Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi. Iga igice cya 3 cya Yakobo usenga kandi uciye bugufi.

? YAKOBO 3
[1] Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz’abandi,
[2] kuko twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose.
[5] N’ururimi na rwo ni ko ruri: ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye. Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane!
[6] Kandi koko ururimi ni umuriro. Yemwe ni ububi bungana n’isi! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.
[9] Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana,
[10] mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumera bityo.
[17] Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.
[18] Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro.

Ukundwa n’Imana amahoro ya Kristo abe muri wowe. Ururimi rurica kandi rugakiza, twitondere ibyo tuvuga.

1️⃣ URURIMI
? Ururimi ni kimwe mu ngingo zigize umuntu, rugakoreshwa mu kuvuga. Um. 2 – twese ducumura muri byinshi. Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose.

? “Mu kanya nk’ako guhumbya, ururimi rutihangana, ruhubuka kandi rushyanuka rushobora guteza ibyago umuntu adashobora kuzasibanganya mu buzima bwe bwose. Yo! Ni imitima ingahe yashenguwe, incuti zatandukanye, ubuzima bungana bute bwangiritse biturutse ku magambo ashaririye kandi arangwamo guhubuka yavuzwe n’abantu bagombaga kuba barazaniye abandi ubufasha, kubakiza n’ihumure!
‘Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.’ Imigani 12:18.” Ub 248.3, 4.

➡️ Iyaba twamenyaga kwifata mu kuvuga! Matayo 5:37 hatugira inama ngo ?? Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi.

?Zaburi 12: 3-5 Bose barabeshyana, Bavugisha iminwa ishyeshya n’imitima ibiri. Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya, n’ururimi rwirarira, Abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu, Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?”

➡️ Twirinde mubyo tuvuga, tuganire ibyururutsa imitima, twemere kugirwa inama z’ubwenge (Um. 17) natwe bizatugarukira.

2️⃣ UBWENGE BUVA MU IJURU
? [17] “Ariko ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw’amahoro, n’ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni kandi butagira uburyarya.”

? Isi yuzuye abitwa abanyabwenge mu nguni nyinshi z’ubuzima. Yakobo aragaragaza ko ubwenge niba butarangwamo ingeso nziza (um 13) atari ubwenge nyabwo. Yobu nawe ati: “Dore kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka.” Yobu 28:28. Umunyabwenge nyawe ni uwubaha Uwiteka kandi akava mu byaha bye. Aho ubwenge buva mu ijuru buri ntihahora amakimbirane (um 14). Iyo umuntu afite Bwenge (Kristo) aba afite ubwenge nyabwo kandi imibereho isa nk’iya Kristo nicyo kimuranga nubwo yaba atarize amashuri menshi y’isi. Uyu munsi Kristo (Bwenge) yiteguye gutanga ubwenge ku muntu wese wihana by’ukuri.

? MANA DUSHOBOZE KUMVIRA INAMA TUGIRWA N’IJAMBO RYAWE, TWIRINDE MUBYO TUVUGA

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “YAKOBO 3: UBURYO URURIMI RUTAGENGWA RWUZUYE UBUSAGWE BWICA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *