Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 31 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
TARIKI 17 GICURASI 2025
[2] Yakobo abona yuko Labani atakimureba nk’uko yamurebaga mbere.
[3] Uwiteka abwira Yakobo ati “Subira mu gihugu cya ba sogokuruza muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”
[4] Yakobo atumira Rasheli na Leya ngo baze mu rwuri, aho umukumbi we uri,
[5] arababwira ati “Nabonye so atakindeba nk’uko yandebaga mbere, ariko Imana ya data ihorana nanjye.
[6] Namwe muzi yuko nakoreye so, uko nashoboye kose.
[13] Ndi Imana y’i Beteli, aho wasigiye amavuta ku nkingi ukampiga umuhigo, haguruka uve muri iki gihugu usubire mu gihugu wavukiyemo.’ ”
[16] Ubutunzi bwose Imana yatse data ni ubwacu n’abana bacu. Nuko icyo Imana ikubwiye cyose ugikore.”
[24] Imana isanga Labani Umwaramu mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Wirinde, ntugire icyo ubwira Yakobo ari icyiza, ari n’ikibi.”
[42] Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itabanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n’umuruho w’amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangara.”
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Igihe kigeze Imana ibwira Yakobo gusubira iwabo. Natwe nitwizera Ijambo ryayo, tuzaba mu mazu twateguriwe kandi tuzarya ibyiza byo mu gihugu.
1️⃣ ISEZERANO RY’IMANA RISOHORA
🕹Nyuma y’imyaka makumyabiri, Imana isohoza ibyo yabwiye Yakobo muri rya joro yamwiyeretse aryamye yiseguye ibuye. Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.” (Itang. 28:15). Nawe hari icyo Imana yakuvuzeho iti Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Yeremiya 29:11. Shikama ku masezerano y’Umukiza (Indir. 216).
2️⃣SHAKA UMWE NKA ADAMU CG EVA
🕹Labani yari asobanukiwe n’ikibi cyo kugira abagore benshi, nubwo Yakobo yari yarashatse abagore babiri. Yari azi neza ko ishyari rya Leya na Rasheli ariryo ryatumye baha abaja babo Yakobo, bikonona umubano wumuryango, kandi bikagabanya umunezero w’abakobwa be. Noneho ubwo abakobwa bendaga kujya kure ye cyane, kandi inyungu zabo zitandukanye cyane n’ize, yakoze ibishoboka byose ngo arengere umunezero wabo. Labani ntiyifuzaga ko Yakobo yagabanya umunezero we n’uwa Leya na Rasheli, afata abandi bagore. (Spiritual gifts 3: 126). 1BC 1095.5
➡Mugore nawe mugabo uwo Imana yaguhaye ni uwo araguhagije kugeza mutandukanyijwe n’urupfu. Ninako uri umugeni wa Kristu utagomba kumuharika kugeza uvuye mu mubiri cg aje kukujyana ibudapfa.
3️⃣ IMANA YA ABURAHAMU, IMANA YA ISAKA, IMANA YA YAKOBO, NATWE NI IMANA YACU
🕹Yakobo yasubije Labani amweruriye kubera kwikunda no kwikubira bye kandi amusaba kumubera umuhamya w’uburyo yari umwizerwa n’umunyakuri. “Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka nubaha, itabanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nkagenda amara masa. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n’umuruho w’amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangara.” (AA 125.4). Mu bibazo no mu ngorane zose duhura nabyo, mu biturushya byose, burya Yesu aba ari kumwe natwe kandi akaduha kwihangana. Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. (Yakobo 1:12)
🛐MANA YACU, DUHE KUKWIZERA NO KUKWIRINGIRA, TWIZERE AMASEZERANO YO MU BYANDITSWE BYERA KO ARITWE YAGENEWE. 🙏🏽
WICOGORA MUGENZI.