Niba ushaka gukora sport yo kunyonga igare mu BURYO bwiza:
- Shaka igare rijyanye n’uburebure bwawe. Intebe iri hejuru cyane wahina uruti rw’umugongo cyane, ari ngufi ntibasiga kurambura neza amaguru.
- Kwirinda gukabya cg kwivuna cyane
- Nyonga wambaye ingofero ikingira (casques, helmet) buri gihe. Kandi ugende umujyo umwe
- Ambara imyambaro ituma ugaragara cyane itijimye. Igari rigire itara n’utugarurarumuri. Kandi uzirikane kwerekana icyerekezo cy’aho ushaka kujya urambura ukuboko.
- Gerageza kunyonga igare ku manywa ahantu hatari ambuteyaje (embouteillage, traffic jam).
- Byaba byiza unyongeye mu mihanda yagenewe igare igihe ihari.
- Winyonga igihe ikirere kitameze neza (imvura, igihu…)
- Uba ahantu hari umutekano mucye, ushobora gukoresha ya magare banyongera ahantu hamwe.
- Unyonganye n’itsinda rikurusha uburambe nabyo ni byiza, ariko ukirinda umwuka wo kurushanwa, ahubwo mukajya mu wo kuryoherwa n’iyo sport.
INYUNGU ZIRI MU KUNYONGA IGARE:
1.Ni umwitozo mwiza kuko bitangiza ingingo (amavi, amayunguyungu…) Cyane cyane iyo utanyongera mu mikuku.
- Ukoresha ku murongo (coordination) icyarimwe amaboko, amaguru, igihimba.
- Bikomeza imikaya n’amagufa. Bigategurira amaguru yawe ingufu z’inyongera zizakenerwa umaze gusaza.
- Bifasha cyane mu kurwanya stress n’indwara zo mu mutwe muri rusange. Cyane cyane iyo unyongeye ahantu hari umwuka mwiza n’ibyaremwe bitoshye.
- Igihe unyonganye n’abandi byongera ubuzima bwiza bw’imibanire yawe n’abandi (social health).
- Kunyonga igare nk’uburyo bwa transport bigabanya guhumana kw’ikirere, ikoreshwa by’ibikomoka kuri peterori, n’ubucucike bw’ibinyabiziga (traffic jam).
Mu bihugu nka Danimarike, Finlande, Ubuholondi n’Ububirigi, byagabanyije cyane amafaranga atangwa ku buvuzi.
Ibi ntibivuze ko kunyonga igare ariyo sport iruta izindi, ntwiga n’izindi uzasanga nazo ari nziza cyane. Kandi sport zose ibyinshi mu byiza zibihuriyeho. Wowe uhitamo ikubereye bitewe n’uko ungana (imyaka, ubinini), aho utuye (mu misozi, mu migi,…) uburyo ufite ( means, moyens), ibihe urimo (utwite, urwaye…)….
Imibiri yacu ni insengero za Mwuka Wera, kuyifata neza ni ukuramya Umuremyi wayiduhanye.
REFERENCE
MELGOSA Julian (2019) Le Vrai Pouvoir de l’Exercice Physique, Ed. Safeliz. Spain