpa umutima wawe.” Mbese Imana iyo uyisaba warayimye umutima wawe nta pfunwe uba ufite? Uyiha umutima iramubwira iti: “Musabe muzahabwa.” Usabye igihuje n’ubushake bw’Imana wese arahabwa mu gihe no mu buryo bw’Imana.

2️⃣ IMANA IDUHAMAGARIRA KWIHANA
? Um. 8 – Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima.

? “Satani azi neza ko umunyantegenke wisunga Kristo Yesu, arusha imbaraga igitero cy’ingabo z’umwijima, azi kandi ko aramutse yishyize ku mugaragaro, azagababwaho igitero, maze agatsindwa. … Mu kwishingikiriza gusa ku Mana twicishije bugufi, tukumvira amategeko yayo yose, tuzaba mu mutekano.” II 521.2

➡️ Abandurishije ibiganza byabo iby’isi, basabwa kwiyezaho ibizinga byabo. Abatekereza ko bashobora gukorera isi nyamara bakanakunda Imana, ni ab’imitima ibiri; ntibashobora gukunda Imana ngo bakorere na mamoni. Bazazimiza byose, keretse gusa nibakaraba ibiganza byayo bakeza n’imitima yabo binyuze mu kumvira amahame yera y’ukuri.

3️⃣ KWICISHA BUGUFI
?Um. 10 – Mwicishe bugufi imbere y’Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru. Yesu ni urugero rwacu, wemeye kwicisha bigufi, akaza mu isi, akavukira mu bukene, agakura atyo kugira ashyikire umuntu wari wazimiye.

➡️ Uworoheje hanyuma y’abandi bose kandi w’umukene mu bigishwa ba Kristo, umutunzi mu mirimo myiza, arahirwa kandi ni uw’igiciro mu maso y’Imana kuruta abantu birata ko bafite ubutunzi bwinshi. Barushaho kuba abanyacyubahiro mu bikari byo mu ijuru, kurusha abami bubashywe, kuruta abandi n’imfura zitari abatunzi mu maso y’Imana. (Imigani 18:12) – Kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka, kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro.

? MANA DUSHOBOZE GUCA BIGUFI, UHABWE ICYUBAHIRO MU MITIMA YACU

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YAKOBO 4: IMANA IRWANYA ABIBONE, ARIKO ABICISHA BUGUFI IKABAHERA UBUNTU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *