Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 26 Gashyantare 2025

? ABAHEBURAYO 7:

[1] Melikisedeki uwo wari umwami w’i Salemu, n’umutambyi w’Imana Isumbabyose (wa wundi wasanganiye Aburahamu, ubwo yatabarukaga avuye gutsinda Abami, amuha umugisha,
[2] ni na we Aburahamu yahaye kimwe mu icumi cya byose). Ubwa mbere izina rye risobanurwa ngo”Umwami wo gukiranuka”, kandi irya kabiri yitwa”Umwami w’i Salemu”, risobanurwa ngo”Umwami w’amahoro.”

[3] Ntagira se ntagira nyina, ntagira ba sekuruza kandi ntafite Itangiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’ubugingo, ahubwo ubwo ashushanywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.
[4] Nuko mutekereze namwe uburyo uwo muntu yari akomeye, byatumye ndetse Aburahamu sogokuruza mukuru amuha kimwe mu icumi cy’iminyago y’inyamibwa.
[12] Nuko rero ubwo ubutambyi bwahindutse ni cyo gituma n’amategeko na yo akwiriye guhinduka,
[13] kuko uwavuzweho ibyo, ari uwo mu wundi muryango utigeze gukomokwaho n’uwakoze umurimo wo ku gicaniro.

[14] Kandi biragaragara rwose yuko Umwami wacu yakomotse kuri Yuda, ari nta cyo Mose yavuze kuri uwo muryango cyerekeye ubutambyi.
[15] Ndetse birushaho kugaragara, ubwo habonetse undi mutambyi uhwanye na Melikisedeki,
[16] utatoranirijwe ubutambyi nk’uko byategetswe n’amategeko yo mu buryo bw’abantu, ahubwo wabuheshejwe n’uko afite imbaraga z’ubugingo butagira iherezo,
[17] kuko ahamywa ngo”Uri umutambyi iteka ryose, Mu buryo bwa Melikisedeki.”

? Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe kuri wowe. Kristo ni we wavugiye muri Melikisedeki, Umutambyi w’Imana isumba byose. Melikisedeki ntiyari Kristo, ahubwo yari ijwi ry’Imana ku isi, uhagarariye Data wa twese. No mu bihe bindi byabanje Kristo yaravuze anayobora abantu be kandi yabaye Umucyo w’isi. UB1 327.4

1️⃣ UBUTAMBYI BWA MELIKISEDEKI

?Melikisedeki, tubwirwa ko yari umwami w’i Salemu, wazanye umutsima na vino byo kuramira ingabo z’Aburahamu zitahukanye itsinzi. Itangiriro 14:19, 20, ” Nk’umutambyi w’Imana Isumba byose”, asabira Aburahamu umugisha, kandi ahimbaza Imana yabahaye gutsinda ikoresheje umugaragu wayo. Nuko Aburahamu “amuha kimwe mu icumi cya byose.” AA 85.1

▶️ Uwo murimo w’ubutambyi wakomeje gukorerwa mu cyumba cya mbere cy’ubuturo bwera bwo mu ijuru mu gihe cy’ibinyejana cumi n’umunani. Amaraso ya Kristo wasabiraga abanyabyaha bihana, yabahesheje imbabazi no kwemerwa n’Imana, nyamara ibyaha byabo byakomeje kwandikwa mu gitabo cy’urwibutso.

⏯️ Nk’uko mu muhango wo mu buturo bwo ku isi habagaho umuhango wo guhongerera ku iherezo ry’umwaka, ni ko na none mbere y’uko umurimo wa Kristo kubwo gucungura abantu urangira, hariho umurimo wo guhongerera kugira ngo ukure icyaha mu buturo bwera.

✳️ Uyu ni wo murimo watangiye igihe iminsi 2300 yarangiraga. Icyo gihe, nk’uko byari byaravuzwe n’umuhanuzi Daniyeli, Umutambyi wacu mukuru yinjiye ahera cyane kugira ngo akore umugabane uheruka w’umurimo we ukomeye ari wo wo kweza ubuturo bwera. II 420.4

2️⃣ KRISTO INSHUNGU ITAGIRA AMAKEMWA

? Kristo yirahiye ko azatubera inshungu itagira amakemwa kandi nta n’umwe yirengagiza. Arebana amaso y’imbabazi umuntu wese wiyumvamo ko atabasha kwikiza.

✳️ Utarananiwe kutubera igitambo, ntazananirwa kutuvuganira imbere ya se. Dushobora kujyana ibyaha byacu n’ibitubabaje byose ku birenge bye , kuko adukunda. Azatunganya ingeso zacu kandi azazitunganya nk’uko abishaka.
Mu mbaraga zose za Satani ntashobora guhangara n’umukristo n’umwe wirunduriye mu maboko ya Kristo. “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” 1 Yohana 1:9. IyK 71.4

⏯️ Imbabazi Petero yagiriwe zasezeraniwe ucumura wese. Iyo satani amaze gucumuza umuntu, amusiga amanjiriwe atagira gifasha, ndetse afite ubwoba bwo gusaba imbabazi. Ariko se kuki twagira ubwoba? Imana iravuga iti, “Yisunge imbaraga zanjye, abone kuzura nanjye.” Yesaya 27:5. “Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na we, kuko ahoraho iteka ryose ngo abasabire.” Abaheburayo 7:25. IyK 71.3

? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KWEZWA N’AMARASO YA YESU CHRISTO?

Wicogora mugenzi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *