Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 25 Gashyantare 2025
? ABAHEBURAYO 6:
[1] Ni cyo gituma dukwiriye kuba turetse guhora mu bya mbere bya Kristo, tukigira imbere ngo tugere aho dutunganirizwa rwose, twe kongera gushyiraho urufatiro ubwa kabiri ari rwo kwihana imirimo ipfuye no kwizera Imana,
[2] cyangwa ngo twongere kubigisha ibyo kubatizwa no kurambikwaho ibiganza, no kuzuka kw’abapfuye n’iby’urubanza rw’iteka.
[3] Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.
[4] Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,
[5] bakanasogongera ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza
[6] maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.
? Ukundwa n’Imana, amahoro atangwa n’ijuru abe kuri wowe. Mwuka w’Imana ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri (intangiriro 6:3). Kuba akazuyazi biteje ikibazo! Aya ni amahirwe yo kongera guhitamo gushyuha cg gukonja. Byaba byiza uhisemo kuva mu kazuyazi.
1️⃣ GUTUKA MWUKA WERA
? Mu bihe byose abantu bahabwa igihe cyabo cy’umucyo n’amahirwe, bahabwa igihe cyo kwisubiraho kugira ngo biyuzuze n’Imana. Nyamara icyo gihe cy’imbabazi kigira iherezo. Imbabazi zikomeza kwinginga igihe cy’imyaka myishi maze zigasuzugurwa kandi zikirengagizwa; ariko igihe kiragera imbabazi zikinginga ubuheruka. Umutima ugeraho ukinangira ukaba utagishobora gukorana na Mwuka w’Imana. Icyo gihe rya jwi rituje kandi ryinginga rirekeraho kuvugana n’umunyabyaha, maze ntiyongere gucyahwa no kuburirwa. UIB 394.3
▶️ Munyemerere twifashishe igitekerezo kiri mu gitabo cy’umugenzi ku ipaji 33-35: iki gitekerzo kiri hagati ya Mukiristo, musobanuzi hamwe n’umuntu wari wicaye mu kazitiro k’icyuma mu nzu irimo umwijima; agaragaza umubabaro mwinshi, yicaye yiyunamiriye, yitangiriye itama, asuhuza umutima nk’uwenda gupfa.
⏯️ Uwo mugabo atangira avuga ati: “Nari umuntu wibwira ko ndi umukristo; kandi niyitaga intungane, n’abandi ni ko banyitaga. Nibwiraga ko ntunganiye kujya mu rurembo rwo mu ijuru, nkishimira kwibwira yuko nzasohorayo. “None ndi umwihebe, nzitiwe no kwiheba, nk’uko nzitiwe n’aka kazitiro. Simbasha gusohoka, ndetse none sinkibibasha.
2️⃣ IMPAMVU ITUMA MWUKA WERA AVA KU MUNTU
? Umugabo twabonye hejuru, akomeza avuga icyamuteye kumera atyo muri aya magambo: “Ni uko naretse kuba maso no kwirinda; nakundiye kwifuza kwanjye ko kunjyana aho gushaka.
✳️ Nakoze ibyaha by’ibyitumano byo kugomera umucyo w’Ijambo ry’Imana no kugira neza kwayo. Nababaje Umwuka Wera, aragenda, sinkimufite. Nihamagariye Satani, araza, ambamo, Narakaje Imana, irandeka. Ninangiye umutima uburyo butuma ntakibasha na hato kwihana”.
⏯️ Mukristo yamubajiji ikibazo ati: “Kuki? Umwana w’Ishimwa si umunyambabazi nyinshi? Uwo mugabo ati: “Namwibambiye ubwa kabiri (Abaheb 6:6), naramusuzuguye (Luk 19:14), nasuzuguye gukiranuka kwe, nakerenseje amaraso ye, nahemuye Umwuka utanga ubuntu (Abaheb 10:28-29).
Ubwo nakoze ibyo. Nivukije ibyasezeranijwe byose, nshigaje amagambo ateye ubwoba bwinshi, avuga gucirwaho iteka kutazabura kumbaho n’umujinya w’umuriro w’inkazi uzandya kuko ndi umwanzi w’Imana”. “Nabikoreye kugira ngo mpaze kwifuza kw’iyi si, mbone ibinezeza byayo n’indamu zayo. Nibwiraga yuko nzabibonamo kwishima no kwinezeza kwinshi, ariko none ibyo byose bindya nk’inyo, bikambabaza nk’umuriro.
✳️ Uwo mugabo ati: “Imana yankuyeho kwihana. Ijambo ryayo ntirimpumuriza yuko mbasha kwizera. Ndetse ubwayo niyo yamfungiye muri aka kazitiro k’icyuma, Abantu bose bo mu isi ntibashobora kunkuramo. Mbonye ishyano!
⚠️Twe twumvise ubu butumwa, turasabwa kuzajya twibuka uyu muntu, akatubere akabarore iteka ryose”.
? DATA WA TWESE URI MU IJURU DUFASHE KUBA MASO NO KWIRINDA UTWONGERERE UMWETE WO GUSENGA KUGIRANGO TURUSHEHO KOMATANA NAWE
Wicogora mugenzi!