Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
GUSHUKWA N’INZOKA – Wicogora Mugenzi

Soma mu gitabo cy’Itangiriro 3:1-7. Mbese Eva yagendeye kuki ahitamo hagati y’Ijambo ry’Imana n’ibyo Satani yamubwiye?
Intang 3:1-7
[1]Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?”
[2]Uwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya,
[3]keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ”
[4]Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa,
[5]kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”
[6]Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.
[7]Amaso yabo bombi arahweza, bamenya yuko bambaye ubusa, badoda ibibabi by’imitini, biremeramo ibicocero.


Ibivugwa mu Itangiriro 3 ni rumwe mu ngero zisobanutse z’amayeri n’imiterere yigishuko. Imana yari yarihanangirije Adamu na Eva ibabwira ko umunsi bariye ku mbuto z’igiti cyabuzanyijwe, byanze bikunze bazapfa (Itangiriro 2:16, 17) Ari mu ishusho y’inzoka, Satani yakoresheje uburyo butandukanye bw’imivugire n’akarimi keza n’ubucakura kugira ngo ayobye Eva amugushe mu cyaha.

Bwa mbere, yafashe amagambo Imana yabwiye Adamu na Eva ibihanangiriza ayashyira muri rusange. Maze aramubaza ati: “Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z’ibiti byo muri ubu busitani?” (Itangiriro 3:1, BII) Ubundi igiti bari barabujijwe cyari kimwe gusa, kuko gukora kuri icyo giti cyangwa kurya imbuto zacyo byari kubazanira urupfu. Satani yagoretse ibyo Imana yavuze. Yamubwiye amuhamiriza neza ko batazigera bapfa: “Gupfa ntimuzapfa!” (Itangiriro 3:4). Hanyuma y’ibyo, Satani yashinje Imana kugomwa ku bushake Eva n’umugabo we ubumenyi bw’amakuru y’ingenzi. Umushukanyi yaravuze ati: “Kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Itangiriro 3:5).

Amatsiko ya Eva yatumye agera aho agoterwa mu kibuga cya Satani. Ageze ahongaho, yahatiwe guhitamo hagati yo gukomeza kuba indahemuka ku itegeko ry ‘Imana rimukumira kugwa mu cyaha cyangwa kwakirana yombi utugambo dushyeshyenga twa Satani. Mu gushidikanya ku ijambo ry’Imana, yakoresheje intekerezo ze, ntawe agishije inama ngo abe yamufasha kureba uko ibintu bimeze, kugira ngo abashe kugira amahitamo hagati y ‘izo mvugo ebyiri zivuguruzanya.

Bwa mbere, yarebeye mu rwego rw’imirire n’ibyokurya. “nuko umugore abonye imbuto z’icyo giti, yibwira ko zigomba kuba ziryoshye.” Bwa kabiri, arebera mu rwego rw’ubwiza n’uburanga, “yabonye ko imbuto z’icyo giti ari nziza.” Bwa gatatu, mu busesenguzi bwe, yanzuye ko “icyo giti ari icyo kumenyesha umuntu ubwenge.” Niyo mpamvu, mu bitekerezo bye, yabonye ko nta mpamvu yamubuza gukurikiza ibyo inzoka yamubwiye akarya ku mbuto z’igiti cyabuzany ijwe. Ikibabaje, ibyo nibyo yakoze. Abantu bamwe bavuga ko ubwenge bwose uko bwamera kose bwahabwa agaciro, igihe cyose “tugenzura ibyiza, tukabigundira” (1 Abatesalonike 5:21). Ariko akaga Adamu na Eva bahuye nako mu murima wa Edeni kagaragaza ko ubwenge, muri bwo ndetse nabwo uko buteye bushobora guteza akaga. Mu kuri, hari ibintu bimwe bitari ngombwa ko tumenya.

Ni iki ibyo bitwigisha cyerekeye uburyo byoroshye kuba twafata ibintu muri rusange tukaba twatsimbarara ku mahitamo yacu mabi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *