Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya YOSUWA, usenga kandi uciye bugufi

Taliki 09 UGUSHYINGO 2025
📖 YOSUWA 20:
[1] Uwiteka abwira Yosuwa ati

[2] “Bwira Abisirayeli uti ‘Mwitoranyirize imidugudu y’ubuhungiro, iyo nabategekesheje ururimi rwa Mose,

[3] kugira ngo gatozi wishe umuntu wese, atabyitumye cyangwa atabizi ayihungiremo, kandi izajye ibabera ubuhungiro bwo guhunga umuhōzi.

[4] Gatozi uhungiye muri umwe muri iyo midugudu, azahagarare ku irembo ry’uwo mudugudu yisobanurire abatware bawo, na bo bazaherako bamwinjiza mu mudugudu bamuhe aho aba.

[6] Nuko azagume muri uwo mudugudu kugeza ubwo azahagarara imbere y’iteraniro gucirwa urubanza na bo, ukageza n’igihe umutambyi mukuru yasanze mu butambyi azapfira, maze gatozi azaherako agaruke iwabo mu rugo rwe mu mudugudu yahunzemo.”

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Urukundo rw’Imana ni rurerure rugera no mu mahanga yose.

1️⃣ ICYAHA KITICISHA

🔰 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha (1Yoh 5:17) . Ahari wakwibaza uti icyaha kicisha ni ikihe?

🔰 Icyaha kiticisha ni icyaha kicujijwe nyuma yo kwicuzwa kikababarirwa. Dusoma mu 1Yoh 2:1-2 aya magambo: Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose.

2️⃣ INGARUKA ZO GUKERENSA

🔰 Umunyabyaha yubikiriwe n’urupfu rw’iteka ryose kugeza ubwo azabona ubuhungiro muri Kristo; kandi nk’uko kuzarira no kutagira icyo yitaho byashoboraga kubuza ya mpunzi ya mahirwe rukumbi yabaga afite yo gukiza ubugingo bwe, ni ko rero gukererwa no kuba simbikangwa bishobora gutuma habaho kurimbuka k’ubugingo. Satani, wa mwanzi ruharwa, yoga runono umuntu wese wica amategeko yera y’Imana, kandi umuntu utazi akaga afite kandi ntashishikarire gushaka ubwugamo mu buhungiro bw’iteka, azahinduka umuhigo w’umurimbuzi. AA 354.5`

3️⃣ UBUHUNGIRO BW’ITEKA

🔰Ntabwo Imana yigera itererana abantu batarayireka ubwabo. Ntabwo kurwanya Imana mu buryo bugaragara bizatuma ukwizera k’ubwoko bwayo, bwubahiriza amategeko yayo, kuzima. Kwirengagiza gukurikiza ukuri no kuba abaziranenge bishavuza Mwuka w’Imana kandi bituma bahinduka abanyantege nke kubera ko Imana itari hagati muri bo ngo ibahire. Kujya mu bidafite umumaro kwabo kuzabatera kurekwa n’Imana nk’uko byagendekeye ab’i Yerusalemu. Nimureke amajwi yo kwinginga n’isengesho rivuye ku mutima byumvikane, kugira ngo abantu babwiriza abandi be kuba mu bwigunge. Bavandimwe, ntabwo tuzi ibiri imbere yacu kandi ubuhungiro bwacu rukumbi buri mu gukurikira Umucyo w’isi. Nitudakora ibyaha nk’ibyatumye umujinya w’Imana usukwa ku isi ya kera, kuri Sodomu na Gomora ndetse no kuri Yerusalemu ya kera, Imana izakorana na twe kandi idufashe. UB2 303.4

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUGUHUNGIRAHO🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *