Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya 2 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 25GASHYANTARE 2026
đ2 ABAMI 2:
(1)Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira,Eliya ahagurukana na Elisa I Gilugali.
(2)Eliya abwira Elisa ati âNdakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli. â Elisa aramusubiza ati âNkurahiye Uwiteka Uhoraho nâubugingo bwanjye, sinsigara. âNuko baramanukana bajya i Beteli
(3)Bagezeyo abana bâabahanuzi bâiBeteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati âAho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?â
Arabasubiza ati âyee ndabizi ariko nimuceceke. â
(6)Eliya arongera aramubwira ati âNdakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani. â Nawe aramusubiza ati âNkurahiye Uwiteka Uhoraho nâubugingo bwanjye sinsigara. âNuko bajyana bombi.
(7)Maze bakurikirwa nâabana bâabahanuzi mirongo itanu, baragenda bahagarara kure aho babitegeye, ariko ubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara.
(8)Eliya yenda umwitero we, arawuzinga awukubita amazi yigabanyamo kabili amwe ajya ukwayo andi ukwayo, bombi bambukira ahumutse.
(9)Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati â nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanwa nawe. â
Elisa aramusubiza ati âNdakwinginze ndaga imigabane ibiri yâumwuka wawe.
(11)Bakigenda baganira haboneka igare ryâumuriro nâamafarashi yâumuriro birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakura
(19)Bukeye abanyamudugudu baho babwira Elisa bati âDore uyu mudugudu uburyo uri heza nkâuko ubireba databuja, ariko amazi yaho ni mabi kandi muri iki gihugu imyaka irarumba. â
(21)Arasohoka ajya ku isĂľko yâamazi, amishamo umunyu aravuga ati âUwiteka aravuze ngo ahumanuye aya mazi, ntabwo azongera kwicana cyangwa kurumbya.â
(22)Nuko amazi arahumanuka na bugingo nâubu,nkâuko Elisa yavuze.
Ukundwa nâImana amahoro abe muri wowe. Eliya yajyanywe mu ijuru ari muzima. Hari abantu Kristu azasanga ari bazima. Hora witeguye.
1ď¸âŁINSHINGANO IKOMEYE YA ELIYA
đ°Imana yari yarategetse Eliya gusiga undi muntu amavuta akaba umuhanuzi mu cyimbo cye. Imana yari yaravuze iti:âKandi na Elisa mwene Shafati uzamusukeho amavuta, abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe.(1Abami19:16.AnA.1)
đ°Ubwo Eliya yayoborwaga nâImana gushaka umusimbura, yanyuze ku murima Elisa yahingagamo maze aramusanga anaga umwitero we ku ntugu zâuwo musore.
Mu gihe cyâamapfa, umuryango wa Shafati (se wa Elisa)wari uzi neza umurimo nâinshingano bya Eliya, maze noneho umwuka wâImana yumvisha umutima wa Elisa icyo icyo gikorwa cyâumuhanuzi gisobanuye. Kuri Elisa yumvise ko icyo ari ikimenyetso cyâuko Imana imuhamagaye gusura Eliya (AnA 142.2)
âĄď¸Ihishurwa ryâuko Eliya agiye kuzamurwa mu ijuru, ryari ryamenyeshejwe abigishwa be bo mu mashuli yâabana bâabahanuzi ndetse byâumwihariko bimenyeshwa Elisa ariko Eliya we ntiyari abizi. Noneho uwo mugaragu wâumuntu wâImana wari ugeragereshejwe gusigara, yakomeje kuba hafi ya shebuja. Inshuro zose yasabwaga gusigara, yarasubizaga ati âNkurahiye Uwiteka uhoraho nâubugingo bwanjye sinsigara. â(AnA 145.5 ;146.1)
Nawe niwemera kuyoborwa nâImana izagukoresha ibyâubutwari.
2ď¸âŁURUGERO RWIZA RWâUMWIGISHWA
đ°Ntabwo Elisa yasabye icyubahiro cyâisi cyangwa ngo asabe umwanya wo hejuru mu bakomeye bo ku isi. Icyo yifuje cyane cyari urugero runini rwa Mwuka Imana yari yarasesekaje ku wari ugiye kubahishwa kujyanwa mu ijuru.
âĄď¸ Eliya yari ahagarariye abera bazaba bakiri bazima ku isi ubwo Kristo azaba agarutse, kandi âbazahindurwa mu kanya nkâako guhumbya, ubwo impanda yâimperuka izavuga bakajyanwa mu ijuru badasogongeye urupfu (2 Korint 16:51,52)(AnA 146.3)
IKIMENYETSO CYO KUBAHA IMANA
đ°Hafi yâi Yeriko hagati mu dushyamba twâibiti byera imbuto, hari rimwe mu mashuli yâabahanuzi, kandi nyuma yo kujyanwa mu ijuru kwa Eliya, niho Elisa yagiye. Igihe Elisa yari acumbitse aho, abatuye muri uwo mudugudu basanze umuhanuzi maze baramubwira bati âDore uyu mudugudu uburyo ari heza, nkâuko ubireba Databuja;ariko amazi yaho ni mabi, kandi muri iki gihugu imyaka irarumba. âIsoko mu myaka yashize yajyaga itanga amazi meza ahembura ubugingo, kandi yari yaragize uruhare mu guha amazi uwo mugi nâahawukikije, yari atakigifite umumaro
Mu gusubiza ubusabe bwâabo baturage bâi Yeriko Elisa yaravuze ati :âNimunzanire urwabya rushya mushyiremo umunyu. âBamaze kurumuzanira, âElisa ajya ku isoko yâamazi ajugunyamo uwo munyu aravuga ati:âUhoraho agize ati;âMpumanuye aya mazi. Ntazongera kwicana kandi nâubutaka ntibuzongera kurumba ââ(2 Abami 2:19-21.)
Muri uku guhumanuka kwâamazi, hakurwamo ibyigisho byinshi mu byâumwuka. Urwabya rushya, umunyu nâisoko, byose bifite icyo bishushanya ku rwego rukomeye.
Igihe Imana igereranije abana bayo nâumunyu (Mat 5:13 ), iba ishaka kubigisha ko umugambi wayo mu kubagezago ubuntu bwayo ari uko bahinduka ibikoresho mu gukiza abandi .
Umugambi wâImana mu guhitamo abantu no mu gutoranya ishyanga mu isi yose ntabwo wari uwo kugira ngo ibahindure abakobwa nâabahungu bayo gusa,ahubwo kwari no kugira ngo binyuze kuri bo, isi yose ibashe kwakira ubuntu buhesha agakiza.
ICYO ISI IKENEYE
đ°Isi ikeneye ibihamya bigaragaza ubukristo nyakuli. Uburozi bwâicyaha burakorera mu mu mitima yâabantu bagize umuryango mugari wâabantu. Imirwa minini nâimijyi yasayishije mu cyaha no kwangirika kwâimico mbonera
Ni iki wakora kugira ngo isi ihinduke yakire Yesu nkâUmwami nâUmukiza? hakenewe njye nawe kugira ngo dukore iyi nshingano
Isi ihinduke rwose hagaragare itandukaniro
đDATA MWIZA DUHE KUYOBORWA NAWE TUBE ABANA BAWE NYAKURIđđ˝
Wicogora Mugenzi.