Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cyo mu butumwa bwiza bwanditswe na YOHANA usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 16 UKWAKIRA 2024
? YOHANA 10
[1] “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko uwinjira mu rugo rw’intama atanyuze mu irembo, ahubwo akuririra ahandi, uwo aba ari umujura n’umunyazi.
[2] Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama. [3] Umurinzi w’irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura.
[4] Iyo amaze kwahura ize zose azijya imbere, intama zikamukurikira kuko zizi ijwi rye.
[14] Ni jye mwungeri mwiza kandi menya izanjye, izanjye zikamenya
[15] nk’uko Data amenya nanjye nkamumenya, kandi mpfira intama zanjye.
[16] Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba umukumbi umwe, zigire umwungeri umwe.
[24] Abayuda baramugota baramubaza bati”Uzageza he kutuyoberanya? Niba uri Kristo utwerurire.”
[25] Yesu arabasubiza ati”Narababwiye ariko ntimwizera, kandi n’imirimo nkora mu izina rya Data na yo irampamya.
[26] Ariko ntimwizera kuko mutari abo mu ntama zanjye.
[27] Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, nanjye ndazizi kandi zirankurikira.
[28] Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye.
?Ukundwa, mbese intama waragijwe uzicunze ute? Menya neza ko inshingano yose waragijwe uzayibazwa.
1️⃣ UMWUNGERI UTAZIMIZA
? Kristo aravuga ati, “Umwungeri mwiza apfira intama ze. Naho umucanshuro w’ingirwamushumba utari nyir’intama, abona isega ije agatererana intama agahunga. Nuko isega ikazisumira ikazitanya. Igituma yihungira ni uko ari umucanshuro, intama ntizimushishikaze. Nijye mwungeri mwiza. Uko Data anzi nanjye nkamumenya, niko nzi intama zanjye na zo zikamenya.” Yohana 10: 11-14. AA 123.3
⏯️ Kristo, Umwungeri Mukuru, yaragije umukumbi we abigishwa be ngo bawiteho nk’abashumba bato; kandi abasaba ko babikora nk’uko yabyikorera, kandi bakiyumvamo iyo nshingano yera bahawe. Abasaba kuba indahemuka, bakaragira umukumbi, bagasindagiza izicitse intege, bagahumuriza izirushye, kandi bakazirinda ibirura. AA 123.4
⏯️ Mu gukiza intama ze, Kristo yatanze ubugingo bwe; kandi yashyizeho abashumba ngo bazikunde nk’uko na we yababereye icyitegererezo. Ariko “umucanshuro …utari nyir’intama,” ntabwo yita ku mukumbi. Akorera ibihembo, kandi arikunda ubwe. Akurikirana inyungu ze aho kwita kubyo yashinzwe; kandi iyo bigeze mu gihe cy’amakuba, cyangwa ingorane, arihungira agasiga umukumbi. AA 123.5
♦️Intumwa Petero yihanangiriza abashumba agira ati: “Muragire umukumbi w’Imana yabaragije mubikore mutinuba, ahubwo mubikunze nk’uko Imana ishaka, mubikore mutabitewe no kwishakira inyungu ahubwo mubyitangiye. Ntimugatwaze igitugu abo mwaragijwe, ahubwo mubere ubushyo urugero rwiza. 1 Petero 5:2, 3. Pawulo aravuga ati: “Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose mwaragijwe na Mwuka Muziranenge. Muragire itorero rya Kristo ryaguzwe amaraso ye. Nzi neza ko nimara kugenda impyisi z’ibirura zizabageramo, ntizibabarire umukumbi.” Ibyakozwe n’Intumwa 20:28, 29. AA 124.1
Abadashaka bose
2️⃣ MUDAHATWA AHUBWO MU BIKUNZE
? Abadashaka bose umurimo wo kugira neza n’umutwaro wo kuba umwungeri ukiranuka, barihanangirizwa n’intumwa ngo, “mudahatwa, ahubwo mubikunze; mutishakira indamu, ahubwo mubyitangiye.” 1Petero 5:2.
⏯️ Abungeri bose badakiranuka, Umwungeri Mukuru yifuza kubareka. Itorero rya Kristo ryaguzwe amaraso Ye, kandi buri mwungeri wese agomba kumenya ko intama yaragijwe ari iyo igiciro cyinshi. Ntagomba kuzifata nk’izifite agaciro gato, kandi ntagomba gucogorera kuzigirira neza ngo zigire ubuzima buzira umuze. Umwungeri wuzuwe n’Umwuka wa Kristo azigana urugero Rwe rwo kwiyanga, adahwema gushakira abo ashinzwe imibereho myiza, kandi umukumbi uzashisha kubera ko awitaho. AA 124.2
✳️ Bose bazahamagarirwa gutanga imimuriko y’ibyo bahawe gukora. Umutware azababaza umushumba wese ati “Umukumbi wahawe kuragira uri he, wa mukumbi mwiza? Yeremiya 13:20. Uwo uzasangwa akiranuka, azahabwa ibihembo bikomeye. “Ubwo Umushumba mukuru azaba ahingutse, muzahembwa ikuzo ariryo kamba ritangirika ry’abatsinze.” 1 Petero 5:4. AA 124.3
3️⃣ UMWAMI WATESHEJWE AGACIRO
?Ntabwo idini ishingiye ku kwizirika ku mategeko ishobora na mba kuyobora abantu kuri Kristo bitewe nuko iba idafite urukundo kandi idafite Kristo. Kwigomwa ibyo kurya cyangwa gusenga umuntu akora abikoreshejwe no gushaka kwironkera ubutungane, ni ibizira imbere y’Imana. Ibiterane byo kuramya Imana, urukurikirane rw’imihango y’idini, kwicisha bugufi mu buryo bugaragarira abantu, kwitanga gukomeye, byose byerekana ko ubikora yibara nk’intungane bityo akaba akwiye ijuru; nyamara ibyo byose ni ukwishuka. Ntabwo ibikorwa byacu bwite bishobora na mba kugura agakiza. UIB 184.4
? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE GUHUMUKA HANYUMA TUGENDERA MU MUCYO WAWE?
Wicogora mugenzi