Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya 1 TIMOTEYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 7 GASHYANTARE 2025.

? 1 TIMOTEYO 2.
[1]Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira,
[2]ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.
[5]Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo
[9]Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi,
[10]ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Muri iki gice, impanuro Pawulo aha Timoteyo ni izanjye nawe.

1️⃣SENGERA ABANTU BOSE
?Dukanguriwe kutavangura mu gusabira abantu. Ngo tubikorere bene wacu gusa cg abo dufite ibyo duhuriyeho.
?Kuva Adamu yacumura, Kristu yahise amubera umwigisha. Ahinduka umuhuza we n’Imana, bimurinda guhita apfa. Igihe gikwiye gisohoye afata ubumuntu ariko ntiyafata ubunyacyaha bwe. (The Signs of the Times, May 29, 1901)
?Kugera ku Mana ni uguca kuri Kristu Umuhuza wacu nayo, We nzira yonyine tubabarirwamo ibyaha .
Imana ntiyababarira ibyaha hirengagijwe ubutabera bwayo, ukwera kwayo n’ukuri kwayo. Ariko muri Yesu byose birababarirwa, kuko yapfuye urupfu umunyabyaha yagombaga gupfa.
⚠️Nta yindi nzira yera yirabura, nta rindi zina munsi y’ijuru dukwiriye gukirizwamo atari irya Yesu Kristu(Ibyakozwe 4:12). None kuki hari uwumva yaca ku bapfuye (“abatagatifu”) ngo cg abariho (Pasiteri, Padiri…) ngo babagerere ku Mana?
➡️Ntibadupfiriye, nta burenganzira nta n’ubushobozi babifitiye. Ibaze nawe niba Kristu akubereye inzira imwe rukumbi, ukuri n’ubugingo.

2️⃣UKO ABAGORE N’ABAGABO B’ABAKRISTU BAKWIRIYE KWITWARA
?Tuzirikane ko itorero ry’Imana rigereranywa n’Abisirayeri mu by’umwuka. Bavuye muri Egiputa bategetswe kwambara bitandukanye n’amahanga abakikije , bari abadasanzwe (Kubara 15:38,39). N’ubu umukristu akwiye kugira itandukaniro ry’imyambarire hagati ye n’abisi. Imyambarire idatera ubwibone, idahenze cyane. Akibanda ku myambarire y’imbere, ariyo mirimo y’ingeso nziza(um 10).
?Abisirayeri b’iby’umwuka si abagore gusa, n’abagabo ntibivange n’isi mu myambarire. Hibanzwe ku bagore kuko aribo bakunda kubishyiramo ingufu, si uko abagabo bo bakwitwara nk’ab’isi.
➡Twirinde guca imanza ku myambarire ahubwo tugirane inama mu rukundo, mu kubaka mbere na mbere umuntu w’imbere.
Kuvuga ko umugore akwiye kugira ituza akagandukira umutware we, nk’uko itorero rigandukira Kristu, ntibivuze kudakora umurimo w’Imana.
?” Abagabo n’abagore bagiye batoranywa kuyivugira. Aba bahanuzi, abagabo n’abagore bavuze kandi bandika ibyo Imana yabahishuriye mu iyerekwa (CCh 9.6: Inama zigirwa itorero igice cya 1)…
Umurimo w’Imana ku isi ntuzarangira igihe abagabo n’abagore bagize itorero bazaba batarahaguruka ngo bahuze imbaraga zabo n’iz’abagabura n’abandi batorewe inshingano mu itorero “. (30 CCh 58.1)(Inama zigirwa itorero igice cya 7)
➡N’ubwo umugore ashinzwe cyane cyane kwita ku muryango, ntabwo azasigara inyuma mu ibwirizabutumwa.

⚠Nshuti Muvandimwe muri izi zandiko z’ubushumba (Timoteyo ya 1 na 2; na Tito). Utinjiyemo neza wabyumva nabi. Mwuka Wera azadusobanurire neza uko umukristu akwiye kwitwara, n’inshingano ya buri wese mu itorero. Tuzirikane ko Umuhuza w’umuntu n’Imana ari Kristu gusa, atabangikanywa, yabishimangiye i Karuvari. Imana iturinde guca indi nzira yatuyobya.

? MANA DUHE KWAKIRA UKURI NIYO KWABA GUTANDUKANYE N’IBYO TWAMENYE MBERE?

Wicogora Mugenzi

2 thoughts on “1 TIMOTEYO 2: GUSENGERA BOSE. INSHINGANO Y’ABAGORE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *