Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
YOBU 10: AGAHINDA N’AMAGANYA BYA YOBU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya Yobu, usenga kandi uciye bugufi.

📖 YOBU 10
[1] “Umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye, ntabwo nzibuza gutaka, nzavuga mbitewe n’umubabaro wo mu mutima wanjye.
[2] Nzabwira Imana nti ‘winciraho iteka, menyesha igituma umburanya.’
[6] Bituma ubaririza igicumuro cyanjye, ukagenzura icyaha cyanjye,
[7] Kandi uzi ko ntari umunyabyaha, ko ari nta wabasha kundokora ngo amvane mu maboko yawe?
[8] “Amaboko yawe ni yo yambumbye, akaringaniza imyanya y’umubiri wanjye yose, none uranyishe.
[9] Ibuka ndakwinginze, yuko wambumbye nk’ibumba, none se ugiye kunsubiza mu mukungugu?
[17] Ukazana abandi bahamya bo kumpamya, ukangwizaho uburakari bwawe, Ibyanjye ni uguhora bihinduka hakaza intambara.
[18] “None se ni iki cyatumye umvana mu nda ya mama? Mba narahejeje umwuka ntihagire umbona,
[19] Nkaba narabaye nk’utigeze kubaho, ngahambwa nkiva mu nda ya mama.
[20] Mbese iminsi yanjye si mike? Nuko rekera aho unyorohere, kugira ngo mpumeke ho hato,
[21] Ntarajya aho ntazagaruka ukundi, mu gihugu cy’umwijima n’icy’igicucu cy’urupfu.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ese aho nawe ntujya witotombera Imana nka Yobu? Imana itubabarire.

1️⃣ AGAHINDA KA YOBU
Yobu yarababaye kugeza ubwo nawe yizinukwa, yitotombera Imana ayibaza impamvu imugenza, agera aho abaza icyo yamuremeye n’impamvu atapfuye akivuka! 😭

▶️ Yobu ntawamuveba kuko hari igihe tugera mu kaga natwe tugatentebuka! Cyane cyane uburwayi bumara igihe kirekire, nta nushobora kukwakira uburibwe, ukifuza n’urupfu ukarubura! Nyamara Imana siyo ibabaza umuntu! Twibuke ko satani yari yasabye Yobu ngo amubabaze! Ni nawe ubabaza umuntu yaremye! Nta wundi umenya ububabare bw’umuntu uretse Yesu gusa. (2 Abikorinto 6:4) Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo, twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro no mu byago. Yesu gusa niwe ubabarana nawe, niwe ukwitaho, kuko nawe yanyuze muri uwo mubabaro. (Soma Matayo 26:36-46). Paulo nawe yanyuze mu mibabaro, arayihanganira. (2 Timoteyo 2:3) – Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.

▶️ Satani ashaka kubabaza abizera Yesu by’ukuri! Ariko nuhura n’ibigeragezo, shikama, komera, senga uzakomezwa n’Uwamutsinze Yesu Kristo.

2️⃣ UKO BYAMERA KOSE IMANA NTIHINDUKA
Yobu ntabwo yigeze ahakana ko Imana itariho; ikibazo yibazaga ni ikirebana n’imico yayo. Yobu yari yarakiranukiye Imana, Yobu yari umuntu mwiza. Niyo mpamvu yibazaga ko atari agombye kugerwaho n’ibyago yahuye nabyo! Bityo yibaza ikibazo abantu benshi bizera Imana bibaza iyo bageze mu kaga ngo Mbese koko Imana iteye ite ? Imana ni urukundo, ni umunyambabazi, ni umutabazi, ni Rubasha, ni Ishoborabyose, kandi ni Isumbabyose. Nta kintu na kimwe kigomba kugaragaza isi n’ijuru imico nyakuri y’Umuremyi wacu, uretse umusaraba. Umusaraba utugaragariza ko Imana ari Imana twese dukwiriye kwiringira.

Ibyahishuwe 15:3 – “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugaba w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri.

🛐 * MU MIBABARO, MU MAKUBA NO MU BYAGO, MU BIGERAGEZO, TWISUNGE AMABOKO YA YESU AZADUKOMEZA* 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “YOBU 10: AGAHINDA N’AMAGANYA BYA YOBU”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *