Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
WICOGORA MUGENZI II. MARIKO 16: YESU AZUKA, ABONEKERA ABIGISHWA BE . – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cy’ubutumwa bwiza bwanditswe na MARIKO usenga kandi uciye bugufi..

📖 MARIKO 16
[1]Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusiga.
[2] Nuko mu museke ku wa mbere w’iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe.
[5] Binjiye mu gituro babona umusore wicaye mu ruhande rw’iburyo wambaye umwenda wera, baratangara cyane.
[6 Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w’i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize.
[9] Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w’iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi.
[10] Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune.
[12] Hanyuma y’ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi.
[14] Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n’umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw’imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka.
[15] Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.
[16] Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Umwami Yesu urupfu ntirwamuheranye, yarazutse ajya kudutegurira aho tuzaba.

1️⃣ YESU ATSINDA URUPFU, ARAZUKA
Yesu, yazutse ari umuganura w’abasinziriye. Yaravuze ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera naho yaba yarapfuye azabaho. (Yohana 11:25)

🔰 Ubwo ijwi rya marayika ukomeye ryumvikaniraga ku gituro cya Kristo rivuga riti « So araguhamagaye », Umukiza yasohokanye mu gituro ubugingo bwari buri muri We ubwe. Ubwo nibwo habonetse igihamya ku magambo yavuze ngo « Ntanga ubugingo bwanjye ngo mbusubirane…Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana. » Ubwo nibwo hari hasohoye ubuhanuzi yari yarabwiye abatambyi n’abayobozi ngo «Nimusenye uru rusengero nanjye nzarwubaka mu minsi itatu ». Yohana 10 :17, 18 ; 2 :19. (UIB 534.1)

➡️ Ubwo Kristo yazukaga, yavanye iminyago myinshi mu gituro. Igishyitsi gikomeye cyabaye ubwo yatangaga cyari cyasataguye ibituro byabo maze azutse basohokanamo na We. Abo ni abari barakoranye n’Imana kandi bari barahamije ukuri kugeza ubwo bahaze amagara yabo. Ubu rero bagombaga guhamya uwabazuye mu bapfuye. (UIB 534.4).

➡️Koko ni We nzira, ukuri n’ubugingo. Abapfiriye muri we bose bazazukira kuba mu bugingo bw’iteka. Ntukwiye kuzabura mu isi nshya abacunguwe bazaragwa.

2️⃣ IBITOTSI BY’AKANYA GATO
Ku bizeye urupfu rwe n’umuzuko, dufite ibyiringiro bidakuka ko naho twapfa tuzazukira kubona ubugingo buhoraho.

🔰 Ku wizera, urupfu ni akantu k’ubusabusa. Kristo aruvugaho nk’aho ari agahe kanzinya. “Umuntu niyumva ijambo ryanjye ntazapfa iteka ryose,” “ntazigera asogongera ku rupfu.” Ku Mukristo, urupfu ni ibitotsi, ni agahe umuntu amara acecetse kandi ari mu mwijima. Ubugingo bwe buba buhishanywe na Kristo mu Mana kandi “Ubwo Kristo ari we bugingo bwacu, azerekanwa namwe muzaherako mwerekananwe na We muri mu bwiza.” Yohana 8:51, 52; Abakololosayi 3:4. (UIB 535.2)

⚠️ Abavuga ko umuntu yitabye Imana, ko yagiye mu ijuru, ko adusabira, bamenye ko abacu bapfuye bizeye, basinziriye mu gituro, bategereje umuzuko w’abapfuye. Abaheburayo 11, hatubwira abizeye, hagasoza ku mirongo ya 39-40 ngo (39) Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe,
(40) kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.

3️⃣ NYUMA YO KUZUKA, ABONEKERA ABIGISHWA BE N’ABANDI
Im. 9, 12,14 – akizuka abanza kubonekera Mariya Magadalena, akurikizaho abigishwa babiri, nyuma abonekera abigishwa be cumi na babiri.

🔰 Umurimo wa mbere Kristo yakoze amaze kuzuka wabaye uwo kwemeza abigishwa be urukundo rudatuba ndetse n’ineza yari abafitiye. Yabiyeretse kenshi kugira ngo abahe igihamya ko ari We Mukiza muzima wabo, ko yaciye iminyururu y’igituro, kandi ko atacyongeye gufatwa n’umwanzi rupfu; no kubereka ko yari akibafitiye urukundo ruvuye ku mutima nk’urwo yahoze abafitiye akiri Umwigisha wabo ukundwa. Yashakaga kubegereza biruseho imirunga y’urukundo akayibazengurutsa. Yaravuze ati, mubwire bene Data ko bazambonera i Galilaya. (UIB 539.1)

➡️ Yesu yarazutse nta gushidikanya, yatsinze icyaha n’urupfu, ku bizeye iyi nsinzi ni yacu.

🛐 SHIMWA YESU KO WAZUTSE, NATWE ABIZEYE TUZAZUKA 🙏

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *