Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 32: ABAMALAYIKA B’IMANA BABONEKERA YAKOBO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 32 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 18 GICURASI 2025

ITANGIRIRO 32
[2] Yakobo akomeza urugendo, abamarayika b’Imana bahura na we.
[3] Yakobo ababonye aravuga ati “Aba ni umutwe w’ingabo z’Imana.” Yita aho hantu Mahanayimu.
[7] Izo ntumwa zisubira aho Yakobo ari, ziramubwira ziti “Twageze kuri mwene so Esawu, kandi araza kugusanganira, azanye n’abantu magana ane.”
[12] Ndakwinginze, unkize mwene data Esawu, kuko mutinya ngo ataza akanyicana n’abana na ba nyina.
[13] Nawe warambwiye uti ‘Sinzabura kukugirira neza, nzahwanya urubyaro rwawe n’umusenyi wo ku nyanja, utabarika.’ ”
[14] Aharara iryo joro, yenda ku byo yari afite ngo abihe Esawu mwene se ho impano.
[25] Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke.
[26] Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y’itako rye, umutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo urareguka bagikirana.
[27] Uwo mugabo aramubwira ati “Ndekura, kuko umuseke utambitse.” Aramusubiza ati “Sinkurekura utampaye umugisha.”
[28] Aramubaza ati “Witwa nde?” Aramusubiza ati “Ndi Yakobo”
[29] Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n’abantu ukanesha.”
[30] Yakobo aramubwira ati “Ndakwinginze, mbwira izina ryawe.” Aramubaza ati “Ni iki gitumye umbaza izina ryanjye?” Amuherayo umugisha.

Ukundwa n’Imana amahoro abe kuri wowe. Yakobo yagize ubwoba mu rugendo rusubira iwabo, nyamara bwari ubw’ubusa kuko Imana yari yaramuteguriye inzira. N’iki kigutera ubwoba no gushidikanya mu rugendo rujya i Kanani? Ubwoba nibushire, Yesu yavuye mu gituro.

1️⃣ AMAKURU Y’URUGENDO
🔰Yakobo yongera kunyura inzira yaciyemo ahunga. Yongera kwibuka icyaha cyo kuriyanya mukuru we Esawu, yibuka ariko ko Imana yamusezeranije kumufasha no kumuyobora. Na none Uwiteka yongeye guha Yakobo ikimenyetso cy’uko azamurinda. Ubwo yerekezaga mu majyepfo y’umusozi wa Gileyadi, haje imitwe ibiri y’ingabo z’abamarayika bo mu ijuru, umutwe umwe ujya imbere ye, undi ugenda inyuma ye, uko akomeza urugendo n’abantu be, abo bamarayika bakomezanya na bo nk’aho babarinze. Yakobo yibutse inzozi yagiriye i Beteli kera, maze umutima we wari uremerewe uraruhuka kuko yari afite igihamya cy’uko intumwa z’Imana zamuteye ibyiringiro zikanamukomeza ubwo yahungaga ava i Kanani, ni na zo zizamubera umurinzi agarutse. ha (AA 126.3). Amen 🙏.
➡ Natwe twizere icyo Imana itubwira mu Ijambo ryayo. Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri. (Yesaya 45:2).

2️⃣ YAKOBO AKIRANA NA MALAYIKA W’IMANA
🔰Yakobo asigara wenyine, haza umugabo aramukiranya bigeza mu museke (umur. 25). Ese ujya ugira igihe cyihariye uri wenyine ukaganira n’Imana, mugakirana, mugakiranuka? Niba utakigiraga gishake. Mu gitabo cy’Uburezi, P. 90. hatubwira ko Yohana we yashoboraga kunyurwa aruko gusa agiranye na Yesu ubusabane budasanzwe, kandi ibyo yabigezeho.
➡Uko dusabana n’Umukiza, twimenyaho ubugoryi, tukamuha ubuhemu bwacu n’ububi bwacu akatuvunjira akaduha umunezero mvajuru. Naho twahura n’ibigeragezo, dutabaze ijuru. Ariko Uwiteka ntumbe kure, Ni wowe muvunyi wanjye tebuka untabare. (Zaburi 22:20)

🛐 MANA NZIZA, DUHE GUSOBANUKIRWA URUKUNDO RWAWE, TWIBERE IMBERE YAWE ITEKA RYOSE🙏🏾

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *