Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 4 MATA 2025.

? IBYAHISHUWE 10
[1]Mbona marayika wundi ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye igicu, umukororombya uri ku mutwe we, mu maso he hasa n’izuba, ibirenge bye bisa n’inkingi z’umuriro.
[2]Mu intoki ze yari afite agatabo kabumbutse. Nuko ashyira ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, n’icy’ibumoso agishyira ku butaka.
[4]Kandi guhinda kurindwi kw’inkuba kumaze kuvuga, nari ngiye kwandika nuko numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti “Iby’ uko guhinda kurindwi kw’inkuba kuvuze ubizigame, bibe ubwiru ntubyandike.”
[5]Marayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka amanika ukuboko kwe kw’iburyo, agutunga mu ijuru
[6]arahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibirimo, n’isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo ati “Ntihazabaho igihe ukundi,
[9]Nuko nsanga marayika uwo ndamubwira nti “Mpa ako gatabo.”Aransubiza ati “Enda ugaconshomere, karagusharirira mu nda ariko mu kanwa kawe karakuryohera nk’ubuki.”
[10]Nenda ako gatabo, ngakura mu intoki za marayika ndagaconshomera. Mu kanwa kanjye karyohera nk’ubuki, ariko maze kukarya mu nda yanjye harasharirirwa.
[11]Arambwira ati “Ukwiriye kongera guhanura iby’amoko menshi n’amahanga menshi, n’indimi nyinshi n’abami benshi.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dukomeje kwiga ibyahishuwe. Abenshi babibonamo urupfu n’intambara, abandi bakabibonamo inkuru nziza y’urukundo no gutabarwa kw’abantu b’Imana.
Mwuka Wera twigishe.

1️⃣MALAYIKA UKOMEYE (Ibyah 10:1)
??Ni KRISTU kubera ibimenyetso bimuvugwaho: kwambara igicu (ibishura cyera, Ibyah 1;13), umukororombya (Ibyah 4), Ibirenge nk’inkingi z’umuriro (Ibyah 1:15) kandi mu maso hasa n’ izuba (Ibyah 1:14,16).

??GUHAGARARA KWE KU NYANJA N’UBUTAKA (Um 5): Bishushanya ukuntu ubutumwa bukwiye kuvugwa mu nyanja (Ahari abantu benshi) ndetse no ku butaka (ahadatuwe cyane ).

??AGATABO KABUMBUTSE :
Bivuze ko kahoze kabumbye, yumvise n’ibirimo, abwirwa kubizagama. Ubu butumwa ni bwa bundi bwahawe Daniyeli bw’iminsi 2300 agahishwa ubusobanuro bwabwo. Na Yohana kubera atari yakagera icyo gihe cy’imperuka yabwiwe kubuzigama.
⁉️ None se kuki twakwemeza ko aribwo?
Daniel na Yohana babwiwe bombi kubuzigama.
Uwabonekeye Yohani ni na we Daniel yabonye (Ibyah 10, Dan 12:7). Igishura cy’umweru, gutunga ukuboko hejuru, kurahira ibyerekeye ibihe…

??NTIHAZABAHO IGIHE UKUNDI (Um 6)
Aya magambo yayumvise agatabo kamaze kubumburwa. Bivuze ko ubwo iby’iriya minsi 2300 bizasobanuka, bazaba bageze ku iherezo ry’ibihe bya gihanuzi.
Nyuma ya 1844NK, nta gihe cy’ ubuhanuzi kikibarwa.

IBINDI BISOBANURO bw’ariya magambo:
1755NK ibimenyetso by’igihe cy’imperuka byakanguye abaprotestanti
Ibi bimenyetso bya 1755 na 1833 byatumye barushaho kubwiriza hose ngo ” Ntibigitinze
Suede abana nabo babwirije ubutumwa ubwo hari itegeko ribuza abakuru kubikora.
Mu 1831 William Miller (US), ashobozwa kuvumbura ibyerekeye iminsi 2300 yo muri Daniyeli 8:14. Atangaza ko Yesu azagaruka yariki 22 Werurwe 1844NK. Mu ntangiriro za 1844NK havumburwa ikosa mu mibarire ye basanga itariki ari 22 Ukwakira 1844. Humvikana ijwi ryihutirwa ngo: Ntibigitinze.
➡Ubuhanuzi bw’Ibyah 10:6 busohora gutyo. (Mwuka W’Ubuhanuzi pp130-140)

KWAKIRA AGATABO NO KUGACONSHOMERA (Ibyah 10: 8-10)
??Kukakira no kugaconshomera ni ukwemera no kwizera ubutumwa bukarimo, bubikwa mu mitima yabo. (Ezekiel 3:1). Mu kwa 10/1844, abantu ibihumbi 255 bari bamaze kwihana.
Bishimiye kuzava muri iyi isi y’imburagasani==> aribyo KARYOHERA MU KANWA.

?? GUSHARIRA MU KANWA : Ku itariki bavuze Kristu ntiyaje. Habaho gusharirirwa , kwiheba no kurira . Umwaka ushira ataje. ( Life Sketches p 61 )
Bamaze gucika intege, Imana ibahagurukiza n’umuhanuzi (E.G. White). Ahishurirwa ko ubuturo bwera bwo mu ijuru ari bwo bwejejwe.
Ibyah 10:11, Ni nko kuvuga ngo n’ubwo mwari mwibeshye mwongere muhanure, ubutumwa mubugeze hose.

Nshuti Muvandimwe, aha tubonye itorero ry’ubuhanuzi ryasabwe kurangiza uriya murimo ryahawe mu Byahishuwe 10:11. Mu biriranga harimo kwitondera amategeko y’Imana no kugira guhamya kwa Yesu ariwo Mwuka w’ubuhanuzi (Ibyah 12:17, 19: 10b). Ni igihe cyo kumenya niba uri mu ruhande ruzibasirwa na satani kubera kwemera gushobozwa na Yesu kugendera mu mategeko yose nta rivuyemo, nta rihinduwe (Kuva 20: 3-17); cg uruhande ruzarirenganya ruzacirwa ururukwiye, Mikayile atabaye (Daniyeli 12:1).

?IMANA IDUKUREMO INARIJYE, TWEMERE KANDI TUGENDERE MU KURI DUSHOBOJWE NA KRISTU ISŌKO Y’IMBARAGA ZACU.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 10: YOHANI ACONSHOMERA AGATABO YAVANYE MU NTOKI ZA MARAYIKA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *