
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
đ ZABURI 2
[1] Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo? Nâamoko yatekerereje iki ibyâubusa?
[2] Abami bo mu isi biteguye kurwana, Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka nâUwo yasÄŤze
[3] Bati âReka ducagagure ibyo batubohesheje, Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.â
[4] Ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba.
[5] Maze izababwirana umujinya, ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi
[6] Iti âNi jye wimikiye umwami wanjye, kuri Siyoni umusozi wanjye wera.â
[7] Ndavuga rya tegeko, Uwiteka yarambwiye ati âUri Umwana wanjye, uyu munsi ndakubyaye.
[8] Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe, nâabo ku mpera yâisi ngo ubatware.
[9] Uzabavunaguza inkoni yâicyuma, uzabamenagura nkâikibumbano.â
[10] Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge, mwa bacamanza mwe zâabo mu isi, mwemere kwiga.
[11] Mukorere Uwiteka mutinya, munezerwe muhinde imishyitsi.
Ukundwa nâImana amahoro abe muri wowe.
1ď¸âŁ NTA WARWANYA UWITEKA NGO AMUTSINDE
Igihe Yesu, Mesiya yavukiraga, satani yramurwanije ndetse anyura mu bami bariho. (Ibyakozwe nâIntumwa 4:26-27) – Abami bo mu isi bateje urugamba, nâabakuru bateraniye hamwe, kurwanya Uwiteka nâUwo yasize.â Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe nâabanyamahanga nâimiryango yâAbisirayeli bateraniye muri uyu mu rwa kurwanya umugaragu wawe wera Yesu, uwo yasize.
âĄď¸ Na nâuyu munsi satani ararwana inkundura ashaka kurimbura benshi! Nta bundi buhungiro uretse Yesu wanesheje satani, natwe azatuneshereza.
2ď¸âŁ URI UMWANA WANJYE NDAKUBYAYE
Kuba umwana wâImana, Yesu ntiyabigundiriye, ahubwo yashatse ko natwe avamwemeye, bakizera igitambo cye nabwo ari abana bâImana. (1 Yohana 4:10) – Bana bato, muri abâImana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu bâisi.
âĄď¸ Tugaragaze abo turimo, abakristo bâukuri. Abana bâImana. (Abaroma 8:16)- Umwuka wâImana ubwe ahamanya nâumwuka wacu yuko turi abana bâImana,
Mwuka wâImana abitwumvishe aduhe kwizera Yesu byâukuri
đ DUSHOZE KUKWIZERA BYâUKURIđ
Wicogora mugenzi.