Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 11: SALOMO AGUSHWA N’ABAGORE BENSHI YARONGOYE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya 1 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 11 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 11
[1]Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b’abanyamahanga udashyizeho umukobwa wa Farawo: Abamowabukazi n’Abamonikazi n’Abedomukazi, n’Abasidonikazi n’Abahetikazi
[2]bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.” Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n’uko yababengutse.
[3]Yari afite abagore b’imfura magana arindwi, n’ab’inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobya umutima.
[7]Bukeye Salomo yubakira Kemoshi ingoro ku musozi werekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy’Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy’Abamoni.
[8]Uko ni ko yakoreye abagore be bose b’abanyamahanga, bakajya bosa imibavu, bagatambira imana zabo.
[11]Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n’amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe.
[14]Bukeye Uwiteka ahagurukiriza Salomo umwanzi ari we Hadadi w’Umwedomu, wari uwo mu rubyaro rw’umwami wa Edomu.
[23]Hanyuma Imana yongera guhagurukiriza Salomo undi mwanzi, ari we Rezoni mwene Eliyada, wari yaracitse shebuja Hadadezeri umwami w’i Soba.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Abagore, ubwibone bigusha Solomo. Uwavuganye n’Imana kabiri kose, agahabwa ubwenge n’ubutunzi bihebuje ubw’abandi, na we ateshuka inzira.

1️⃣ GUTSINDWA NO GUSHIMAGIZWA
🔰Amaze kuzamurwa akagera ku rwego ruhebuje izindi gukomera ndetse akikijwe n’impano z’ubukungu, Salomo yararenzwe, atakaza gukomera maze aragwa. Kubera guhora asingizwa n’abantu b’isi, amaherezo ntiyashoboye gutsinda uko gushimagizwa. Ubwenge yari yarahawe kugira ngo aheshe ikuzo uwabumuhaye, bwaje kumwuzuza ubwibone. Amaherezo yaje kwemerera abantu kumwamamaza ko ari we ukwiriye gusingirizwa ubwiza biratwa bw’inyubako yari yaratekerejwe kandi ikubakirwa icyubahiro cy’ “izina ry’Imana ya Isirayeli.” AnA 56.1
➡️Abantu bakunda Gushimagiza abantu cyane, baba babahemukira kuko bashobora kubateza ubwibone. Igihe cyose bagushimye ujye wibuka ukwiye ishimwe; uwagushoboje kandi ukubeshejeho.
❇️Igihe turi indahemuka mu kwerereza izina ry’Imana, ni ho imbaraga zidukoresha zigengwa nayo, maze tukabashishwa gukuza imbaraga z’iby’umwuka n’iz’ubwenge. AnA 56.3

2️⃣ABANZI BAHAGURUKIRA KUMURWANYA
📖1 Bami 11:14 Bukeye Uwiteka ahagurukiriza Salomo umwanzi ari we Hadadi w’Umwedomu, wari uwo mu rubyaro rw’umwami wa Edomu.
🔰Imana yamukuyeho uburinzi bwayo maze yemerera abanzi kubuza amahwemo no guca intege ubwami bwa Salomo. ” AnA 64.2
➡️Ni henshi muri bibiriya hagaragara nk’aho Imana iteza abantu abanzi, ibibi…
Tubonye ko ataribyo ahubwo ikuraho uburinzi bwayo abanzi cg ibyago bikatugeraho. Nta kitugeraho itakemeye, niyo mpamvu dukwiye gutuza.

⚠️Kumaranira ubutunzi no gukunda abagore byatumye, byose yarabibonye, bimugeza ku gupfukamira ibigirwamana by’abapagani yashyingiwemo. Tugirwa inama yo gushaka abo twizera kimwe, kuko mu gihe utekereza kumuhindura, urukundo umukunda rushobora gutuma ari we uguhindura. Byabaye no kuri Salomo wakurushaga ubwenge no kumenya Imana.

🛐MANA NZIZA, NATWE TURINDE GUSHAKA KUGUTWARA ISHIMWE, ICYUBAHIRO N’IKUZO BIKUGENEWE.🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 ABAMI 11: SALOMO AGUSHWA N’ABAGORE BENSHI YARONGOYE</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *