Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 MATAYO usenga kandi uciye bugufi.

? MATAYO 7
[1]“Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa,
[3]Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?
[7]“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.
[13]“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi.
[16]Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?
[18]Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n’igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.
[24]“Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare,
[26]“Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi,

Ukundwa cyane n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dushoreje hano ikibwirizwa cyo ku musozi. Uko ushobojwe n’Imana ujye ugisubiramo (Matayo 5,6 na 7), ubyigane na UIB igice cya 31 cyose. Harimo ikibwirizwa kiruta ibindi byaba byaratanzwe hano kw’isi.

1️⃣NTIMUGACIRE ABANDI URUBANZA
?Ntabwo mukwiye kwibwira ko muri beza kurusha abandi cyangwa ngo mwigire abacamanza babo. Ntabwo mufite ubushobozi bwo gucira abandi urubanza bitewe nuko mutabasha kumenya impamvu ibatera gukora ibyo bakora. Iyo uneguye umuntu, uba wishyizeho urubanza; bitewe nuko uba werekanye ko ukorana na Satani umurezi wa bene data. Uhoraho aravuga ati: “Ngaho nimwisuzume ubwanyu, mumenye yuko mukiri mu byo twizera mwigerageze.” Iyo ni yo nshingano yacu. “Ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza.” 2 Abakorinto 13:5; 1 Abakorinto 11:31. UIB 209.4
➡️Imana niyo ibasha kurema impamvu iteye umuntu gukora icyo akoze, niyo mpamvu dukwiye kwitonda mbere yo kugira icyo tubikoraho.
?Ni kenshi tureba ibibi by’abandi tukaba twakwibeshya ko twe turi beza. Oya tujye natwe twisuzuma tubasabire na twe twisabira.
⚠️Hari abitwaza ibi byanditswe bagakora ibigayitse wabacyaha ngo banza urebe umugogo uri mu jisho ryawe. Bakaba bakoresheje ibyanditswe nka satani, bishakira urwitwazo.
?Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo MUCYAHE abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose. (1 Tes 5:14)
⏭️Cyaha ikibi ariko wibuke no gukomeza abacogora, gufasha abadakomeye no kwihanganira intege nke z’abantu.

2️⃣INZIRA IFUNGANYE
?Satani mu ngufu ze no mu bitangaza by’ibinyoma, ari gusenya infatiro z’ibyiringiro by’umukristu akuraho izuba ryagombaga kubaboneshereza mu nzira ifunganye igana mu ijuru. Ari gutuma isi yizera ko Bibiliya itahumetswe n’Imana, ntacyo irusha igitabo cy’amateka! – EW 91.1
➡️Inzira yagutse abenshi bari kunyuramo ni iyo gukerensa ibyanditswe bakangendera mu byahimbwe n’abantu kandi ngo bose bagana i Kanani ihoraho. Nguko uko umuntu afatanya na satani rimwe na rimwe atabizi, mu gukuraho izuba rimurikira abagenzi nyabo. Bagahangara kuvuga ko Bibiliya ari igitabo nk’ibindi. Mugenzi igihe udafata Bibiliya yose nk’itabaza rimurikira intambwe zawe, uri mu mwijima. Emera kuyoborwa n’umucyo wo mu ijambo ry’Imana.

3️⃣MUZABAMENYERA KU MBUTO ZABO
Ntabwo ibikorwa byiza bishobora kugura agakiza, ariko ni igihamya cyo kwizera gukoreshwa n’urukundo kandi gutunganya ubugingo bw’umuntu. Kandi rero n’ubwo ingororano y’ubugingo buhoraho idatangwa bishingiye ku gukiranuka kwacu, izaba ijyana n’umurimo umuntu yakoze awukoreshejwe n’ubuntu bwa Kristo.(UIB 209.5)
➡️Imirimo myiza iba mibi iyo tuyifata nk’iyaduhesha agakiza. Ariko ukwizera gukoreshwa n’urukundo kugaragazwa n’imbuto dusoromwaho n’abo tubana, dukorana, dusengana, duhura nabo. Bityo abantu bahimbaze Data wa twese uri mu ijuru. Ibikorwa bibwiriza kurusha amagambo.

4️⃣UBAKA KU RUTARE, AHANDI NI UMUSENYI
?Kugira ngo ashimangire icyigisho cye, yongeyeho imfashanyigisho. Yaravuze ati kumva amagambo yanjye ntabwo bihagije. Mugomba kuyagira ishingiro ry’imico yanyu binyuze mu kuyumvira. Inarijye ni umusenyi uyoyoka. Nimwubaka ku mahame n’ibihangano ndetse n’ubuvumbuzi by’abantu, inzu yanyu izahirima. Imiyaga y’ibigeragezo, imiraba y’ibirushya, bizayisenya. Nyamara aya mahame mbahaye yo azahoraho. Nimunyakire, mwubake ku magambo yanjye. UIB 210.1
➡️Izi mfashanyigisho zose zayoboroga abantu kw’ijambo ry’Imana, kuri Kristo Jambo. N’ujyendera ku bihimbano inyurabwenye by’abantu, uzaba wubaka ibizasenyuka, ubwo umuraba w’ingorane, ubirushya n’ibigeragezo uzakugeraho. Mugenzi udashingiye uru rugendo kuri Kristu Rutare no kw’ijambo ry’Imana, ntabwo wazarusoreza muri Yerusalemu nshya.

?MANA WARAKOZE KUBANA NATWE MURI IKI KIBWIRIZWA CYO KU MUSOZI. DUFASHE IBYO TWIGIYEMO BIHINDURE INTEKEREZO ZACU, BIHINDUKE AMAHAME TUGENDERAHO N’IFUNGURO RITERA IMBARAGA ABAGENZI.?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *